Impamvu 10 zizatuma ishyaka FPR Inkotanyi nihatabaho gutekinika rizatsindwa amatora y'abadepite

(1) Gukuraho buruse ku banyeshuri bo muri kaminuza: Habayeho amatora azira uburiganya ninde ababyeyi bafite abana bakuriweho buruse n’abayikuriweho ubwabo bageze igihe cyo gutora mpamya ko batazatora RPF;

(2) Ikibazo gikomeye cyane cy’ubushomeri murubyiruko: umubare w’abarangije kaminuza uragenda wiyongera mu gihe ntakazi gahari; ntanicyizere gihari kuri urwo rubyiruko ko hazashingwa indi mirimo ngo byibura abarangiza bazabone akazi;

(3) Imisoro iri hejuru cyane:abacuruzi bararira kubera gusoreshwa umurengera;

(4) Politike z’ubuhinzi zidafututse: abahinzi barabuzwa guhinga ibyo babona bibafitiye akamaro bagategekwa ibyo bagomba guhinga;

(5) Imiyoborere mibi: Ntamuturage ugishwa inama kuri gahunda zimukorerwaho kwakwa mituweli ku ngufu wakwanga bagatwara itungo ryawe ni rumwe mu ngero nyinshi;

(6) Inyota ya demokarasi ku banyarwanda: Raporo nyinshi mpuzamahanga ziremeza ko nta demokarasi. Abaturage ntibahabwa ubwisanzure ngo bagaragaze ibyifuzo byabo; Tora aha ni rumwe mu ngero nyinshi;

(7) Politike z’ubutaka zitanoze: Imisoro k’ubutaka ikomeje kwiyongera; kwimurwa kw’abaturage nta nteguza ntaningurane; gaheza ikaba itegeko ridafututse riha leta ububasha bwo kwambura ubutaka nyirabwo ngo iyo atabubyaza umusaruro;

(8) Uburezi bujegajega: uko bwije n’uko bukeye gahunda z’uburezi zigenda zihindagurika bityo ireme ry’uburezi ntaryo. Kudaha abarimu agaciro kabakwiye. Nurangije abwirwa ko ari injiji yize vraiment;

(9) Ubucyene bukabije cyane mubyaro: kuri bamwe kubona amafunguro n’ikibazo gikomeye cyane mu gihe mu migi iterambere rigaragara. FMI iherutse gusohora raporo igaragaza ko 63% by’abanyarwanda bari mubukene bukabije;

(10) Gaheza rero ikaba umuco wo gutekinika:iki cyo n’icyorezo cyugarije reta iyobowe na FPR. Buri rwego kugira ngo rubone amanota meza rugomba gutanga raporo mpimbano igaragaza ko ibintu byose ari salama. Kubera imihigo inzego z’ibanze zirakabya cyane nyamara abaturage bo baba bazi ukuri kw’ibintu bikabababaza bakicecekera! Ibi bikwiye kwamaganwa.

Niba nawe hari izindi mpamvu ubona zabuza FPR Inkontanyi gutorwa wabidusangiza

Christophe Kanuma

5 COMMENTS

  1. Ni ukuri turapfuye mu rwanda, nta bwinyagamburiro dufite abenshi babuze uko bahunga, ariko mpamya ko nta mvura idahita kandi nta kitagira iherezo. Mujye mukomeza kudutabariza naho ubundi twarashize pe.

Comments are closed.