Ikiganiro kuri gahunda ya Leta y’u Rwanda yiswe:“NDI UMUNYARWANDA” kuri Radio Inyabutatu.

    Umutegarugori Prudentienne Seward uhagarariye PAX,  Ambasaderi Jean
    Marie Vianney Ndagijimana  uhagarariye Inteko y’Ubwiyunge mu Rwanda,
    Bwana Rene C. Mugenzi uhagarariye  Global Campaign for Rwandans Human
    Rights na Bwana Joseph Mutarambirwa wo mw’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK
    bazabaganirira kuri gahunda ya FPR yitwa  “NDI UMUNYARWANDA” n’
    UBWIYUNGE N’UBURENGANZIRA BW’IKIREMWA MUNTU mu Rwanda.

    Ni  ku cyumweru  taliki ya 24/11/2013 mu kabwibwi  (19h00)  i Kigali mu
    Rwanda.

    Radio Inyabutatu ikorera kuri internet iramenyesha abanyarwanda bose ko
    ku cyumweru  taliki ya 24/11/2013 izabagezaho ikiganiro gifite
    INSANGANYAMATSIKO: “GAHUNDA YA “NDI UMUNYARWANDA” IRAGANISHA HE
    ABANYARWANDA? ESE IZATUMA UBWIYUNGE N’UBURENGANZIRA BW’IKIREMWA MUNTU MU
    RWANDA BYUBAHIRIZWA?.

    Ikiganiro kizatangira mu kabwibwi guhera  (19h00) z’i Kigali mu
    Rwanda.

    Abatumirwa kuri radio inyabutatu ni:

    –  Umutegarugori Prudentienne Seward uhagarariye umuryango uharanira
    amahoro mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika  witwa: PEACE FOR THE
    AFRICAN GREATLAKES REGION (PAX),

    –  Ambasaderi Jean Marie Vianney  Ndagijimana  uhagarariye  umuryango
    witwa: INTEKO Y’ UBWIYUNGE  MU RWANDA,

    – Bwana Rene C. Mugenzi  uhagarariye  umuryango witwa: GLOBAL CAMPAIGN
    FOR RWANDANS HUMAN RIGHTS na

    –  Bwana Joseph Mutarambirwa uhagarariye IHURIRO RY’INYABUTATU-RPRK.

    Iki kiganiro kizahita  kiri Live Broadcast /En direct.

    Abifuza kuzagira ibyo babaza cyangwa kwunganira, bashobora kutwandikira
    cyangwa guhamagara kuri address zikurikira:

    Telephone: +44 20 8123 3482

    Email: [email protected]

    Skype: radioinyabutatu

    Facebook: Radio Inyabutatu

    Radio Inyabutatu kuri Shortwave yumvikanira ku murongo wa 17870 kHz
    muri meter band 16.

    Kuri internet Radio Inyabutatu ikora amasaha 24/24 kuri website:
    www.radioinyabutatu.com

    Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave yumvikana mu Rwanda hose ku
    maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu mago , amaradiyo yo mu mamodoka
    n’andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wa gatandatu
    guhera saa moya kugeza saa mbiri (19h00-20h00) z’umugoroba.

    Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n’abantu bari ku mugabane
    wa Afurika, ku mugabane w’Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa
    Amerika y’amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kanada).

    Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station ,
    bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa
    SW/Shortwave.

    Mugire Imana.

    Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu