IMYAKA 9 IHURIRO RISHINZWE, RIHAGAZE RITE?

Jean Paul Turayishimye, wari umuvugizi wa RNC na Komiseri ushinzwe ubushakashatsi

Uyu munsi turizihiza imyaka 9 Ihuriro Nyarwanda, RNC rimaze rishinzwe. Hari kuwa 12/12/2010 ubwo nyuma y’iminsi itatu twamaze twungurana ibitekerezo ku uko tubona Ihuriro rigomba kuba rimeze ndetse n’indangagaciro zigomba kuriranga, Abanyamuryango baryo b’ikubitiro 10, twashyize umukono ku inyandiko yashinze Ihuriro, iyo wagereranya n’amasezerano twagiranye hagati yacu ubwacu ndetse n’abanyarwanda bazasanga biyumva muri ayo masezerano.

Ntagushidikanya ko muri iyi myaka uko ari icyenda Ihuriro rimaze, hari byinshi byiza twagezeho nko kumenyekanisha hirya no hino ku isi, igitugu kiyoboye u Rwanda. Ntagushidikanya kandi ko twagize uruhare rukomeye mu uguca intege ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR. Twubatse kandi inzego z’ubuhuzabikorwa mu mpande enye z’isi. Ibi byose n’ubwo ari byiza ndetse no kwishimira ariko, ubwabyo ntibihagije. Urugamba ruracyakomeje, kandi haracyari byinshi bikwiriye guhinduka.

Kugira ngo ibikwiriye guhinduka bihinduke atari mu maguru mashya gusa, ahubwo no mu buryo bunogeye, hakenewe ko twisuzuma ubwacu tugasubira mu masezerano twasezeranye n’abanyarwanda cyane cyane ingingo za 4 na 10 mu ingamba zo kuzimakaza ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi, bugendera ku amategeko no kwihanganirana mu ibitekerezo binyuranyije n’ibyacu, ndetse no kwimakaza umuco wo kujya impaka zubaka (debate).

Hashize iminsi izi ngingo zigeragezwa (test) mu ihuriro Nyarwanda ndetse ziza kubyara amahari akomeye aho byaviriye bamwe mu banyamuryango guhagarikwa, abandi kwirukanwa. Ibi bikaba byarabimburiwe n’ibura ry’umwe mu ba Komiseri b’ Ihuriro Rutabana Benjamin ushinzwe Cadership, umaze amezi atatu atagaragara.

Keretse uwashaka kwirengagiza ’public opinion’, cyangwa se ngenekereje, uko abenshi babibona, aha ndavuga n’abatari mu Ihuriro Nyarwanda, ariko Ihuriro riri mu bihe bikomeye ndetse bishobora no kuriviramo gusenyuka hatagize igikorwa. Nta bandi kandi bazagira icyo bakora batari abanyamuryango baryo hirya no hino ku isi. Ndizera ko amazi atararenga inkombe. Ariko kuramira Ihuriro bisaba ubwitange. Birasaba ko ‘ego’zacu (ibyubahiro) tuzishyira inyuma y’inyungu z’Ihuriro. Ni ukuvuga inyungu z’Ihuriro zikabanza kabone n’iyo byaba bisaba ko abayobozi mu gihe basanga badashobora gutunganya inshingano zabo nk’uko bikwiye, bagombye kwegura kuko nabwo ni ubutwari.

Kubera izi mpamvu navuze, ndahamagarira abayobozi, abayoboke bose b’ihuriro Nyarwanda, gusaba ko mu Ihuriro haba amavugurura. (Reforms) kugirango turamire ibikwiriye kuramirwa amazi atararenga inkombe.

Isabukuru nziza kuri mwese abakunzi b’Ihuriro, n’abanyamuryango mwese.

Byanditswe kuwa 12-12-2019

Turayishimye Jean Paul, JD,
Umwe mu banyamuryango bashinze IhuriroNyarwanda .

Banyarwanda Banyarwandakazi, Nshuti namwe bakunzi b’ Ihuriro Nyarwanda ariko by’ Umwihariko Inshuti z’ Ikiganiro Uyu Munsi na JP, mutegurirwa kandi mukakigezwaho nanjye Jean Paul.

Ikiganiro cyacu cy’ Uyu munsi twagiteganyirije gusa ukubagezaho uko ihuriro rihagaze nyuma yibimaze iminsi birivugwamo ndetse bikaba byaratumye bamwe mu bayobozi b’ Ihuriro bivugwa ko birukanywe burundu.

Mu gihe Ihuriro ryageze kuri byinshi mugihe cy’Imyaka icyenda rimaze rivutse, hari n’ibindi bitagenda neza nubwo ntaza kubivuga byose ariko ndavuga iby’ingenzi mumaze iminsi mubona mu Itangaza makuru. 

Ntabwo iki ari igihe cyo kuririmba isabukuru nziza, ahubwo ni igihe cyo kwisuzuma tukareba igikwiritye gukorwa ngo ibyo twagezeho bisigasirwe.

Byose birashoboka, mu gihe Ubushake buhari.