Ku mugaragaro, u Rwanda rwohereje ingabo muri Mozambique

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Itangazo ryasohotse none kuwa Gatanu tariki ya 09 Nyakanga 2021 Leta y’u Rwanda iravuga ko yatangiye kohereza Umutwe w’ingabo  n’umutwe w’Abapolisi muri Mozambique.

Iyi mitwe yombi igizwe n’abasirikare n’abapolisi bose hamwe igihumbi, bakaba bagiye gushinga ibirindiro mu Ntara ya Cabo Delgado aho bazakorera ibikorwa byabo byo kubungabunga umutekano, ngo kuko iyi Ntara yibasiwe n’ibitero by’abarwanyi bo mu mitwe y’iterabwoba yitwaza idini ya islamu.

Itangazo rya Leta y’u Rwanda rikomeza rivuga ko aboherejwe muri Mozambique bazatera ingabo mu bitugu ingabo za Repubulika ya Mozambique, ariko kandi bakazanafatanya n’Ingabo z’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC) mu bikorwa bizaba byumvikanyweho.

Iri tangazo risobanura neza ko izi ngabo zitagiye kureberera ko ahubwo n’urugamba zizarurwana, kandi zigafasha mu gushyira ku murongo urwego rw’umutekano muri Mozambique. 

Iki gikorwa kije gikurikira amasezerano yabaye hagati y’ibihugu byombi kuwa 20 Nyakanga 2018, n’andi yagiye asinywa nyuma yaho. 

Ababikurikiranira hafi ariko, bo bakemeza ko hari itsinda rito ry’ingabo z‘u Rwanda ryari ryaramaze kugera muri Mozambique mu mezi abiri ashize, rikabanza kwiga ku byo itsinda rigari ryari kuzajyayo rigiye gukora.

Kwanzura iby’ubu bufatanye mu bya gisirikare byemerejwe i Kigali mu ruzinduko rw’akazi rw’ibanga Perezida Filipe Nyusi aherutse kugirira mu Rwanda mu kwezi kwa Kane 2021.

Gutinda kwemeza ko hari ingabo zari abanje koherezwa muri Moambique bikaba byaratewe no kuba umuryango SADC wari utarabitangira uburenganzira, kuri Mozambique nk’igihugu kinyamuryango.

Kugeza ubu iki gikorwa cyo kohereza ingabo muri Mozambique benshi mu bakurikiranira ibintu hafi ntabwo bagishira amakenga hakaba hakekwa izindi nyungu zaba iz’ubukungu dore ko intara ya Cabo Delgado ikungahaye kuri Gaz icukurwa na sosiyete y’abafaransa yitwa Total. Aha kandi ntitwakwirengagiza izindi nyungu za diplomatie na Géopolitique mu rwego rw’akarere.