Mureshyankwano arabyina intsinzi yo gukira indwara y’ubuhutu akayoboka ubudasa!

Yanditswe na Ben Barugahare

Senateri Mureshyankwano Marie Rose yafashe ijambo imbere ya Jeannette Kagame avuga imyato Inkotanyi, asaba na buri wese kugera ikirenge mu cy’Inkotanyi, avuga ko zanamukijije indwara yitwa “Ubuhutu”.

Mu ijambo rye, Mureshyankwano arashinja Abafaransa gukangurira impunzi kwambuka zihunga Inkotanyi. Arirega ubugwari ko ntawe yakijije mu gihe cya Jenoside yo mu mwaka wa 1994, ubundi akagaragaza icyo yita ubugwari bw’Abahutu.

Mu ijambo yavugiye imbere ya Jeannetet Kagame Nyiramongi, Senateri Mureshyankwano Marie Rose wahoze ari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo (yanabaye Depite mu Rwanda), yavuze ko yahawe inyigisho mbi zigatuma ajya guhamba Rwigema atazi ataboneye mu mwaka wa 1991.

Yashimiye Inkotanyi ati “Si abantu basanzwe, inkotanyi ni ubuzima”. Yatanze ubuhamya bw’ukuntu yakoze ibirometero birenga 2000 n’amaguru, uko Inkotanyi ngo zatumye amenya ijambo ubudasa bwazo, zigaheka umugabo we arwaye.

Yasabye abandi bahungukanye ariko ngo baceceka ati :”Ko twari kumwe mwagiye muza mukamfasha tukavuga ubu buhamya koko!” Mu marangamutima menshi, yavuze ko afitanye igihango n’inkotanyi, kandi ko atazagitatira.

Yavuze ko kurwanya Perezida Paul Kagame ari ukurwanya ubumwe bw’Abanyarwanda, asaba urubyiruko kutumva umuntu wese urwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Tega amatwi ubuhamya bwa Mureshyankwano (Video)