Imyigaragambyo imbere ya Ambasade y’u Rwanda i Pretoria muri Afrika y’Epfo

    ITANGAZO:

    Amashami ya Rwanda National Congress mu mijyi ya Johannesburg na Pretoria aramenyesha abanyamuryango, inshuti n’abandi baterankunga ko uruhushya rwo gukorera imyigaragambyo ku kicaro cya Ambassade y’u Rwanda i Pretoria rwamaze gutangwa. Bityo iyo myigaragambyo yo kwamagana leta iyobowe na FPR/Inkotanyi n’ibikorwa byayo bya gashozantambara na mpatsibihugu ikazakorwa kuya 12 Ukuboza 2012 kuva saa yine za mu gitondo kugeza saa munani zo ku manywa.

    Muzaze twese twamagane ibi bikorwa bigayitse byitirirwa abanyarwanda twese kandi ntaho duhuriye nabyo. Abasore n’inkumi bo maboko y’ejo hazaza h’igihugu cyacu ndetse tutaretse imisoro n’imfashanyo zigenerwa rubanda bikomeje gusesagurwa kubera umunyagitugu Paul Kagame ku nyungu ze bwite yagize iz’abanyarwanda twese!

    Twese hamwe tuzatsinda!

    Ambasade y’u Rwanda i Pretoria muri Afrika y’Epfo

    Comments are closed.