IMFUNGWA ZA POLITIKE MU RWANDA ZAHAWE UBUTUMWA KO NAZO ZIZAGIRWA NKA BONIFACE TWAGIRIMANA

Nk’uko tubizi mu magereza yo mu Rwanda yuzuyemo ingeri nyinshi z’abanyarwanda, uko zose ziri niko zarezwe ibyaha binyuranye, ariko iyo witegereje neza usanga imibare myinshi ari iy’abafite ibyaha bifite aho bihuriye na politike, abenshi muri bo baciriwe imanza zibagerekaho urusyo hatitawe ku kuri ahubwo ari munyumvishirize gusa.

Aha usanga ubwiganze bugaragara mu bakatiwe n’inkiko Gacaca, harimo abaturage basanzwe, abari abasirikari, abategetsi n’izindi nzego mu gihugu, hakiyongeraho abagiye baregwa ibigendanye no guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Tugarutse ku mutwe w’iyi nkuru amakuru ababaje ni uko abayobizi b’amagereza bari kumwe n’ababakuriye mu rwego rw’igihugu bari guhamagara imfungwa cyane cyane izari abasirikari bo mu ngabo (FAR) n’abandi baregwa ibyaha bigendanye no guhungabanya umutekgano w’igihugu bababwira ko bagiriwe impuhwe ariko ko nabo igihe kigeze bagacishwa iy’ubusamo.

Hari umuyobozi weruye ababwira ko Boniface Twagirimana yakabahaye isomo ko bazagirwa nkawe! Amakuru twaje kumenya ku cyahagurukije abo bayobozi ashingiye ku bwoba Leta ifitiye izo mfungwa, bikaba bishimangirwa n’imvugo abo bayobozi bagiye babwira izo mfungwa bagira bati: “turabizi ko muvugana na bene wanyu bari mu nyeshyamba ariko ntacyo muzageraho tuzabakura mu nzira mbere y’igihe!”

Icyibazwa kinakomeye ni ukuntu iryo tumanaho babashinja rikorwa kandi nta kuntu Gereza zidakora ngo zisake buri kintu kinjira, kandi n’ibyinjira ahanini biba byaguriwe muri gereza imbere. Ntibizabatangaze mu minsi iri imbere mwumvise hari abanyerejwe, abarashwe n’ibindi bikitirirwa gutoroka dore ko ariyo turufu imenyerewe.

Nk’uko bimenyerewe rero ibikorwa byo kugirira nabi abanyururu ahanini bibanza gushyirwamo imfungwa ngo zibanze zumvishe ngenzi zazo, aho ubuyobozi bwa gereza bwishyiriraho imfungwa zihagarariye izindi ngo zizafashe abayobozi ba gereza gutoteza imfungwa cyane izitifuzwa aha twavuga nko muri gereza ya nyarugenge aho Burigadiye mukuru bita Rutayisire Christophe nawe ufunze amereye nabi imfungwa zo muri iyo gereza. Dukomeze gukurikirana tunamagana ubugizi bwa nabi bukomeje kugirirwa izi nzirakarengane zacu.

Umusomyi wa The Rwandan 

Kigali