Impamo

Prosper Bamara

Bavandimwe, nshuti, banyarwanda mwese;

  1. nyuma gushishoza ngatahura ko ubihirimbanyi bw’abarwanya ubutegetsi, cyane cyane ubukorerwa mu mahanga, buri mu nzira itari iyanjye;
  2. nyuma yo gutahura ko ubwo nahunganaga igihunga ninjiye mu ishyamba ntazi; 
  3. nyuma yo vutahura ko abiyita impirimbanyi za opozisiyo biganjemo abibereye muri bombori bombori z’ubwoko bubiri [(a) bomboribombori yo mu dutsinda (amashyaka/amashyirahamwe), aho abatugize buri wese aba ashaka gukubita rugondihene uwo bafatanyije cyangwa se akaba ahora yumviriza akamuvamo ngo amutange, bityo utwo dutsinda tugahora dusandaramo ibipande; (b) bomboribombori yo hagati y’agatsinda n’utundi (amashyaka/amashyirahamwe), aho ducumitana amacumu yaka umuriro maze tugacika ku ugucana uwaka, aka za senene zimaranira mu icupa kandi nyirukuzikaranga ariho ashyushya amavuta ku muriro];
  4. nyuma yo gutahura ko hari benshi mu barwanya leta baritswemo n’irondakoko, ivanguramoko n’ingengabitekerezo iteye ubwoba, bakaba badashaka gukira indwara y’amoko, bongereyeho kuba imbata z’ishyari, uburura n’ubusambo burenze;
  5. nyuma yo kubabazwa n’uko hariho abamfata nk’uri mu bufatanye na bene abo bantu;
  6. na nyuma yo kwifuza gusohoka mu ishyamba ntazi ngo hato ntazahaca inkoni ntazi;

Ndabamenyesha ko:

  1. nta gikorwa cya politiki na kimwe mbamo nta n’ubuhirimbanyi bwo muri opozisiyo ubwaribwo bwose mbamo. Ndamutse hari icyo/ubwo niyemeje kujyamo, nubwo ntabyo nteganya, icyo gihe nabitangaza ku mugaragaro;
  2. nta bufatanye na bumwe mfitanye n’abarwanya leta bifuza kuyihirika ku ngufu, baba ababikora mu buryo bwa politiki, baba ababinyuza mu intambara y’amasasu, cyangwa se ababa bafite ubundi buryo ubwaribwo bwose;
  3. nifuza gusa kandi nshakisha (nta kindi) ukugira, jye n’umuryango wanjye, uburenganzira bw’ibanze ikiremwamuntu cyose kiri ku isi cyemerewe, kuko ubu tumaze imyaka irenga icumi ntabwo dufite. Namaze gusobanukirwa neza ko uretse za leta z’ibihugu, nta muntu ku giti cye ufite ububasha bwo kubutanga, nta n’umuryango mpuzamahanga n’umwe ubufite mu by’ukuri, yewe nta n’urukiko rubishoboye, kuko n’amasezerano n’amategeko bigira agaciro ari uko za leta zibishatse. Ikindi ni uko n’ubwo guvurinoma yatabara yose ku isi yabishimirwa, guverinoma y’uRwanda ariyo ifite uburyo buruta ubw’izindi zose bwo kuba yatabara umunyarwanda byihuse amagara y’ibibondo n’ababyeyi ataraseseka. 

Ndabashimiye kandi mbifurije amahoro menshi ahorana itoto ubuziraherezo

Bamara Prosper

Dakar – Senegal, ku wa 12 kamena 2022