“IMPUNGENGE ZITEWE N’ITOTEZWA RIB IKORERA Me Bernard NTAGANDA, PRÉSIDENT -FONDATEUR WA P.S. IMBERAKURI.

Me Bernard Ntaganda

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 011/PS.IMB/JPK/2020

ISHYAKA PS IMBERAKURI RITEWE IMPUNGENGE Z’UKO Me NTAGANDA Bernard PREZIDA FONDATERI WARYO ATARI KU MURONGO WA TELEFONE HASHIZE UMUNSI WOSE

Kuva ejo kuwa kabiri taliki ya 30 Kamena 2020 mu gihe cya saa kumi n’imwe Me NTAGANDA Bernard;Prezida Fondateri w’Ishyaka PS IMBERAKURI ntabwo aboneka ku murongo wa telefoni ye igendanwa!

Ibi bibaye mu gihe yatumijwe igitaraganya n’Urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB akaba azitaba kuwa gatanu taliki ya 03 Nyakanga 2020.

Amakuru agera ku ubuvugizi bw’Ishyaka PS IMBERAKURI mu mahanga, arabumenyesha ko imodoka ya RIB yaje kwa Me NTAGANDA Bernard mu gitondo imuzaniye ihamagarwa itwawe n’Umugenzacyaha witwa KALISA Emmanuel ari nawe wizaniye ubwe iryo hamagazwa!

Ishyaka PS IMBERAKURI riributsa ko iri hamagazwa ribaye mu gihe RIB yacucuye Me NTAGANDA Bernard ikamutwara amafaranga yose yari afite yifashishaga mu buzima bwe bwa buri munsi igihe yasakwaga kuwa 13 Kamena 2020.

Ishyaka PS IMBERAKURI rirasanga RIB yigiza nkana kuko izi neza ko Me NTAGANDA Bernard nta buryo afite bwo kuzagera kuri RIB cyane ko adashobora no kwitwara mu modaka ye nyuma yo kwimwa uruhushya rwe rwo gutwara imodoka!

Ikindi umuntu wese ushyira mu gaciro yakwibaza ni ahantu Me NTAGANDA Bernard azakura amafaranga yo guhemba umwunganizi uzamuherekeza nyuma yo gukenyezwa Rushorera na RIB!

Ishyaka PS IMBERAKURI rirasanga RIB yagombye gushyira mu gaciro igahagarika itotezwa ikorera Prezida Fondateri waryo.

Mu izina rya président-fondateur wa P.S. Imberakuri,

Jean Paul KAYIRANGA,

Umunyamabanga uhoraho n’Umuvugizi w’Ishyaka PS IMBERAKURI mu mahanga.(sé)