U Rwanda ngo ruzakurikirana FDLR nikomeza kurugabaho ibitero

Leta y’u Rwanda, mu ijwi rya Minisitiri w’ingabo n’uw’ububanyi n’amahanga, iravuga ko FDLR nikomeza kugaba ibitero mu gihugu, izahita ikurikiranwa hatitawe ku ma raporo ashinja u Rwanda.

“Igihe u Rwanda rwakurikirana FDLR hariya hakurya byaba aribyo, ntabwo tugomba gusaba uruhushya amahanga kugira ngo dukemure ikibazo cy’umutekano wacu”; nk’uko Ministiri Louise Mushikiwabo yabitangarije abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuwa kabiri tariki 04/12/2012.

Yongeraho ati: “Ariko icyo nabizeza ni uko imipaka y’u Rwanda ubu irinzwe bihagije, turabicungira hafi. Igihe tuzabona bibaye ngombwa ikibazo tuzagifata mu buryo bukomeye, turareba kwambuka kubera abantu baza mu gitondo bakabura tukaba turetse, ariko nibadahagara tuzirwanaho.”

Ministiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rudashaka kugwa mu mutego w’abakoraga raporo, kubera ibibazo bya FDLR rufata ko bitarakomera.

Mu gitondo cyo ku itariki 04/12/2012, Ministiri James Kabarebe, nawe yari yatangarije mu Nteko ishinga amategeko ko FDLR iramutse igabye igitero kigaragara, nta n’isaha yamara ku butaka bw’u Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku gicamunsi, Ministiri Louise Mushikiwabo yanagarutse ku kibazo cya M23 irwanya Leta ya Kongo Kinshasa, aho yizeza ko amahoro ashobora kugaruka kuko ibiganiro bigiye gutangira hagati y’impande zombi i Kampala muri Uganda.

Hari n’icyizere kuri Leta y’u Rwanda ko raporo z’umuryango w’abibumbye zivugwamo ibinyoma zishobora guhagarara, kuko uwari uhagarariye abazikora, Stephen Hague, yarangije manda ye, abazamusimbura bakaba bitezweho kutamera nkawe; nk’uko Ministiri w’ububanyi n’amahanga yakomeje asobanura.

Ku kibazo cy’inkunga u Rwanda rwahagarikiwe n’amahanga kubera ibirego birushinja gufatanya n’imitwe ihungabanya umutekano muri Kongo, Ministiri Mushikiwabo yavuze ko guhagarika inkunga ari ikintu kidafite aho gihuriye na gato n’umutekano wa Kongo.

Uko Inteko ishinga amategeko ndetse na Ministiri John Rwangombwa babibona, ni uko abaterankunga barenze ku masezerano bagirana n’ibihugu baziha, kuko basaba ko inkunga igomba guhagarara mu gihe bigaragaye ko uyihawe ayikoresheje icyo itagenewe gukoreshwa.

Simon Kamuzinzi

Kigali today

6 COMMENTS

  1. Muzakurikire M23 mwahisemo naho FDLR yo muyihorere kuko iri imbere mu gihugu.

    Ahubwo muzibuka mwaheze ishyanga rya Congo mutagishoboye no kugaruka mu gihugu.

  2. abatutsi b’agatsiko,muba bazima mu mutwe?muti twaratewe na Fdlr,nyuma gato muti ikandagiye ku butaka bw’u Rwanda ntiyahamara n’isaha,Kabarebe wabwiwe n’iki ko abo ba Fdlr baza ibice?

  3. mushikiwabo se kdi wowe winjiye igisirikare ryali?buriya se koko washobora kuvudukana aba fdlr?ariko se ko urenze semuhanuka numva mu migani,wabyitoje mu gihe kingana iki?ubu n’iyo waba uvugisha ukuri rwose biragoye kubyemera kuko n’umunsi mwatewe by’ukuri nta wuzabatabara amahanga azakeka ko ari bwa butiriganya bwanyu,rero ngo turi udushwiriri akaba ariyo mpamvu duhatirwa ibinyoma,nyamara turi abantu,byose byatangiye tubireba,1990 fpr itangiza intambara nta numwe mu ngabo zayo kuva kuri kagame wagiraga umutungo mu mahanga uretse u ganda honyine,hari indirimbo ya chorale ntibuka iyariyo igira iti,[komeza ubirundarunde ubirunde cyane,numara kuvamo umwuka ntaho uzabijyana,uzamanuka i kuzimu mu nzira y’urwobo kdi nyuma y’byo byose hazaza urubanza,uzasanga waracumujwe n’akamanyu k’umutsima gusa
    ]nguwo inyumba aragiye.merci

Comments are closed.