Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kanama 2016 mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi, Imodoka yari itwaye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica J. Barks Ruggles, yakoze impanuka igonga abana batatu bari bahekanye ku igare, babiri bahita bitaba Imana, undi arakomereka bikabije.
Umuvugizi wa Police, ishami rishinzwe umutekano wo mu mihanda, CIP Emmanuel Kabanda yemereye Umuseke ko iyi mpanuka yabaye, ndetse ko yahise ihitana abana babiri.
Iyi mpanuka yabereye mu kagari ka Giheke mu Murenge wa Giheke i Rusizi, yabaye ahagana saa 14h00 z’amanywa.