NDENGANURE PAUL KAGAME NA YUVENAL HABYARIMANA NTABAGIZE ABERE

3. Bwana AKISHULI, Abdallah: Visi-Perezida ushinzwe ihuza-bikorwa (Executive Vice Chairman)

Simbagira abere kuko zitukwamo nkuru kandi uyu mugani niko nawusanze.

Simbagira abere kuko bakarabye inkaba bakanacura umugambi wo guhekura urwa Gasabo, ariko na none ntibakwiye kwikorezwa urusyo bonyine kubera ingaruka z’urubanza batashoje bonyine ngo ababogezaga bakanabafasha gucurira imigambi mibisha yo kurimbura imbaga nyarwanda bigaramire ndetse nibirimba bakomeze gukomerwa amashyi n’abo bapfakaje, abo bagize incike cyangwa bagize imfubyi.

Banyarwanda banyarwandakazi,

Mwe munyotewe n’impinduramatwara, nimuntege amatwi nimwe mbwira.
Nimwe mbwira kuko ibiba byose nimwe biheraho
Ni mwe bigiraho ingaruka kuko musa n’ubwatsi naho ababibagiriraho bagasa n’inzovu
Nimwe mbwira kuko abavuga bose baba bifuza ko mwamira bunguri ibyo mubwirwa mutabiyunguruye kugirango mukurikire mutabajije amajyo
Ndababwira ngirango mbatoze gusesengura ibyo mubwirwa mwifashishije ibyo mwabonye cyangwa mwanyuzemo.
Ndababwira kugirango mwirinde ababatoteza babatoza kutibuka kandi nyamara aribo bahaye umugisha igikorwa cyo kwibuka.

Banyarwanda banyarwandakazi bavandimwe

Guterera amaso ahirengeye mukerekezo uganamo ni ingenzi kugirango utayoba inzira cyangwa se ukaba wakwitiranya icyuzi n’ikiziba.

Ni ngombwa ndetse ni ihame ntayegeyezwa ku muntu ushishoza gusubiza amaso inyuma ukareba aho uvuye n’inzira waciyemo ndetse ukanitegereza neza n’abo mwayihuriyemo bityo ukaba wagira n’ubutwari bwo kwitura abakubaye hafi mu gihe wari ugeze mu ihurizo rikomeye utibagiwe no kuba wakworohera abayobejwe n’ikinyoma cy’inyamaswa z’inkazi.
Ibyo kandi ntibikwiye gucira aho ku muntu uciye akenge ahubwo akwiye guhora azirikana aka wa mugani ngo iyagukanze ntiba inturo.

Banyarwanda,banyarwandakazi!

Ndagirango mbisabire turambure amaso twirinde kuyoborwa buhumyi ngo ni uko tunyotewe n’impinduramatwara bityo tugwe mu mutego wo gukomeza guha icyuho abiyambitse impu z’intama bakomeje kutugira ingwate nk’uko bazitugize guhera mu myaka 40 ishize ; mwibuke ko iyihuse yabyaye igihumye.

Bimaze kugaragara ko umubare munini w’abavuga rikijyana b’abanyarwanda bakunze kugaragara kurusha abandi badashishikajwe no guhindura système mbi zayogoje igihugu cyacu muri iyi myaka 40 ishize u Rwanda rwaragizwe ingaruzwamuheto y’igitugu cya gisirikari gishingiye ku gutera umwiryane mu banyarwanda kitaretse no kubatsemba kibaziza uko Imana yabaremye kandi ingaruka zacyo zikagera ku moko yose agize bene Gihanga, ibyo byose bikaba byarakozwe hagamijwe kugirango kibone uko gikomeza kwikubira ibyiza abanyarwanda basangiye nk’umurage rurema abahaho gakondo bose.

Byaragaragaye ko hari abashishikajwe no kwihimura kuri Kagame kubera ko yaba yaratatiye igihango bashobora kuba baragiranye hagati yabo mu ibanga rikomeye kandi ku nyungu zabo bwite, abandi nabo bakaba bagifite inkovu z’imiringa y’ubutegetsi haba mu nzego za gisivire cyangwa iza gisirikari zikibaryaryata bityo bakaba bashaka kwivura ubukana bw’ubwo buryaryaryate bongera kwigarurira ubutegetsi bahoranye mbere y’uko FPR ibubatesha. Ibyo bakaba bifuza kubigeraho biciye muri opposition iri kwiyubaka ubungubu. Hakaba n’abandi bibeshya ko système mbi ya FPR yubakiye kubo bita « agatsiko sajya » kandi nyamara tuzi neza ko mu bagereje igihugu aharindimuka harimo abanyarwanda b’ingeri zose ndetse uwanashishoza neza yasangamo n’abanyamahanga.

Ibi ndabivuga mpereye ku magambo abanyapolitiki batari bake bakunda gukoresha bavuga ko bagomba gukuraho Kagame nyamara bakirengagiza ko ikibazo cy’u Rwanda kugeza ubu atari Kagame nk’uko Urupfu rwa Habyarimana rutakemuye ibibazo ahubwo ni système mbi zaranze u Rwanda muri ibi ibihe bishize zigomba kurimbukana n’imizi yazo kugirango u Rwanda rwiyuburure.

Ntekereza ntashidikanya ko impamvu abavuga rikijyana b’abanyarwanda dusanga mu mashayaka ya opposition ariho ndetse n’akomeje kuvuka kugeza ubu, badashaka kwerura ngo bavuge ko tugomba kurwanya système aho kurwanya umuntu byaba ari uko kuri bo nta nenge babona kuri izo système zombi zashenye igihugu cyacu( ndavuga iya FPR n’iya MRND) ibyo bikaba bibatera ipfunwe kubera uruhare rufatika baba baragize mu kuzubaka no mu kurema ibigirwamana byaziyoboye cyangwa bikiziyobora kugeza ubu.

Ntawe ukwiye kwirengagize n’uruhare abitwa ibihangange muri bo baba baragize mu gushyira inzitinzi mu mayira yose yaganisha ku ikosorwa by’ibibi bya systèmes biyubakiye, none ubu bamwe akaba aribo bari ku isonga bagaragaza ko ari bo bonyine bashoboye gusibura ibyo basibye igihe bari bakiri ku mbehe.

Ubu noneho babonye iturufu nshya yo kwikoreza ibyo bigirwamana biremeye ubwabo insyo ngo bizirengere byonyine, naho bo bihindura ba miseke igoroye bemeza ko Kagame atahinduka ; nyamara bakiyibagiza ko umuntu ushishoza yakwibaza icyo bo baremyemo Kagame ataremyemo gituma bemeza ko bahindutse aricyo mugenzi wabo abura ngo nawe ahinduke.

Ndahamya ko niba Kagame atahinduka nabo ari uko kandi ko ibyo bavuga ari amatakirangoyi.

Ibyo babikora kugirango bakomeze kujijisha abanyarwanda maze ejo ni habaho impinduramatwara bongere badufateho ingwate, maze ikitwa kuvugisha ukuri cyose bagisibire amayira.

Banyarwanda banyarwandakazi,

Mu by’ukuri nshyigikiye gahunda yo kwicuza no kuvugisha ukuri ku byago byagwiririye igihugu cyacu kandi nkaba nshimira byimazeyo abatangiye kugaragaza ubutwari n’ubushake ariko kandi mbona mu byo batangamo ubuhamya bakwiye kutagira ibyo basimbuka, bakwiye kuvuga byose uko byagenze n’impamvu nyakuri yabibateraga kugeza ubwo bagira uruhare mu kubaka no gukomeza système irimbura imbaga.

Hanyuma ibyo nibivaho, bakubitwe icyuhagiro babone kujya mu bandi bakomezanye nabo urugendo bizeye ko batakiri ba bandi. Naho ubundi bitabaye ibyo, ntawamenya niba urwishe ya nka rutakiyirimo.

Nta munyarwanda ushishoza ukwiye kwemeranya na gato n’uwo ariwe wese wiha kurangurura ijwi yikoreza ibibazo byose u Rwanda rufite ababaye abakuru b’igihugu cyacu bonyine guhera kuri coup d’état yo kuwa 5 Nyakanga 1973 abashinja ko aribo babaye gica kurusha abo bari bafatanyije kworeka igihugu.

Ibyo ababikora baba bashaka kwirengagiza nkana aka wa mugani w’ikinyarwanda uvuga ngo umwami ntiyica hica Rubanda.

Iyo rubanda ivugwa muri uwo mugani si rwa rundi rwa giseseka ahubwo ni abiru b’ingoma, ni ibisonga n’ibyegera by’umwami kuko aribyo bibasha kumuba hafi bakaganira bikamubwira abo agomba kubamba n’abo agomba gukiza byabona acishishije ukubiri n’ugushaka kwabyo bikaba byamukorera icyo bitaga kumunywesha, bitwibutsa twa tuzi tumaze kwamamara ku izina rya Dani Munyuza na Nziza (kera ku gihe cy’abami ho ngo banyweshwaga amata da ! Kandi abaturage bakabyemera), ntaho twavuye ntaho twagiye.

Ibyo byegera rero byangije igihugu cyacu none ubu bikaba bishaka gushyira inyubako y’ubugome bwabyo (ibyegera) ku mutwe wa Habyarimana na Kagame ngo babyirengere bonyine byo byigaramiye.

Benshi mubahoze ari ibyegera by’ingoma ya MRND ndetse n’iya FPR biganje muri opposition uwabashungura ntiyababuramo inkumbi zitagira ingano ndetse zinateye n’agahinda kandi nta n’ibanga yaba amennye.

Ni muri urwo rwego ngirango nsabe abanyarwanda dusangiye imyumvire ko bamfasha tukibariza aba leaders ba opposition biyumvamo imbaraga nyinshi kubera abayoboke bakurikira buhumyi bitewe n’akababaro bafite baterwa no kurambirwa ubutegetsi bubi bwa FPR INKOTANYI ibi bikurikira :

Mbibarize mwe mwahoze muri MRND na FAR

1. Ese niba Habyarimana ariwe wateguye génocide y’abatutsi wenyine kuki habuze n’uwa kirazira mu byegera bye wayihagarika nyuma y’uko uwo ishyirwa ku mutwe ahiriye mu ndege mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994 kandi tuzi neza ko iyo genocide yatangiye gukorwa ku munsi ukurikira urupfu rwe?
2. Ese nyuma y’uko Habyarimana apfa yari agifite ubuhe bubasha bwo gutanga amabwiriza ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ubwo bwicanyi bwakurikiye urupfu rwe ?
3. Ese Habyarimana hari uwo yaba yarasabye kuzamuhorera aramutse yishwe kandi uko guhora kukibasira ubwoko bumwe bw’abanyarwanda b’abatutsi?
4. Ese ko muvuga ko mushaka kubohoza u Rwanda, igihe mwari mukiri MRND no mu ngabo za FAR mwaba mwarakoze iki kigaragaza ko mutari mushyigikiye ibyo byakorwaga icyo gihe, akaba ari nacyo cyabagize intwari zigiye kubohoza u Rwanda ubu ?
5. Ko bamwe mu bahoze muri FPR bagize ubutwari bwo gutanga ubuhamya (n’ubwo ubwo bamaze gutanga budahagije) ku bubi bwayo mwe mwabuze iki ngo mutange ubuhamya ku bubi bwa MRND na FAR bityo bitume abanyarwanda bizera ko mwahindutse ari nabyo byatuma barushaho kubashyigikira?

Mbibarize namwe mwahoze muri FPR –APR

1. Abana b’abafrancophone bavuye i Burundi (ba sintabebe), mu Rwanda ndetse na Zaire bakubiswe udufuni mu ishyamba ntimwari mu nzego zifata ibyemezo? Mwakoze iki ngo mubarengere icyo gihe? Mwarabyamaganye? Mwarabihosheje? Nabyo se ni Kagame wenyine wabikoraga? Kugeza ubu muracyaryumyeho kandi ngo muyoboye za opozisiyo zigiye kubohoza abanyarwanda
2.Ko FPR itahwemye kugaragaza ko mubyatumye yohereza ingabo muri Congo harimo no kurengera abanyekongo bavuga ikinyarwanda (abanyamulenge bo mu bwoko bw’abatutsi) mwadusobanurira mute uko byagenze kugirango ingabo mwayoboraga icyo gihe zibahindukirane zibagabeho ibitero i Minembwe bakicwa nk’ibimonyo hatababariwe n’iyonka? Mwarabimenye? Cyangwa ntimwabimenye? Habuze iki ngo mubirwanye? Kuki mu buhamya bwanyu mutabikomozaho? Harya muli opozisiyo zikaze ubu nta bari bayoboye ingabo z’igihugu mu myanya yo hejuru cyane?
Ngaho nimutubwire igishya muzaniye abanyarwanda. Abo banyamulenge se muzababwira ko mwabikoraga babashutse? Bande bari kubashuka se kandi ari mwe mwicaga mugakiza kuberako mwari munzego zifata ibyemezo? Ndibariza sinca urubanza. Ntabwo mwari mu nzego nkuru za gisirikari?
3. Mwari he Abagogwe bicwa n’abasirikari b’Inkotanyi maze inka zabo zikanyagwa n’abari abanywanyi banyu icyo gihe barimo Kagame, Kayonga, Mubaraka n’abandi maze zigataha inzuri z’Umutara? Izo nka se si iz’abatutsi Mwavugaga ko mwatabaye ngo badashirira ku icumu rya génocide? Ikibabaje kandi ni uko ibyo byose byabaye interahamwe zarahunze!
4. Mwasobanurira mute abanyarwanda ko mutazi itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’iyicwa rya Major Lizinde, Bugirimfura na Seth Sendashonga bakurikiwe n’umwishi wabo Lt Alphonse Mbayire warasiwe mu kabari ku Kicukiro ?
6. Ese za operations zo guhinga itabi mu Ruhengeri na Gisenyi zitiriwe guhiga abacengezi zakozwe mutakizewe mu myanya ifata ibyemezo ya gisirikari? Uwarekura Col. Biseruka nta buhamya yatanga kuri izo operations?
7. Imiryango n’abana b’abatutsi bamariwe ku icumu n’inkotanyi intambara ikirangira, byose bikitirirwa génocide yateguwe ngo n’abahutu b’aba extremists harya ubwo ngo kwari uguhagarika genocide? Cyangwa muziko bitazwi n’abanyarwanda. Nabyo se ni Kagame na Habyarimana babikoraga ? Amagambo Général Martin Nzaramba yavugiye i Nyamirambo kuri Tapis-Rouge murayibuka Kigali igifatwa? Raporo ntizabagezeho se kandi mwari mushinzwe kuzigezwaho? Mwasobanura mute ko mutari mu bayamutumye hakurikijwe imyanya mwari mufite icyo gihe? Nta mpamvu yo kubibutsa ibyo yavuze muri batayo ya 21 kuko yari mu bayiyoboye, abwira abana b’abasirikari bavuka mu Rwanda ko abiyamye kandi ngo (nsubiremo) “dushobora kubajugunya mwese cyangwa tukabica tugafata interahamwe tugakomeza urugamba!”. Ubwo byari ukubahoza harya? Yarabibajijwe se? Cyangwa yagororewe andi mapeti n’amafaranga? Nyamara yirengagije ko abo bana yiyamaga aribo bari barafashije mu kumenya amayira yo gucamo igihe cyo kugaba ibitero kubera ko bari barahavukiye, urugamba rurangiye bagororerwa kubereka ko batagikenewe ngo kuko abacitse ku icumu rya génocide yakorewe abatutsi batakuzura na Bus.

8. Kuki mubuhamya mutanga ibyo byose mutabivuga?

Banyarwanda banyarwandakazi nshuti zanjye

Ndabasaba ko mwankurikira neza ejo mutazambeshyera kwibasira abahoze mu buyobozi bwabayeho mu Rwanda bwaba ubwa gisivire cyangwa ubwa gisirikari bwa MRND n’ubwa FPR. Munkurikire neza ejo mutazambeshyera ko ndi intumwa ya FPR igamije gusenya opposition.

Nemera rwose ntashidikanya kandi ntambereka ko abantu bose badakwiye gushyirwa mu gatebo kamwe bitewe n’uko hari amakuru nyayo agaragaza ko muri abo bantu bose bavuzwe harimo bamwe babaye intwari bakagaragaza ko badashyigikiye ibikorwa byo kwica abanyarwanda n’ubwo barushijwe intege n’ubukana bw’ubwo bugome ntibagire icyo barengera cyangwa se bakanicwa. Igihe nikigera tuzashyira ahagaragara amazina yabo.

Ndasaba abanyarwanda ko twafata umwanya tukibaza tuti uretse abo bake Imana yahaye umutimanama muzima bakagerageza kurwanya ikibi bikamenyekana n’ubwo byananiranye; abo batanga ubuhamya ubu ndetse n’abandi bakinangiye kubera gutsimbarara kubyahise, ni Ibihe byiza bazaha abanyarwanda nyuma y’impinduramatwara batabahaye mugihe bari bakiri mubutegetsi banabufitemo ijambo rigaragara?

Ese ko aribo baturangaje imbere bigaragara ko ari nabo bakomeza kujya imbere, iyo mpinduka iramutse ibayeho, ni ubuhe butwari batwizeza buzatuma bashobora kwitaba inkiko ntibazibangamire kandi ibyo bakekwaho bigaragara ko biremereye ndetse bishobora no kubahama ?

IYO INYAMASWA Z’INKAZI ZISUBIRANYEMO IYATOTEJWE NTIHINDUKA INTAMA

Nabivuze haruguru iyagukanze ntiba inturo, kandi ntawe utinya ijoro atinya icyo barihuriyemo, na none kandi ngo utaranigwa agaramye agirango ijuru riri hafi!

Banyarwanda banyarwandakazi nshyigikiye byimazeyo ikintu cyose cyakubaka ubumwe bw’abanyarwanda, nshyigikiye nta buryarya ikintu cyose cyarandura ubutegetsi bwa FPR kidasize imizi n’imiganda yabwo ndetse kikanarimbura n’ibisigisigi bya MRND ariko njye nsanga bidahwitse ko abantu bubatse système zayogoje u Rwanda aribo bafata iya mbere bavuga ko bashaka kugeza u Rwanda kuri Demokarasi ndetse n’ibindi batigeze barugezaho mu gihe byari biboroheye bagifashe ikirindi cy’inkota mu biganza byabo.

Mwakwibaza muti inyamaswa z’inkazi ni bande intama ni bande?
Igisubizo :

Inyamaswa y’inkazi ni umuntu wese wagize uruhare rugaragara mu kwica abanyarwanda uko byaba byitwa kwose yaba abeshya ko yakoreshwaga yaba yarikoreshaga:

Ni umuntu wagize uruhare mu kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu akoresha nabi ububasha yahawe bwo gukorera abanyarwanda,
Ni umuntu wagize uruhare rugaragara mu kunyaga (kubohoza) imitungo y’abanyarwanda,
Ni umuntu wese wakoresheje ububasha yari afite akigarurira imitungo y’abandi yaba yarabikoze ku mugaragaro cyangwa yarabicishije mu mayeri yo gutera ubwoba ba nyirayo bakamukorera impapuro z’ubugure kandi nta mafaranga abahaye maze nabo bakabyemera kugirango barengere ubuzima bwabo n’ubw’ababo.
Ni umuntu wagize uruhare rwa kure cyangwa rwa hafi mu kurunda mu ma gereza abantu abita ibyitso cyangwa interahamwe atabanje gushishoza, akoresheje ububasha yari afite mu butegetsi none ubu akaba ashaka kubijugunya ku gahanga ka Kagame na Habyarimana ngo babyirengere bonyine.

Naho Intama ni :

Umunyarwanda wishwe urw’agashinyaguro azira ubwoko bwe,
Ni uwacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi n’iyakorewe abahutu akaba n’ubu agikandamijwe n’ubutegetsi buriho ubu, akaba se aheze mu mashyamba no mu makambi hirya no hino ku isi, akaba akomeje gutangishwa imisanzu mu mayeri menshi yizezwa gukorerwa ibyo atigeze akorerwa abo aha iyo misanzu bakiri ku ngoma.

Banyarwanda banyarwandakazi bavandimwe,

Maze kwitegereza neza ibivugwa n’ibyandikwa n’abanyapolitiki b’abanyarwanda, ndumva ntaba ntandukiriye ndamutse mfashe akanya nkagira icyo mvuga ku mvugo ziharawe n’abanyapolitiki ndetse n’abandi babakurikira buhumyi ngo bashaka icyahirika ubutegetsi buriho mu Rwanda bwitirirwa umuntu umwe gusa cyangwa se icyo bita « agatsiko »

Impamvu nibwira ko ari ngombwa ko mfata aka kanya ni uko bimaze kugaragarira benshi ko ubu ingamba zikoreshwa mu gucengeza amatwara agamije gucuranwa abayoboke ntaho zitaniye n’izakoreshejwe igihe génocides zakorewe abanyarwanda zategurwaga bityo rero nkaba nsanga imvugo nk’izo zidahwitse zikwiye kwamaganwa zigashakirwa izazisimbura zizira amakemwa.

Nibutse ko mu gihe cy’intambara ya 1990 kugeza1994 yari ishyamiranyije impande zombi zahekuye u Rwanda,
ku ruhande rwayo MRND yacuraga imigambi mibisha yo kurimbura abatutsi n’abahutu batayishyigikiye muri ubwo bugome, ku rundi ruhande FPR nayo icura iyayo migambi yo kwica abatutsi kugirango bizitirirwe uwo bari bahanganye ariwe MRND noneho nyuma izasozereze mu kurimbura abahutu ibyita ko ihorera abatutsi. Ndibwira ko ibyo ntawe muri twe watinyuka kubihakana uretse uwuzuye umwuka wa shitani.

FPR yabigizemo amahirwe kuko abahutu b’intagondwa bayorohereje igice cy’umurimo wayo mu kurimbura imbaga y’abatutsi ndetse ikajya inyuzamo ikanabunganira mu ibanga kugirango umubare w’abatutsi bapfuye wiyongere ku buryo bugaragara maze ibirego byo kwereka amahanga ko ubutegetsi bwa MRND bwamaze abantu bigwire hanyuma byavaho byose bikitirwa abahutu b’intagondwa cyangwa abahutu muri rusange kugirango urubyaro rwabo ruzahamwe n’icyaha cy’inkomoko bityo bitume ubutegetsi bukomeza kwiharirwa n’ubwoko bumwe bw’abatutsi.

Ni muri urwo rwego aho abahutu b’intagondwa bagereje mu kurimbura abatutsi, bamaze kwiruka bagana iya Zaire ariho FPR yakomereje maze si ukwica abahutu irunyuguza, aho yijutiye amaraso yabo yikuza ay’abatutsi b’abagogwe n’abanyamulenge kandi ntibyahagararira aho kuko yakomeje kubikiza urusorongo (bose babireba).

IZO MVUGO NAVUZE HARUGURU ZIKWIYE KWAGANIRWA KURE NI :

Mbere yo kugirango ngire icyo mvuga ku byo nenga kuri izo mvugo nsanga zikwiye kwamaganwa bidasubirwaho, ndagirango mbonereho nsobanurire abanyarwanda ko niyemeza gutanga ibitekerezo byanjye mu ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ntari ngamije kuza gukomera amashyi ibivuzwe byose n’abanyapolitiki babarizwa muri opposition ngo ni uko duhuje intego yo kuzana impinduramatwara mu Rwanda.

Nibutse ko nshyigikira ibitekerezo byose byatuma abanyarwanda babona ubutegetsi bubabereye kandi bubatoza kubana ntamwiryane nta busumbane kandi nta buryarya.

Nemeranya rwose 100% n’abantu banenga imyitwaririre idahwitse y’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi kuva yatangiza urugamba ku ya mbere ukwakira 1990 ariko sinemeranya na gato n’abantu bajijisha abanyarwanda bashaka kubereka ibibazo uko bitari bagira ibyo baca hejuru cyangwa se bakoresha amagambo ashobora gutoneka inkovu za bamwe mu banyarwanda.

Kugira ibyo nenga kandi ntibivuga kudashyigikira ubufatanye muri opozisiyo hagamijwe kurushaho kwegeranya imbaraga, ahubwo ni ugutoza abanyarwanda kwikuramo umuco w’uburyarya bushingiye ku nyungu zidashinga zishobora no kubageza inyuma y’aho bari bari.

IMVUGO YA 1 : « FPR NTACYO ITWAYE UMUBI NI KAGAME »

Iyi mvugo ni ikinyoma cyambaye ubusa kubera ko :

Kuva isi yaremwa nta na rimwe igihugu kigeze kiyoborwa n’umuntu umwe rukumbi nta n’ubwo bizanabaho kugeza irangiye ; abari barabibeshywe mubihanagure mu bwonko bwanyu.

FPR ni système si umuntu kandi système yubakwa n’abantu batari bake nk’uko na MRND nayo yari système itari Habyarimana wenyine ikibigaragaza ni uko Habyarimana yatabarutse nyamara idéologie ya MRND igakomeza n’ubu ikaba igikomeza gutumbira mu bayonse igihe yari igitambirwa, ingero ni inyinshi murazizi kandi ziragaragara.

Abantu bubaka système ubasanga munzego zifata ibyemezo by’iyo système haba mu rwego rw’ishyaka cyangwa se mu rwego rwa gisirikari.

Twibukiranye uko inzego zifata ibyemezo za FPR zubatse.

Kuva FPR yamenyekana ku mugaragaro guhera ku ya mbere ukwakira 1990 yayoborwaga na Komite nyobozi yayo mu rwego rw’igihugu bita NEC bisobanura National Executif Commitee mu rurimi rw’icyongereza yari igizwe n’abayobozi bakuru b’umuryango ni ukuvuga Chairman, Vice Chairman, Secretary General n’abakomiseri banyuranye.

Naho mu rwego rwa gisirikari FPR/APR yari iyobowe n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo bwitwaga HIGH COMMAND; mu bantu icumi bari bagize HIGH COMANDE kimwe n’abari muri NEC icyo gihe bamwe ubu barabarizwa muri opposition ubu; naho umukuru wa High command akaba yari abikomatanyije n’umwanya wa Vice Chairman.

Abo bantu bari bayoboye ibyo bice nyobozi byombi by’umuryango wa FPR Inkotanyi n’ingabo zayo ni nabo bafashe imyanya ifata ibyemezo mu gihugu kuva aho FPR Inkotanyi yegukanye intsinzi nyuma yo kumena amaraso atagira ingano.

Ngabo abubatse système mbi ya FPR ngabo abaremyemo Paul Kagame Akagirwamana, ngabo abishe abanyarwanda b’amaoko yose. Ngabo abicaje ku ntebe ubugome, ikinyoma n’akazu ;

Ngabo abubatse igisirikari cy’ubwoko bumwe n’ibindi bibi bitabarika.

Paul Kagame nk’umuntu aracumura, agira ibyo atunganya, agira ibihe byo kubabara, agira ibihe byo kwishima, agira ibihe byo guhungabana, agira za ambitions, ava amaraso nkatwe twese, ararwara, n’ibindi biranga ikiremwa muntu byose ntarondoye.

Ariko Paul Kagame ntareba hose nk’Imana, ntacura imigambi wenyine ngo abe ari nawe uyishyira mu bikorwa, ntaba ahantu hose mu gihe kimwe muri make, ntaremye uko ibindi biremwa muntu bitaremye ku buryo twahita twumva afite ubushobozi ndengakamere bwatuma ibyaha byose bya FPR bimuhama wenyine.

Ndemera ntashidikanya ko Paul Kagame afite uruhare runini ndetse cyane mu byaha FPR n’Ingabo zayo zakoreye abanyarwanda b’ingeri zose. Ariko nsanga kubimugerekaho wenyine ari ukumurenganya kandi mwibuke ko kuba muri opozisiyo bivuga guca akarengana aho kaba kari hose cyangwa k’uwo kagirirwa wese.

Abantu bafatanyije na Paul Kagame guhemukira u Rwanda nibahagarare kigabo bemere gukubitwa icyuhagiro batabicishije mu gatereranzamba kandi bemere ko na Kagame aramutse yemeye icyuhagiro nawe yababarirwa nk’uko nabo bifuza kubigirirwa.

Ingaruka zo kwikoma Paul Kagame ugahishira FPR ni izihe ? :

• Guhishira abakoze génocide y’abahutu n’iy’abatutsi kubera ko uba ubashakamo amaboko azagufasha kwivuna uwo wita umwanzi wawe ariwe Paul Kagame.
• Kubangamira ubutabera uramutse ufashe ubutegetsi kugirango butaguta muri yombi,
• Kubangamira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda mu gihe cyose inkingi yabwo yaba ishingiye mu kubwizanya no gucukumbura ukuri ku byabaye mu Rwanda no gushyira hanze ababigizemo uruhare bose.
• Kwimika igitugu kubera Gukingira ikibaba abanyabyaha bose bakwiyemeza kukuyoboka bazi ibyawe kugirango mukomeze musangire iryo banga ribangamiye ubutabera.

IMVUGO YA 2 : « AGATSIKO SAJYA »

Ntibikwiye kwihanganirwa kumva umunyapolitiki uvuga ko arwanya agatsiko ndetse akongeraho ngo « sajya » nk’uko nta n’ukwiye kwihanganira na busa uvuga ko FPR ntacyo itwaye ngo umubi ari Paul Kagame. Iyi si imvugo ihwitse ikwiye gukoreshwa n’umunyapolitiki wo mugihe tugezemo.

Abakoresha iyi mvugo bashobora kuba bayiterwa n’ibikomere batewe n’ubugome ndengakamere bwa FPR- Inkotanyi ariko kandi iragaragaramo ukwikoma gukabije igice kimwe cy’abanyarwanda bahungutse baturutse mugihugu cya Uganda, nongereho nti bo mu bwoko bw’abatutsi.

Bisobanura ko abandi batutsi batabarirwa muri abo biswe « agatsiko sajya » bashobora gushingira kuri iyo mvugo bagatekereza ko urwarya abandi « abasajya » rutabibagirwa.

Bityo rero umuntu uvuga ko ashaka guhagararira abanyarwanda akaba akwiye kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose gishobora gushibukaho ishusho yo kuvangura igice kimwe cy’abanyarwanda kuko tuzi twese ko abantu bose bahungutse baturuka mugihugu cya Uganda atariko bagize uruhare mu kaga abanyarwanda batewe n’ubutegetsi bubi bwa FPR Inkotanyi tutanakwiye kwirengagiza ko no muri bo ubu harimo abatakivuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi.

Urugero natanga ni nka majoro Furuma, Charles Kabonero, Didas Gasana (bahoze bandika umuseso), n’abandi?

Ibi bidahindutse iri jambo rishobora kuririrwaho n’abambari ba FPR bakarikoresha mu gusenya abarwanya ubutegetsi bubi bityo bakaba batijwe umurindi n’uwitwa ko abarwanya.

Ikindi kandi mugihe ukoresha iri jambo bisobanura ko uramutse ufashe ubutegetsi, abanyarwanda bavuye Uganda bose bashobora kuguhunga kuko baba bakwishisha ndetse bakaba bakurikirwa n’abandi bahahamuwe n’ibyo babonye muri 1994 bityo ukaba ntacyo ukemuye ndetse ukaba wanasanga igihugu ugishyize habi cyane ugereranije n’aho cyaba kivuye.

Kwibasira abantu bamwe ubita« agatsiko Sajya » ntaho bitaniye no kwita bamwe abanyenduga abandi ukabita abakiga ugamije kwerekana ibibatandukanya aho kubereka icyo bapfana.

Ni faiblesse de conscience ishingiye ku ihahamuka riterwa n’uko ubona uwo muhanganye ndetse umuntu yabyita manque de maturité politique kuko abashenye igihugu cyacu baboneka mu ngeri zose (sans exception) z’abanyarwanda baruyoboye uhereye kera cyane ku ngoma ya Cyami. Ndashaka kuvuga ingoma mputu n’ingoma ntutsi zose zabayeho kuva igihugu cyacu cyakwitwa u Rwanda.

Ibyo ntaho bitaniye no kwita abahutu bose aba génocidaires cyangwa kwitirira abatutsi bose ibyaha byakozwe na FPR Inkotanyi.

Umwanzuro

Njye mbona dukwiye kujya tuvuga ko tugambiriye kurandurana n’imizi systèmes mbi zose zayoboye u Rwanda kuko bigaragara ko zimwe muzabanjirije iya FPR zigifite ibisigisigi mu bantu.

Niba koko abanyarwanda twifuza igihugu gitemba amata n’ubuki nk’uko abakurambere bacu bifuje kukiduhaho umurage ngo natwe tuzawuhererekanye n’abazadukomokoho, nitwirinde gukoreshwa n’agahinda umujinya, n’amarangamutima ngo bitume tugwa mu mutego w’abashaka kwirengera bakwepa inkiko ari nako bahishira abandi bagizi ba nabi bafatanije kworeka imbaga y’abanyarwanda ejo tutazisanga dusubiye inyuma y’aho twari turi kugeza ubu.

Abanyarwanda nibagerageze batsinde bidasubirwaho amarangamutima ashingiye ku bwoko uturere n’ibindi bibatatanya bayoborwe n’ubushishozi bashakishe uko bakubaka ibitekerezo byubaka bizira ikinyoma, amacenga n’uburyarya kuko kwubakira ku macenga ni nko gushinga inkingi ya mwikorezi ku musenyi cyangwa se kubaka ku manga.

Ndangije nifuriza abanyarwanda kugira umutima wihangana n’ubwenge bushishoza ndetse n’amaso areba kure bityo bizadufashe kugera ku ntsinzi itagira ikizinga.

Bitangajwe kuwa 16 gashyantare 2013

Abdallah Akishuli, the Freedom Fighter

[email protected]
Tél.: 00262639030023
Face book: Abdallah Akishuli
Skype: Abdallah.Akishuli
Page Face book: Nouvelle Génération Rwandaise (NGR)

11 COMMENTS

  1. Ushobora kuba ufite akabazo ko mu mutwe ntabwo ibyo wandika bifite injyana.
    Hanyuma ngo kuvuga ni ugutaruka iryo koti ryawe ryuzuye ivumbi rikuvugira byinshi utarasobanukirwa.

  2. reka nkwibarize ubu utashye ugasanga umugore wawe na bana babishe, maze bakakwereka abantu barangije kubica ari wowe ufite imbunda murako kanya urabona wahita ukoriky?

  3. Gusa ibyo uvuga na byita ANACHRONISME kdi ntabwo wagira abantu 2 icyarimwe abera kdi hariho ibyo bapfa .sinabura kuvuga ko wakoze redondance.ibi uvuga bishoboka gusa mu kibugà cy umupira w amaguru naho mucya politike, ntabwo byakunda.quelle rustaude! Wowe ubivuga ubundi wabaga he!

  4. Erega ibi uwitwa Muhuri Jean de Dieu yigeze kubivuga ko iyo umunyarwanda arenze umutaru ahita yumva ko avumbuye ibitari bizwi.

  5. Aliko se icyo avuga kitari cyo ni ikihe ahubwo? Muramutuka gusa ngo ubwo mubaye abagabo kumurusha.
    Genda Rwanda waragowe.

  6. ariko sha Akishu!ubona wakora iki?njyewe nemera kagame pe!kuko nta muntu atinya nta wigira ishyano aragusekura ugaceceka naho ba Nsekalije bari barishe igihugu habyara areba ubwo se sha Kagame wamuhwanya na nde?

  7. Mbanje kugusuhuza, Komera ! Niko se Akishuli, ibintu wanditse harimo
    Kwicamo, ndetse harimo no kudasobanukirwa! Reka nguhe urugero
    Wowe ubwawe wivugiye ko Inkotanyi zishe abana bavaga Burundi na Congo
    Ntakindi ngo zabahoraga kitari ukugirango batazagerana i Kigali!
    Nawe ubwawe warangije guhamya ko abavuye Uganda, ntawundi
    Bashakaga kugabana ubutegetsi.! Ariko igitangaje uragaya abavuga
    Agatsiko Sanjya, aha wunyuzemo pe! Kereka niba Wowe ushaka
    Kuduhishurira ko abavuye Uganda bose bari muri système!
    Ikindi rero gisekeje mubyo wanditse, ngo nta muntu wari wavuga
    Uburyo Bateguye Génocide yo muri 94! Ngo quand même ntabwo ari
    Habyarimana wenyine wayiteguye ?! Ahubwo Wowe ndumva
    Warakataje mu bushakashatsi ubwo wamenye abateguye Génocide!!
    Ni ukuzafasha TPIR kuko yo ntirababona!!. Mu kurangiza dore inama
    Ya kigabo Muvandimwe, niba ufite ambitions zo gushinga Ishyaka,
    Byihorere ça commence mal pour toi. Take care!

Comments are closed.