Rwanda: RIB irimo guhata ibibazo Ministre Gatete Claver

Claver Gatete ari gukorwaho iperereza ku byaha byo kunyereza umutungo wa leta
 Claver Gatete ari gukorwaho iperereza ku byaha byo kunyereza umutungo wa leta

Minisitiri w’ibikorwaremezo w’u Rwanda Amb. Claver Gatete ari gukorwaho iperereza nk’umwe mu bategetsi bacyekwaho kunyereza umutungo wa leta nk’uko urwego rukora iperereza ku byaha rubivuga.

Ruswa, kunyereza umutungo wa leta, gukoresha nabi ubutegetsi, ni bimwe mu byo Perezida Paul Kagame yabwiye abakuriye ishyaka FPR-Inkotanyi ku nzego z’igihugu mu nama kuwa gatanu, aho yanagarutse kuri minisitiri Claver Gatete.

Mu Rwanda, hari urubanza ruregwamo umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Caleb Rwamuganza, uwahoze ari umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ibikorwaremezo Christian Rwakunda ndetse na Eric Serubibi wayoboraga Ikigo Rwanda Housing Authority.

Aba baregwa kunyereza amafaranga arenga miliyari ebyiri bafatanyije n’umunyemari Aloys Rusizana wagurishije inzu na leta, inzu baregwa ko yari ifite agaciro ka miliyari 7.6 ariko nyirayo akishyurwa miliyari 9.8 mu buryo bugamije kunyereza imari ya leta.

Mu rukiko, bariya bakozi ba leta bahakanye ibyo baregwa, bavuga ko ibyo bakoze babikoraga ku mabwiriza y’abari babakuriye, minisitiri Claver Gatete (icyo gihe yari minisitiri w’imari) na James Musoni (yari minisitiri w’ibikorwaremezo, ubu ni ambasaderi muri Zimbabwe).

Aba bakozi ba leta basabye ko aba bategetsi bahoze babakuriye bahamagazwa muri uru rubanza.

Bwana Rusizana we yavuze ko adakwiye kuba aregwa mu gihe afite uburenganzira bwo kugurisha inzu ye. Abaregwa bose ubu baraburana bafunze.

Kagame ‘yagarutse cyane kuri Gatete’

Ikinyamakuru Taarifa kivuga ko Bwana Paul Kagame wari uyoboye inama yabaye kuwa gatanu yagarutse kuri Bwana Gatete ku byaha byo gukoresha nabi ububasha no kunyereza imari ya leta.

Inkuru ebyiri z’iki kinyamakuru, BBC ifitiye kopi, zivuga ibyavugiwe muri iyo nama, zahise zivanwa ku rubuga rwa Internet hashize umwanya muto zitangajwe.

Ikinyamakuru Taarifa kivuga ko Bwana Kagame, arakaye cyane, yanenze Bwana Gatete n’abandi bategetsi barimo CGP Emmanuel Gasana uherutse kuvanwa ku mwanya wa guverineri w’intara y’amajyepfo, JMV Gatabazi wavanywe ku mwanya nkuwo mu ntara y’amajyaruguru, Dr. Diane Gashumba wari minisitiri w’ubuzima na General Patrick Nyamvumba.

Icyo kinyamakuru kivuga ko cyari muri iyi nama, kivuga ko Kagame yanenze minisitiri w’ubutabera ko ubucamanza budakora ibikwiye mu gukurikirana bamwe mu bategetsi bavugwa mu byaha byo kunyereza umutungo wa leta.

Bwana Kagame mu nama y'abakuriye FPR ku rwego rw'igihugu yabaye kuwa gatanu
Bwana Kagame mu nama y’abakuriye FPR ku rwego rw’igihugu yabaye kuwa gatanu

Ikinyamakuru Taarifa kivuga ko Bwana Kagame yabajije Bwana Gatete niba azi kompanyi yo muri Kenya yahawe isoko rya miliyoni zirenga 200 mu buryo bunyuranyije n’amategeko, agasubiza ko atayizi.

Kivuga ko Kagame yahamagaye komiseri mukuru wa Polisi Dan Munyuza ngo avuge ibirambuye ku isoko ryahawe iyo kompanyi bisabwe mu ibaruwa na Bwana Gatete, maze akavuga ko “noneho ayibutse”, akanasaba imbabazi. 

Iki kinyamakuru kivuga ko muri iyi nama Kagame yategetse urwego rukurikirana ibyaha mu Rwanda, RIB, gutangira iperereza kuri Bwana Gatete kuva uyu munsi kuwa mbere. 

Uyu munsi kuwa mbere, BBC yabajije RIB niba iri gukora iperereza kuri minisitiri Claver Gatete.

Umuvugizi wayo Dominique Bahorera yagize ati: “Hari abayobozi b’igihugu bacyekwaho gusesagura ibya rubanda no kunyereza imitungo, uwo mu minisitiri uvuze [Gatete Claver] nawe ari muri abo bari gukorwaho iperereza”.

Bwana Bahorera avuga ko Claver Gatete adafunzwe, ko akorwaho iperereza ari mu mirimo ye.

Ikinyamakuru Taarifa mu nkuru zacyo gisubiramo amagambo ya Bwana Kagame avuga ngo “Nta kibazo mfite kuba kimwe cya kabiri cy’abari hano bajya muri gereza”, cyongeraho ko yavuze ngo “Ntabwo mwananira”.

Inkuru ya BBC