Imyigaragambyo y’Impuruza yari iteganyijwe kubera i Paris kuri Place de la Bastille yabaye kuri uyu wa kane taliki ya 29/1/2015 kandi yagenze neza. N’ubwo hari imvura nyinshi n’ubukonje, abanyarwanda batari bake bashoboye kwigomwa barayitabira . Icyari kigamijwe ni ukuvuganira impuzi z’Abanyarwanda zisaga ibihumbi 245 zibarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zishobora kugabwaho ibitero n’ingabo za Kongo zifatanyije n’iz’umuryango w’Abibumbye , ngo hagamijwe gusenya umutwe wa FDLR.
Muri iyo myigaragambyo hatanzwe ubutumwa bunyuranye hakoreshejwe itangazamakuru nka radiyo BBC, VOA, Ijwi rya rubanda n’Inyabutatu. Hatanzwe ubuhamya ku buzima n’akaga abanyuze inzira ndende yo mu mashyamba ya Kongo bahuye nako . Hatanzwe n’ubuhamya ku mikorere mibisha y’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR ari nayo ituma impunzi z’Abanyarwanda zidatinyuka gutahuka ahubwo abaturage benshi bakaba bakomeza guhunga igihugu kugeza n’uyu munsi.
Imyigaragambyo yajyanye kandi no kugeza ubutumwa bwanditse(Memorandum) ku bategetsi b’ibihugu nka Amerika, Ubufaransa, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Ibihugu bya SADC ndetse n’u Rwanda.
Nyuma y’imyigaragambyo twabwiwe inkuru mbi y’uko ibyo bitero twamagana bishobora kuba byatangiye. Gusa icyo ntigikwiye kuduca intege.
Niyo mpamvu dusaba Abanyarwanda aho bari hose ko bakomeza kuba “MOBILISES”, ntibahweme gutera ijwi hejuru basaba ko iyo gahunda yo kurasa impunzi yakurwaho. Ariko tuzi neza ko icyakemura bidasubirwaho ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda ari uko zahabwa inzira yo gusubira iwabo habanje gukurwaho icyatumye bahunga kuko ari nacyo kibahejeje ishyanga. Nta munyarwanda uri mu mashyamba kubera ko abikunze cyangwa bimunyuze. Twese tuzi ko dufite iwacu, ni ukuvuga mu RWANDA. Ni ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame n’Agatsiko ke bukwiye guhindurwa binyuze mu nzira y’ibiganiro n’amatora byakwanga hakitabazwa Revolisiyo ya rubanda.
Turashishikariza Abanyarwanda ko bakwitabira ari benshi n’imyigaragambyo izabera i Bruxelles , kuwa gatatu w’icyumweru gitaha, taliki ya 4/2/2015. N’ahandi hose mu bihugu birimo abanyarwanda mushobora gutegura imyigaragambyo nk’iyi mukayimenyesha abandi kugira ngo ababishoboye bazayitabire.
Dukomeze tuvuganire abavandimwe bacu bari mu kaga.
Nidufatanya TUZATSINDA.
Padiri Thomas Nahimana
Ishema Party.