IKIGANIRO MBWIRWARUHAME (Urunana Nyarwanda ruharanira Impinduka-ARC)

Banyarwanda, banyarwandakazi;

Kw’italiki ya 6 Nyakanga 2020, twabamurikiye ku mugaragaro Urunana Nyarwanda ruharanira Impinduka. Icyo gihe, twabasezeranyije ko tuzakorera mu mucyo kandi tukajya tubabwira aho ibikorwa byacu bigeze muri rusange.

Turabibutsa ko twashinze Urunana tugamije gutanga umusanzu wacu mu rugamba rwo guharanira impinduka abanyarwanda benshi banyotewe. Impinduka duharanira nizo kuzanira abanyarwanda ubuyobozi bwiza, bwubakiye ku mategeko kandi bwemerera abanyarwanda bose kubana mu mahoro, ubwisanzure, ituze na demokarasi isesuye.

Urunana Nyarwanda ruharanira Impinduka runejejewe no kubatumira mu kiganiro mbwirwaruhame kizaba ku cyumweru taliki ya 11 Nyakanga 2021, 13h – 1 PM isaha ya Ottawa ( 7 PM-19h :isaha y’i Kigali, Paris, Bruxelles, 3 AM isaha ya Sydney-Australia).

Abanyamakuru bifuza kuzagira ibyo babaza muri icyo kiganiro nabo tubahaye ikaze. Abatazashobora kuboneka icyo gihe ariko bakaba babyifuza nabo Urunana ruzabashakira igihe kindi cyo kuganira na buri wese hakulikijwe gahunda zabo.

Muri iki kiganiro kizakorerwa ku mbuga nkoranyambaga (Zoom na Youtube Live), bamwe mu bibumbiye m’ Urunana Nyarwanda ruharanira Impinduka, bazabaganiriza kubyo Urunana rumaze kugeraho ndetse nibyo ruteganya gukora mu gihe kiri imbere.

Tubifurije amahoro y’Imana kandi twizera ko muzabana natwe muri benshi. 

Bikorewe Ottawa, italiki ya 8 Nyakanga 2021

Achille Kamana

Umuvugizi w’Urunana Nyarwanda ruharanira Impinduka 

[email protected]