Imyaka 23 irashize Seth Sendashonga yiciwe i Nairobi muri Kenya

Seth Sendashonga

Itangazo rigenewe abanyamakuru

Tariki ya 16 gicurasi 1998 – tariki ya 16 gicurasi 2021: imyaka 23 irashize Seth Sendashonga yiciwe i Nairobi muri Kenya, akaba yarishwe n’abantu bari mu butumwa bari bahawe na perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, nk’uko we ubwe yabyigambye, tariki ya 9 werurwe 2019, imbere y’abayobozi n’abakozi bakuru ba leta y’u Rwanda bari mu mwiherero wa cumi na gatandatu, i Gabiro, mu ntara y’uburasirazuba.

Seth Sendashonga yishwe afite imyaka 47 y’amavuko, akaba yararanzwe no kurwanya akarengane n’ivangura kuva akiri umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda (1972-1975). Ubwo yari ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’amajyambere ya komini kuva tariki ya 19 nyakanga 1994 kugeza tariki ya 28 kanama 1995, Seth Sendashonga wari mu ishyaka rya FPR Inkotanyi yaranzwe no guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, cyane uburenganzira bwo kubaho mu mutekano, mu bwisanzure, uburenganzira bwo kugira ubutabera burengera buri muturage hashingiwe ku mategeko y’igihugu.

Seth Sendashonga azahora ari ikimenyetso cyo kwitangira igihugu, kurwanya ivangura iryariryo ryose, guharanira demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kurwanya akarengane, n’izindi ndangagaciro abanyarwanda bakeneye kugirango babashe kubana mu mudendezo.

Muri iki gihe twibuka isabukuru y’imyaka 23 Nyakwigendera Seth Sendashonga amaze yishwe, ikigo cyamwitiriwe (Institut Seth Sendashonga pour l’éducation à la citoyenneté démocratique, cyangwa ISCID asbl mu mvugo ihinnye), kimaze gusesengura bimwe mu bibazo bihangayikishije abanyarwanda muri iki gihe, cyifuje kugeza ku bantu bose ubutumwa bukurikira:

1) Ku byerekeye ubwicanyi bwahekuye umuryango nyarwanda

Hashize imyaka 27 mu Rwanda habaye itsembabwoko n’itsembatsemba byahitanye abaturage barenga miliyoni b’inzirakarengane. Ayo mahano yabaye imwe mu ngaruka za politiki y’ubuhezanguni yaranze impande zombi zarwanaga guhera tariki ya mbere ukwakira 1990 no kutubahiriza uburenganzira bw’abanyarwanda bose. Haracyari byinshi bitari byasobanurwa kuri ayo mahano nubwo hari za raporo nyinshi zakomeje gushyirwa ahagaragara ariko zigakorwa bishingiye ahanini ku nyungu za politiki z’ubutegetsi buriho n’iz’ibihugu byagize uruhare mu mateka yaranze u Rwanda kuva iyo ntambara itangira. Institut Seth Sendashonga irasanga hakwiye ishyirwaho rya komisiyo mpuzamahanga yigenga yakora iperereza ryuzuye kandi ritabogamye, ikagaragaza ibintu byose byabaye impamvu n’imbarutso bigatuma u Rwanda rugera mw’icuraburindi ryagize ingarukaziremereye na nubu igihugu kikaba kitarashobora kugera ku bumwe bushingiye ku kuri no kubwiyunge nyabwo. Abakoze ubwicanyi bose bagombye kubibazwa imbere y’ubutabera aho gukomeza gukingirwa ikibaba ntibigere babiryozwa.

2) Ku byerekeye demokarasi, uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ubusumbane mu banyarwanda

Nyuma y’imyaka 27 ubutegetsi bw’u Rwanda bwihariwe n’ishyaka rimwe, FPR Inkotanyi, na perezida waryo Paul Kagame, biteye impungenge kuba iryo shyaka rikomeje gukora ibishoboka byose kugirango rinige demokarasi n’ubwisanzure bw’abaturage. Abanyarwanda nta mahitamo yandi bafite uretse gukomera yombi ubutegetsi bwica cyangwa bugafunga abagaragaje ibitekerezo byo gushaka impinduka, ubutegetsi budahisha ko bugendera ku iterabwoba, ku irondabwoko, ubutegetsi busenyera abaturage, bukabakenesha, ubutegetsi bwimakaza ubusumbane mu banyarwanda ntibuhe buri wese amahirwe yo kugera ku buzima bwiza no kwiteza imbere cyane cyane mu mashuri , mu kubona akazi mu bigo bya leta cyangwa gushaka kwikorera mu bwisanzure udahuye n’imbogamizi zishingiye ku bwoko ukomokamo cyangwa ibitekerezo byawe ku miyoborere y’igihugu. Institut Seth Sendashonga irashimira urwego rw’umuryango w’abibumbye rushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ruherutse kwamagana, mu magambo asobanutse neza, imikorere ya buriya butegetsi irimo ubwicanyi, kunyereza abaturage, gukora iyicarubozo, kuniga ubwisanzure bw’abaturage n’ubw’itangazamakuru, n’ibindi. Birakwiye ariko ko hafatwa n’indi myanzuro irenze kwamagana kuko amagambo yonyine ntacyo yageraho.

3)  Ku byerekeye inzira bamwe mu banyarwanda bagenda bahitamo yo gufata intwaro bakarwanya ubutegetsi buriho

Kutemera demokrasi n’ubwisanzure mu bitekerezo bifite ingaruka ko bamwe mu banyarwanda bumva nta rindi hitamo bafite usibye iryo gufata intwaro bakarwanira uburenganzira bwabo nkuko FPR nayo yabikoze muri 1990. Hari abasore benshi bivugwako bafatiwe ku rugamba barwanya ubutegetsi bw’i Kigali, ubu bakaba baratangiye kuburana mu nkiko zo mu Rwanda aho bashinjwa ibyaha bikomeye birimo iterabwoba. Institut Seth Sendashonga yongeye kwibutsa ko uburyo nyabwo bwo kwirinda intambara n’ibikorwa by’iterabwoba ari ugufungura urubuga rwa politiki abanyarwanda bakisanzura, abafite imigambi yo kuyobora igihugubakabigaragaza mu nzira zemewe n’amategeko aho gushora igihugu mu ntambara zihitana benshi, zikanangiza byinshi. Bariya basore bacibwa imanza wasanga abenshi muri bo ari abanyarwanda bakunda igihugu cyabo, bakaba baragiye mu mashyamba baziko bashobora kuhasiga ubuzima bwabo ariko babona nta yandi mahitamo bafite. Kubajyana mu bucamanza bakazakatirwa ibihano biremereye nta gisubizo bitanga ku bibazo nyabyo abanyarwanda bafite.

4)  Ku byerekeye inyerezwa n’ibura ry’abaturage ndetse n’itotezwa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi

Umusizi w’umuhanga witwa Inosenti Bahati amaze amezi arenga atatu yarazimiye. Uwo ni umwe mu banyarwanda benshi bagiye batwarwa n’inzego zishinzwe umutekano, imvugo imenyerewe ikaba kuburirwa irengero. Iyo habaye amahirwe bamwe bageraho bakaboneka, bavuye gukorerwa iyicwarubozo, ariko abenshi iyo babuze nk’uko birangira gutyo. Ni nk’aho induru n’amarira y’abaturage byamenyerewe, abanyarwanda bakaba barabuze ikindi babikoraho. Ibi nibyo byashenguye Madame Idamange Iryamugwiza Ivona, yamagana yivuye inyuma ubutegetsi bukora ariya marorerwa. Igisubizo yahawe cyabaye kumufunga no kumushora mu manza z’amafuti. Institut Seth Sendashonga irasaba leta y’u Rwanda gushyira mu gaciro igafungura uriya mubyeyi, Idamange Iryamugwiza Ivona, no kugaragaza uriya musizi Inosenti Bahati kimwe n’abandi bitwa ko baburiwe irengero kandi bari mu maboko y’inzego zitwa ko zishinzwe umutekano. Abanyarwanda ntibakwiye gucibwa intege n’iriya mikorere igamije kubacecekesha kuko amaherezo ukuri niko kuzatsinda.

5) Ku byerekeye ubwiyunge n’imibanire y’abanyarwanda mu moko yabo anyuranye

Ibimenyetso byinshi byerekana ko ubutegetsi bwa FPR butigeze bushyira imbere intego yo guhuza abanyarwanda b’amoko anyuranye nk’abenegihugu banganya amahirwe kandi bagomba gutahiriza umugozi umwe. Ubutegetsi bwa FPR bwashyize imbere politiki y’ikinyoma yiswe ndumunyarwandaariko ibyakozwe kandi bigaragarira buri wese ku musozi atuyeho ni ukuvangura imfubyi n’abapfakazi, bamwe bagafashwa hashingiwe ku bwoko bakomokamo abandi ntibitabweho. Iryo vangura rifite byinshi birigaragaza mu nzego zinyuranye z’ubuzima bw’abanyarwanda, haba mu butegetsi bw’igihugu, mu nzego z‘umutekano, mu bucamanza, mu bucuruzi n’inganda, n’ahandi. Agahebuzo nuko iryo vangura riva ku bazima rikagera no mu bapfuye aho bamwe bashobora gushyingura mu cyubahiro abandi ntibabyemererwe, bamwe bakubakirwa inzibutso abandi batabyemerewe. Ntagushidikanya iryo vangura rigira ingaruka zikomeye mu kumunga ubumwe bw’umuryango nyarwanda. Ni muri urwo rwego Institut Seth Sendashonga yibutsa abaharanira impinduka ko inkingi ya mwamba y’ubufatanye bwabo ikwiye gushingira kuri iyo ntego yo guhuza abanyarwanda mu moko yabo anyuranye, mu mateka yabo yagiye abashyamiranya aho kubahuza, mu turere twabo tunyuranye. U Rwanda twarazwe n’abasokuruza rufite byinshi biduhuza abenshi batagira, nko kuvuga ururimi rumwe, kugira umuco karande twese twibonamo no kugira igihugu cyiza kirimo byinshi bikurura abagenzi ariko twebwe benecyo tukaba tutabasha kukibanamo.

6) Ku byerekeye ukuri kw’isura ry’ubutegetsi bwa Perezida Kagame kugenda kurushaho kumenyekana neza

Institut Seth Sendashonga irashimira abanditsi benshi bahagurukiye kuvuga ubwicanyi bwakozwe n’ubutegetsi bwa FPR. Muri bo twavuga by’umwihariko abagore babiri bavugwa cyane muriiki gihe : umwongerezakazi Michela Wrong uherutse gusohora igitabo gisesengura uburyo Paul Kagame akoresha ubwicanyi mu bibazo byose ahura nabyo, n’umunyakanadakazi Judi Rever wasohoye mu ndimi eshatu igitabo nacyo cyerekana uburyo biteye isoni kubona amahanga yogeza umwicanyi umaze kwisasira miliyoni nyinshi z’abaturage haba mu Rwanda cyangwa muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ibi bitabo byombi byanditswe nyuma y’ubushakashatsi bwamaze imyaka myinshi, abo banditsi bombi akaba basanzwe ari abanyamakuru b’umwuga. Ibi biratanga ikizere cy’uko ukuri bamwe bashaka gupfukirana kuzajya gushyirwa ahagaragara nk’uko byatangiye. Twavuga kandi umunyakameruni witwa Charles Onana nawe wanditse ibitabo byinshi ku mahano yabaye mu Rwanda, icya nyuma cyasohotse umwaka ushize kikaba cyerekana uburyo abahanuye indege ya Perezida Habyarimana bazwi neza ahubwo bakaba bakomeje gukingirwa ikibaba. Ibi nabyo biratanga ikizere cy’uko amaherezo ukuri kuzashyirwa ahagaragara.

Bikorewe i Buruseli, tariki ya 15/05/2021

Jean-Claude Kabagema
Perezida wa ISCID asbl