IJAMBO RYO KWIBUKA KU NSHURO YA 20 NO KWIFATANYA N’ABABUZE ABABO MURI GENOCIDE YO MU RWANDA YABAYE MU W’1994.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, baba abari imbere mu gihugu cyangwa abari hanze y’igihugu ku mpamvu zitandukanye,

Muri iyi minsi y’icyunamo , Ihuriro riharanira ubwami bugendera kw’ itegekonshinga mu Rwanda ariryo Inyabutatu-Rwandese Protocol to Return the Kingdom (RPRK) ryifatanyije n’abatutsi, abahutu, n’abatwa babuze ababo, ryifatanyije kandi n’abarokotse jenocide yakorewe abatutsi itangijwe na Kagame Paul n’agatsiko k’ibyegera bye mu mwaka wa 1994.

Ihuriro ry’Inyabutatu-Rwandese Protocol to Return the Kingdom (RPRK) riboneyeho gusaba abanyarwanda bose gufatana mu mugongo bakamagana ku mugaragaro ibinyoma n’agashinyaguro bya Perezida Paul Kagame n’agatsiko k’ibyegera bye bakomeje gukorera abacitse kw’icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, n’abarokotse ubwicanyi ndengakamere ingabo za FPR zakoreye abahutu hagati y’umwaka wa 1990 n’umwaka 1994 ku mabwiriza bwite ya Perezida Paul Kagame, bazira gusa ko ari abahutu.

Ihuriro ry’Inyabutatu-Rwandese Protocol to Return the Kingdom (RPRK) rifite ubuhamya buhagije bwerekana ko Perezida Paul Kagame n’agatsiko k’ibyegera bye batigeze bahagarika jenoside nk’uko bahora babibeshya urubyiruko n’amahanga, niyo mpamvu Ihuriro ryafashe umugambi mugari wo gufasha abanyarwanda kumenya ukuri. Ukuri ntigushya kandi ntigupfa, kugomba kujya ahagaragara. Ntawe ugomba guhishira ikibi.

Ihuriro ry’Inyabutatu- Rwandese Protocol to Return the Kingdom (RPRK) ntiryemera ko Perezida Paul Kagame n’agatsiko ke bahagaritse jenoside, ntiryemera ko barokoye abatutsi bacitse kw’icumu.
Impamvu Ihuriro ritabyemera ni izi zikurikira:

a. Inzego z’ubutasi zahaye Perezida Paul Kagame amakuru ahagije yamubuzaga kwica amasezerano ya Arusha kuko ayo masezerano yonyine niyo abatutsi bari imbere mu gihugu bari batezeho amakiriro; izo nzego zihanangirije Paul Kagame zimubwira ko intambara yose FPR yashoza yazarangira nta mututsi n’umwe uri mu gihugu FPR yazasanga akiri muzima.

Perezida Paul Kagame ibyo yabirenzeho yica amasezerano ya Arusha ubwo yahanuraga indege ya Perezida Yuvenali Habyarimana agamije kwifatira ubutegetsi atabusangiye n’andi mashyaka nk’uko byari biteganyijwe mu masezerano ya Arusha. Guhanura indege ya Perezida Yuvenali Habyarimana byahise biba imbarutso ya jenoside.

1. Amaze guhanura indege ya Perezida Yuvenali Habyarimana, nyuma y’iminsi ine abatutsi barimo gutemwa n’interahamwe, nibwo Perezida Paul Kagame yahaye amabwiriza ingabo za FPR-INKOTANYI zitwaga RPA ko zigomba kwigarurira uduce twose tw’u Rwanda twari mu maboko y’ingabo za Perezida Habyarimana zitwaga FAR.
Nta mabwiriza yo gutabara abatutsi bicwaga n’interahamwe Paul Kagame yigeze aha ingabo za FPR, ahubwo yatanze amabwiriza yo kurasira ku karubanda abasirikare bose batandukiraga inshingano yo guhangana n’abasirikare ba Habyarimana bakajya gutabara abatutsi barimo gutemagurwa n’Interahamwe, hagamijwe gutanga isomo ku bandi basirikare bose bari bafite icyo gitekerezo cyo gutabara abatutsi bicwaga.

Urugero dutanga ni bamwe mu basirikare b’Inkotanyi bishwe bazira igikorwa cy’ubutwari bari bihaye cyo gutabara abatutsi bicwaga n’Interahamwe:

1. Pte Muzungu Karake, mwene Karake wakomokaga i Nyanza mu mugi, yabaga muri batayo yitwaga Charlee, yarasiwe i Butaro mu Ruhengeri;
2. Pte Masumbuku yabaga muri batayo yitwaga Charlee yarasiwe i Butaro mu Ruhengeri;
3. Cpl Oscal wabaga muri Sickbay yabaga i Rubaya yarasiwe i Kanombe;
4. Lt Serushago yiciwe mu Ruhengeri akubiswe agafuni azira gutabara abatutsi; yabaga muri batayo ya 7 (7thBn);
5. 2Lt Ngurumbe yiciwe mu Ruhengeri akubiswe agafuni azira gutabara abatutsi bicwaga n’interahamwe, yabaga muri batayo ya 5 (5thBn);
6. Pte Twagirayezu Eric wabaga muri batayo ya 7 (7thBn) yarasiwe i Gikondo ku Karambo azira gutabara abatutsi bicwaga n’Interahamwe;
7. Pte Murwanashyaka Eric wabaga muri batayo ya 11 (11thBn) yarasiwe i Buringa kuri centre yitwa Kabada azira gutabara abatutsi bicwaga n’interahamwe;
8. Matoto wabaga muri batayo ya 11 (11thBn) mwene Erias w’ i Buringa yarasiwe iwabo i Buringa azira ko yatabaye abatutsi bicwaga n’interahamwe;
9. Pte Kabukuri Jean Bosco wabaga muri batayo y’157 (157thBn) yarasiwe i Birenga ho muri Kibungo azira gusa ko yatabaye abatutsi bicwaga n’Interahamwe;
10. Pte Kagire Ildephonse wabaga muri batayo ya 1 (1stBn) yarasiwe i Gisaka ho muri Kibungo azira ko yatabaye abatutsi bicwaga n’Interahamwe.

Aba bose Perezida Kagame yabishe abaziza ubutwari bwo gutabara abatutsi bicwaga n’Interahamwe, tuzahora tubibuka nk’intwari z’u Rwanda.

b. Usibye abasirikare benshi barashwe ku mabwiriza ya Perezida Paul Kagame, hari n’abandi benshi bafunzwe bamwe muribo bagwa mu munyururu bazira ko batabaye abatutsi bicwaga n’Interahamwe.

Dore ingero z’abasirikare bafunzwe kubera gutabara abatutsi bicwaga muri jenoside:

1. Pte Gatera wabaga muri batayo ya 59 (59thBn) wafungiwe muri Military Police igihe cy’imyaka irenga 4 azira gusa ko yatabaye abatutsi bicwaga n’Interahamwe ahitwa Runda yo muri Gitarama;
2. Cpl Ntabanganyimana Fabien wabaga muri batayo ya 101 (101 Bn) yafunzwe igihe kirekire azira gusa ko yatabaye abatutsi bicwaga n’Interahamwe i Murama ho muri Gitarama;
3. Pte Ntisinzira Matayo wabaga muri batayo ya 1 (1st Bn) yafunzwe imyaka irenga 6 azira gusa ko yatabaye abatutsi bicwaga n’Interahamwe i Gihara ho muri Gitarama;
4. S/Maj Nyamwasa Alexis wabaga muri batayo ya 5 (5thBn) yafunzwe igihe kirenga imyaka 5 azira gutabara abatutsi bicwaga n’Interahamwe i Murambi mu cyahoze ari Byumba;
5. Pte Dusingizimana Posienne wabaga muri batayo ya 9 (9thBn) yafunzwe imyaka irenga 7 azira gutabara abatutsi bicwaga n’Interahamwe i Bugarama ho muri Cyangugu;
6. Cpl Rwamagana wabaga muri company yarasaga imbunda nini (Support/Artillery Company) ya batayo ya 59 (59thBn) yafunzwe imyaka irenga 6 azira kuba yaratabaye abatutsi bicwaga n’Interahamwe i Sake ho muri Kibungo;
7. Sgt Butera Geofrey wabaga muri batayo ya 19 (19thBn) akaba yari yungirije uwari ukuriye urwego rw’iperereza (Second in charge intelligence officer / 2 I/C IO 19th Bn) muri iyi batayo ya 19 yafunzwe imyaka irenga 4 azira gusa ko yatabaye abatutsi bicwaga n’Interahamwe i Rutare ho muri Byumba.

Urutonde ni rurerure rw’abasirikare bishwe cyangwa bagafungwa na Perezida Paul Kagame abaziza gusa ko batandukiriye ku nshingano yari yabahaye yo kwigarurira uduce tw’igihugu bakajya gutabara abatutsi bicwaga nta burenganzira yigeze abibahera.

C. Birababaje kandi biteye agahinda, kubona Perezida Paul Kagame ahora abeshya urubyiruko n’amahanga ko ariwe warokoye abatutsi bacitse kw’icumu rya jenoside mu gihe bizwi neza ndetse byatanzweho ubuhamya n’abasirikare benshi ko we ubwe yohereje ingabo zimwe zari muzamurindaga gucengera mu mutwe w’Interahamwe zikajya no ku ma bariyeri hagamijwe kugirango abatutsi bari imbere mu gihugu bicwe ari benshi cyane.

Bamwe mu basirikare ba FPR Perezida Paul Kagame yohereje gucengera no gufatanya n’Interahamwe mu gikorwa cyo kurimbura abatutsi ni aba bakurikira:

1. Lt Serwanda yoherejwe aturuka mu basirikare barindaga Perezida Paul Kagame (High Command Protection Unit).
2. Capt Kiyago wabaga muri batayo ya 101 (101Bn); Kiyago uyu niwe wivuganye Ndasingwa Landouard, umugore we n’abana babo bose. Ndasingwa Landouard yari musaza wa Mushikiwabo Louise usigaye ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri leta ya Paul Kagame.
3. Sgt Kinyata Emmanuel wabaga muri batayo yitwaga Alpha.
4. Lt Kayinamura wabaga mu basirikare barindaga Perezida Paul Kagame (High Command Protection Unit).
5. Sgt Butera wabaga mu basirikare barindaga Perezida Paul Kagame (High Command Protection Unit).
6. S/Maj Salongo Murefu wabaga muri batayo yitwaga Charlee.
7. Lt Kaziyake wabaga muri batayo yitwaga Alpha;
8. Cpl Alain wabaga muri batayo ya 9 (9thBn).
9. Sgt Stanislas wabaga muri batayo yitwaga Delta.
10. Cpl Karugaba Emmanuel wabaga muri batayo yitwaga Charlee.
11. Sgt Sentongo wabaga mu basirikare barindaga Perezda Paul Kagame (High Command Protection Unit).

Abasirikare Perezida Paul Kagame yohereje gufatanya n’Interahamwe mu kwica abatutsi ni benshi, tukaba dutangaje urugero rwa bacye muri bo.

Banyarwanda, banyarwandakazi, mu Ihuriro ry’Inyabutatu-Rwandese Protocol to Return the Kingdom (RPRK) ntitwemera ko abanyarwanda bazize jenoside ndetse n’abacitse kw’icumu ryayo bigeze bahabwa ubutabera.
Birababaje kubona mu myaka 20 ishize ubutabera bw’urukiko rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda n’ubutabera bwo mu Rwanda bwarabogamiye kuri leta ya Perezida Paul Kagame n’agatsiko ke.

Turashaka ko habaho ubutabera butabogamye kugirango Perezida Paul Kagame ubwe n’agatsiko ke bashyikirizwe ubutabera babazwe uruhare bagize mu kworeka imbaga y’abahutu n’abatutsi yatikiriye muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bafatanyije n’Interahamwe.

Banyarwanda, banyarwandakazi, imyaka ibaye 20 Perezida Paul Kagame n’agatsiko k’ibyegera bye bayoboreye u Rwanda ku nkingi y’ikinyoma.

Perezida Paul Kagame n’agatsiko k’ibyegera bye banze kubwiza abatutsi ukuri ngo berekane neza uruhare bagize mu gutangiza jenoside yo muri 1994;  banze ko hagira umenya imyitwarire yabo mibi yo kwitwaza no kwicisha abatutsi babakoresha nk’iturufu yo kubageza ku butegetsi.

Dore isomo rikomeye urubyiruko rusanga mu mateka y’ubuzima bwa Perezida Paul Kagame:
kugirango umuntu runaka agere kucyo ashaka, nta cyaha na kimwe agomba gutinya, abamutambamiye arabica ngo bamuvire mu nzira.

Kuroga, kwiba, kwica, kubeshya, kuvangura amoko, gutanga ruswa, gushora urubyiruko mu buraya, n’andi marorerwa nk’ayo menshi niyo Paul Kagame yagiye akoresha kugirango azamuke mu ntera.

Amarorerwa nk’ayo arayakunda kuko kugeza ubu yaramuhiriye, yatumye aba umukuru w’igihugu. Yayareka ate kandi yaramukijije, akaba kandi ariyo akoresha kugirango agundire ubutegetsi! Abibwira ko azihana akareka kwica, nibakureyo amaso. Azakomeza kwica kugeza apfuye cyangwa agiye mu buroko.

Iyo amaze gukora amarorerwa, ahita asibanganya ibimenyetso byose yibwira ko ukuri kutazigera kumenyekana, nyamara hari abanyarwanda b’intwari bahara amagara yabo bakanga gukomeza kumuhishira, bakabwira umuhisi n’umugenzi akari imurori.

Ikindi Paul Kagame agomba kumenya ni uko n’ubwo yishe intwari Fred Rwigema, ibitekerezo bya Fred Rwigema byo gutuma abanyarwanda bose basabana ntibyapfuye.

Ese ubu abana b’u Rwanda bemera ibitekerezo bya Fred Rwigema byo gusaranganya ubutegetsi, bashyigikiye ko hakwiye umubano mwiza mu bantu,  Paul Kagame arabona amaherezo y’abantu nk’abo ari ayahe?Arabica, abandi nk’abo bagahita bavuka! Mu mutwe we, yishe Fred Rwigema na Yuvenali Habyariman azi ko byose birangiye, none intambara iracyakomeza, ahubwo wagirango nibwo igitangira, n’ubwo hashize imyaka 20 adasiba kumena amaraso.

Abanyarwanda barifuza kuba mu gihugu kigendera ku mategeko bishyiriyeho, Paul Kagame akabafata nk’abanzi be agomba kumarira kw’icumu kugeza igihe bemeye kumureka akababera ikigirwamana, ng’uko uko ibintu biteye.
Perezida Paul Kagame n’agatsiko k’ibyegera bye bakomeje guhiga bukware, gufunga no kwica buri wese bazineza ko ashobora kuvuga amarorerwa bakoze.

Perezida Paul Kagame n’agatsiko k’ibyegera bye bakomeje gufataho abanyarwanda ubugwate babayoboresha iterabwoba kugirango hatazagira utinyuka gushyira ku karubanda ibyaha ndengakamere bakoreye abenegihugu.
Perezida Paul Kagame n’agatsiko k’ibyegera bye barwanya icyatuma ingoma zihindura imirishyo kuko badashidikanya ko bahita babazwa ibikorwa bya bunyamaswa bakoreye abatutsi, abahutu n’abatwa.

Perezida Paul Kagame n’agatsiko k’ibyegera bye banze kwicara ku meza amwe n’abatavuga rumwe na leta bayoboye, kubera gutinya ko muri ibyo biganiro havugirwamo akari imurori ku byaha bashinjwa bakoreye imbaga nyarwanda.
Perezida Paul Kagame n’agatsiko k’ibyegera bye ntibakozwa demokarasi isesuye,ntibakozwa uburenganzira bw’ikiremwa muntu, ntibakozwa ubwisanzure bw’itangazamakuru ryigenga ritabogeza, ndetse ntibashaka k’ubutaka bw’u Rwanda ubutabera bwigenga n’amatora adafifitse.

Perezida Paul Kagame n’agatsiko k’ibyegera bye batangiye gukora ibikorwa by’iterabwoba haba mu Rwanda imbere no mu bindi bihugu byo kw’isi, bica, baroga, bagambanira abatavuga rumwe na leta yabo cyane cyane abahoze bakorana na FPR bazi neza amarorerwa Paul Kagame n’agatsiko k’ibyegera bye bakoze.

Perezida Paul Kagame n’agatsiko k’ibyegera bye bakenesheje umuturage rwimbi kubera gusesagura umutungo w’igihugu batanga za ruswa mu binyamakuru biri hirya no hino kw’isi kugirango bikomeze guhishira amarorerwa bakoreye abanyarwanda n’abaturage bo mu karere k’ibiyaga bigari by’Afurika.

Perezida Paul Kagame n’agatsiko k’ibyegera bye bakomeje gutanga ruswa ku bantu batandukanye bavuga rikijyana mu bihugu by’amahanga kugirango babafashe gucengeza ikinyoma cyabo ahantu hose.

Perezida Paul Kagame n’agatsiko k’ibyegera bye bakomeje gusesagura amafaranga atagira ingano mu kugura uburozi bwo kwica no kwishyura ababafasha kwica abaharanira ko ikinyoma kidakomeza guhabwa intebe mu Rwanda, nyamara abaturage barira ayo kwarika kubera ubukene n’inzara, nyamara abanyeshuri badafite amafaranga ya buruse.

Banyarwanda, banyarwandakazi,

Imyaka 20 irashize, Perezida Paul Kagame n’agatsiko k’ibyegera bye baranangiye, baranze gusaba imbabazi umupfakazi wa Perezida Yuvenali Habyarimana kubera urupfu bishe umugabo we, kuko bazi neza ko icyo gikorwa kigayitse aricyo cyabaye intandaro yo kworeka u Rwanda, mbese nicyo cyabaye guca akagozi ko gutangiza jenoside yo muri 1994.

Imyaka 20 irashize, Perezida Paul Kagame n’agatsiko k’ibyegera bye batarasaba imbabazi abanyarwanda kubera ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu hagati y’umwaka wa 1990 n’umwaka wa 1994 babaziza gusa ko ari abahutu.

Dore ingero z’ubwicanyi Perezida Paul Kagame n’agatsiko k’ibyegera bye bakoreye abahutu:

1. Abahutu benshi bahamagajwe mu nama ku kibuga cy’umupira (stadium) cya Byumba bishwe harimo impinja, abakecuru, abagore bikicishijwe amasasu n’udufuni.
2. Abahutu benshi bahamagajwe mu nama i Mukarange muri Byumba baraswa urufaya rw’amasasu, bajombwa inkota abandi bakubitwa udufuni bazira gusa ko ari abahutu.
3. Abahutu benshi bahamagajwe mu nama i Gishuro ho muri Byumba bicishwa udufuni n’inkota bazira gusa ko ari abahutu.
4. Abahutu benshi biganjemo abana, abagore, abasaza, n’abakecuru bahamagajwe mu nama ku Ruhuha ho mu Bugesera mu cyumba cya komini no mu bigo by’amashuri bicwa hakoreshejwe urufaya rw’amasasu n’udufuni bazira gusa ko ari abahutu.
5. Abahutu benshi b’ingeri zose baba abasore, inkumi, abasaza, abakecuru, abagore batwite, bahamagajwe mu nama kuri ISAR Songa ya Butare bicishwa urufaya rw’amasasu n’udufuni bazira gusa ko ari abahutu.
6. Abahutu benshi bahamagajwe mu nama kuri komini Runda yo muri Gitarama bicishwa udufuni n’amasasu bazira gusa ko ari abahutu.
7. Abahutu benshi bahamagajwe mu nama i Kamarashavu ho muri Kibungo bose bicishijwe udufuni n’amasasu hatarobanuwe impinja, abasaza n’abakecuru bazira gusa ko ari abahutu.
8. Abahutu benshi bahamagajwe mu nama i Rwamanyoni ho muri Kibungo bicishwa udufuni n’amasasu bazira gusa ko ari abahutu.
9. Abahutu benshi bahamagajwe mu nama kuri fuwaye ya Kavumu k’i Nyanza bicishwa udufuni n’amasasu bazira gusa ko ari abahutu.
10. Abahutu n’abatutsi benshi biciwe mu isoko rya Cyanzarwe muri Gisenyi bicishwa udufuni n’amasasu n’imishyo.

Mu gihe babaga bagiye gutangira kwica abahutu, hari abantu bamanikaga amaboko bavuga ko bo atari abahutu ko ari abatutsi, basaba ko babavana mubo bagiye kwica, icyakorwaga ni ukwica batangiriye kuri abo babaga bavuze ko ari abatutsi kandi koko babaga ari abatutsi.

Umututsi utaramanikaga amaboko ari kumwe n’abahutu bagiye kwicwa nawe yicwaga hamwe n’abo bahutu nk’uko byagenze i Gakurazo igihe bicaga akana k’agatutsi kitwa Sheja kari kicaye ku bibero by’umwe mu bihaye Imana bishwe nta kurobanura amoko.

Imyaka 20 irashize, Perezida Paul Kagame n’agatsiko k’ibyegera bye bataryojwe urahare rwabo mu bwicanyi ndengakamere bwakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu: ubwicanyi bwahitanye abahutu mu Rwanda guhera muri 1990 kugeza muri 1994, ubwicanyi bwakorewe abahutu i Kibeho, n’ubwicanyi bwibasiye abahutu muri Kongo hagati ya 1996 na 2003 bivugwa ko bushobora kwitwa jenoside yakorewe abahutu bigenzuwe n’inkiko zibifitiye ububasha nk’uko bivugwa muri mapping report yateguwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye.

Imyaka 20 irashize, Perezida Paul Kagame n’agatsiko ke batararyozwa uruhare rungana n’urw’Interahamwe bagize muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Roho z’abo bantu batabarika Paul Kagame yishe ziratakambira Imana ubudahwema kugirango isi izamenye ukuri kw’icyo bazize.

Banyarwanda, banyarwandakazi,

Mu gihe twibuka ku nshuro ya 20 abacu bose bishwe muri jenoside yo muri 1994, tugomba guhora twibuka abasirikare barashwe bakicwa ku mabwiriza ya Perezida Paul Kagame n’agatsiko ke bazira gusa ko bagiye gutabara abatutsi bicwaga n’Interahamwe.

Kubera amarorerwa yakozwe na Perezida Paul Kagame n’agatsiko ke tumaze kubasobanurira haruguru, Ihuriro ry’Inyabutatu-Rwandese Protocol to Return the Kingdom (RPRK) ryongeye gusaba Perezida Paul Kagame n’agatsiko k’ibyegera bye ibi bikurikira:

1.Kwemera gushyikirana n’amashyaka yose atavuga rumwe na leta ntawuhejwe, ntanugize icyo ashinjwa kubera ko Perezida Paul Kagame n’agatsiko k’ibyegera bye nabo atari abere, nyuma ubutabera bwigenga bukazakora akazi kabwo.
2. Kurekura imfungwa za politiki. Nta munyarwanda ugomba guhohoterwa azira ibitekerezo bye mu rwego rwa politiki.
3.Kubwiza abatutsi n’abahutu ukuri k’ubwicanyi ndengakamere bakorewe na jenoside no kubisabira imbabazi.
4. Guhagarika gahunda ya “NDI UMUNYARWANDA” igamije guhembera no kubiba inzigo hagati y’abana b’u Rwanda kuko niba iriya gahunda itavuyeho bishobora kuzabyara indi jenoside mu Rwanda. Mwibuke ko Paul Kagame yivugiye ko yasanze Kigali yuzuye intumbi n’umunuko, akungamo ngo ntibizamunanira kuzayisiga uko yayisanze!
5. Guhagarika kubeshya abanyarwanda n’amahanga ko ngo FPR-INKOTANYI yahagaritse jenoside kandi ikarokora abatutsi bacitse kw’icumu rya jenoside.
6. Kubwira abanyarwanda ko nta mutwe w’ingabo Paul Kagame yigeze ashyiraho wihariye wo gutabara abatutsi bicwaga, ahubwo yacengeje mu Interahamwe bamwe mu bamurindaga agamije kuzitiza umurindi kugirango yigarurire ubutegetsi; Perezida Paul Kagame mu bwirasi bwe yarivugiye ngo abacitse kw’icumu bazashyingure agahinda kabo mu kabati ngo akazi ke kari ako kurwana ntiyari Croix Rouge.

Akongera akishongora ngo intambara niko zigenda hagombaga kuba ibitambo kugirango intsinzi iboneke.
Twababwiye kandi ko bamwe abana benshi baturukaga i Burundi, mu Rwanda no muri Kongo-Kinshasa baje mu nkotanyi bakubitwaga udufuni kubera ishyari gusa.

Paul kagame yatonetse umwe mu babyeyi warumubajije ibyerekeranye n’urupfu rw’abana be bari mu nkotanyi, amusubizanya ubwirasi n’agashinyaguro ngo icyo washakaga si igihugu ntiwakibonye!

Nyamara nk’uko Ihuriro ry’Inyabutatu- Rwandese Protocol to Return the Kingdom (RPRK) ryakomeje kubitangaza mu biganiro byiswe ”Akarimurore” kuri Radio Inyabutatu, Perezida Paul Kagame yahisemo kugira ibitambo abatutsi b’imbere mu gihugu, abashumuriza Interahamwe yari yaracengeye azitiza umurindi azi neza ko nyina umubyara, bashiki be n’imiryango yabo, abana be, umugore we n’umuryango we, batari muri ibyo bitambo, yari azi neza ko nta bantu be b’inkoramutima barimo kwicwa urubozo cyangwa ngo bakorerwe ibyamfurambi babane n’ubumuga ubuzima bwabo bwose kuko bose babaga hanze y’u Rwanda bamwe bari i Burayi abandi barinzwe bikomeye naho nyina we yari yibereye mu munezero kwa Rujugiro Ayabatwa igihe intambara yacaga ibintu.

Perezida Paul Kagame yafashe ubutegetsi mu maraso y’inzirakarengane arenze ku masezerano y’amahoro ya Arusha nkuko yigaruriye FPR mu marira n’agahinda by’abanyamuryango bayo amaze kurimbura abari bamukuriye aribo Fred Gisa Rwigema, Peter Bayingana, Chris Bunyenyezi, n’abandi benshi.

Perezida Paul Kagame yaranzwe kandi no kumena amaraso y’abanyarwanda b’ingeri zose kugirango agumane ubutegetsi.

Mu Ihuriro ry’Inyabutatu- Rwandese Protocol to Return the Kingdom (RPRK), ntituzahwema kwamagana ikinamico rya Perezida Paul Kagame wiha kujyana indabyo ku nzibutso za jenoside kandi ariwe wayitangije akananga ko abicwaga batabarwa.

7. Kubwiza abanyarwanda n’amahanga ukuri ko ingabo za FPR zahawe amabwiriza yo guhangana n’abasirikare ba Habyarimana no kwigarurira imisozi gusa, ndetse no kwemera ko ingabo za FPR zanyuraga ahantu hatandukanye zikumva imiborogo y’abatutsi babaga barimo kwicwa n’Interahamwe zo zikikomereza kuko nta mabwiriza zigeze zihabwa na Kagame Paul yo gutabara abatutsi;

8. Gusaba imbabazi imiryango y’abasirikare biyemeje gutabara abatutsi bicwaga n’Interahamwe nyuma bikabaviramo ko bashyirwa ku karubanda bakaraswa kuko babaga banyuranyije n’amabwiriza yo kwigarurira imisozi hagamijwe kwifatira ubutegetsi gusa.

Ihuriro ry’Inyabutatu-Rwandese Protocol to Return the Kingdom (RPRK) riharanira igeragezwa ry’imiyoborere y’ubwami bugendera kw’ itegekonshinga rirakangurira abanyarwanda bose ko bagomba guhaguruka bakitandukanya n’umwicanyi Paul Kagame,bagaharanira ko hakorwa impinduramatwara kuko bafite uburenganzira butavogerwa bwo guharanira ko igihugu cyabo kiyoborwa uko babishaka.

Harakabaho Imbaga y’Inyabutatu nyarwanda,
Harakabaho u Rwanda,
Harakabaho ubwami bwubahiriza ikiremwa muntu,
Harakabaho ubwami bugendera ku byifuzo by’abenegihugu,
Harakabaho ubwami bugendera kw’itegekonshinga mu Rwanda,
Twese hamwe nimucyo duharanire amahoro arambye mu Rwanda,
Imana ibahe umutima wo kwihangana muri iki gihe cy’icyunamo,
Kandi ihe iruhuko ridashira abishwe muri jenoside.

Eugene NKUBITO
Chairman
Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK
Email: [email protected]