Rwanda: Abimukira bavuye mu Bwongereza bazoherezwa ejo

Umubare w’abimukira ba mbere bazoherezwa mu Rwanda mu ndege yo kuwa kabiri ivuye mu Bwongereza wagabanutse ugera munsi ya 10, nk’uko hari ababyemeza.

Impirimbanyi hamwe n’abimukira mu cyumweru gishize mu rukiko rukuru batsinzwe urubanza barezemo leta ngo ihagarike uyu mugambi.

Ariko umubare w’abateganyijwe koherezwa mu Rwanda wagabanutse mu buryo bwihuse, 11 bakaba ari bo bitezwe kujyanwa n’indege mu Rwanda, nkuko bivugwa n’umuryango Care4Calais.

Umwe mu bantu bo muri minisiteri y’ubutegetsi yabwiye BBC ko ku bantu 37 bagombaga koherezwa kuwa kabiri, ibirego ku burenganzira bwa muntu byatumye uyu mubare ugabanuka cyane.

Ku wa gatanu, byamenyekanye ko abantu batandatu bakuriweho amategeko yo kubohereza mu Rwanda. Umuryango Care4Calais wemeje ko abandi bantu 20 bateganywaga gukurwa mu Bwongereza na bo bavanwe ku rutonde mu mpera y’icyumweru gishize.

Ibi bitumye abantu 11 ari bo basigaye bitezwe koherezwa mu Rwanda ku wa kabiri, barimo Abanya-Iran bane, Abanya-Iraq babiri, Abanya-Albania babiri n’Umunya-Syria umwe, nkuko bivugwa na Care4Calais.

Ubwenegihugu bw’abandi babiri ntibwahishuwe.

Ariko Mark Easton, umwanditsi mukuru wa BBC ku bibazo by’imbere mu Bwongereza, avuga ko bishoboka ko uwo mubare ushobora “kumanuka ukagera kuri zeru” mbere y’uko indege ihaguruka.

Kugeza kuwa gatanu, abantu 130 bari bamaze guhabwa ubutumwa ko bagomba kuvanwa mu Bwongereza.

Ku cyumweru, abantu 111 bageze mu Bwongereza bari mu mato (ubwato) matoya atatu. Kugeza ubu muri uyu mwaka, abantu barenga 10,000 ni bo bamaze kugera mu Bwongereza.

Iki gihugu kirashaka kujya cyohereza abimukira mu Rwanda kigamije guca intege abandi bahaza binyuranyije n’amategeko no kurwanya amatsinda akora ubucuruzi bwo kwambutsa abantu muri ubwo buryo.

Leta y’u Rwanda ivuga ko yemeye kwakira abo bimukira mu gushaka igisubizo ku kibazo cy’abimukira cyakomeje kunanirana ku isi.

Ubujurire bw’umwanzuro w’urukiko wo mu cyumweru gishize bwatanzwe n’impirimbanyi zirimo n’imiryango ya Care4Calais na Detention Action.

Urubanza rundi rurumvwa none kuwa mbere mu rukiko rukuru, nyuma y’uko undi muryango wita ku mpunzi, Asylum Aid, usabye guhagarika byihutiwa uku kohereza abantu mu Rwanda.

Abategetsi b’u Rwanda bavuga ko rwiteguye kwakira no gutuza neza abo bimukira bazava mu Bwongereza.

Minisitiri w’ubutegetsi w’Ubwongereza Priti Patel avuga ko abinjira muri iki gihugu mu nzira zitemewe ari bo barebwa no koherezwa mu Rwanda.

Gusa abo bireba cyane ari abantu bakuru bari bonyine, abategetsi bashimangira ko imiryango yageze mu Bwongereza muri ubwo buryo itazatandukanywa.

Kuwa gatanu, umucamanza Justice Swift yavuze ko “biri mu nyungu za rubanda” kwemerera ministeri y’ubutegetsi gushyira mu bikorwa iriya politike.

Uyu mucamanza yavuze ko nta gihamya yerekana ko abo bimukira bazafatwa nabi mu Rwanda.

Amasezerano ya leta zombi yamaganywe na benshi ku isi, aho banenga Ubwongereza kwivanaho inshingano bufite ku mpunzi n’abimukira ikazisunikira igihugu gikennye.

Impirimbanyi zivuga ko u Rwanda atari igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu cyo koherezamo abimukira, ariko abategetsi mu Rwanda bavuga ko ari igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa buri wese.

Umucamanza Justice Swift yavuze ko isuzumwa ryuzuye rizabaho mbere y’impera z’ukwezi gutaha kwa Nyakanga, aho urukiko rukuru rw’Ubwongereza ruzumva ibirego birwanya uyu mugambi wa leta.