Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo: Isomo ku Rwanda n’ubutegetsi bwa Kagame kuri manda za prezida

Mu mwaka ushize wa 2014, igihe prezida Blaise Compaore wa Burkina Faso yashakaga guhindura itegeko nshinga ry’igihugu cye kugirango yiyongeze manda ngo akomeze ategeke, hari amakuru yavuzeko hari intumwa zari mu murwa mukuru w’icyo gihugu i Ouagadougou, zaturutse muri Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo ngo zari zagiye kureba uko ahandi bikorwa. Ibyo ngo kugirango na prezida Yozefu Kabila azashobore kwiyongeza manda. Ngo uko byagenze bibara umupfu.

Kuva tariki ya 19 kugeza kuri 22/01/2015 hariya muri Kongo habaye imyigaragambyo yatejwe n’ubutegetsi bwaho bwashatse gufindafinda bubeshya abenegihugu ngo kugirango amatora ya prezida ateganyijwe mu mpera za 2016 azakorwe neza hagomba mbere na mbere gukorwa ibarura ry’abaturage.

Ariko ku bazi imiterere ya Kongo, aruko igihugu ubwacyo kingana n’ubushobozi bwite bwacyo mukurangiza igikorwa gikomeye nko kubarura abaturage bose, ibyo iyo byemezwa n’inteko nkuru zihagararariye abaturage (inteko y’intumwa za rubanda na sena), byari nko kwemezako ariya matora ya prezida atagishobotse muri kiriya gihe ubundi ateganyirijwe.

Kugirango rero itegeko nshinga ridahindurwa mu buriganya maze imyaka prezida Kabila yemerewe gutegeka ikaba yakwiyongera, abaturage (cyane cyane urubyiruko) barahagurutse bajya mu mihanda, bereka ubutegetsi bwe ko batazamwemerera kutubahiriza amategeko kubyerekeranye na manda yemerewe.

Mur’iriya minsi abantu bagera kuri 40 barapfuye (abandi bavugako hapfuye abaruta uyu mubare), abandi benshi barafungwa, hari n’ababuriwe irengero, ndetse n’amaduka hamwe n’amazu asanzwe byarasahuwe cyane cyane mu murwa mukuru Kinshasa, yewe na za Goma, Bukavu n’ahandi hirya no hino mu gihugu. Ibitambo rero byabaye ngombwa.

Icyakurikiyeho nuko ubutegetsi bwa Kongo, kugirango umutekano ugaruke, bwasanze ari ngombwa guhagarika uriya mushinga w’itegeko washoboraga gutuma prezida Kabila yakomeza gutegeka imyaka irenze iyo yemererwa n’itegeko nshinga. Twibukeko yatangiye gutegeka kuva muri 2001. Muri 2016 azaba amaze imyaka 15 ku butegetsi.

Mu Rwanda tuziko prezida Kagame n’ubutegetsi bwe bamaze igihe bashakisha uburyo yazakomeza gutegeka nyuma ya 2017 ubwo manda ze zizaba zirangiye. Kiriya gihe azaba amaze imyaka 23 ategeka uRwanda. Abanyarwanda benshi kandi tuzi ibibi byinshi we n’ubutegetsi bwe badukoreye na n’ubu batarahagarika.

Bamwe mu ba ministri be n’abandi bategetsi banyuranye bamaze mu gihe kirenze umwaka bumvisha abanyarwanda ngo ko nta wundi ushobora gutegeka uRwanda. Ibi bashobora kuzanakomeza kubikora. Ariko gutuma akomeza gutegeka nyuma ya 2017 bishobora kuzabagora kubishyira mu bikorwa, duhereye ku biri kubera hirya no hino muri Afrika nka Burkina Faso, Togo, Benin, Gabon, na hariya muri Kongo nyine. Na none ntawakwiyibagiza ibikorwa binyuranye by’abatishimiye ubutegetsi bya Kagame. Butitonze bushobora gutuma atarangiza na manda ze nubwo nazo yazirimanganyijwe abuza abandi kwiyamamaza.

Itegeko nshinga ry’uRwanda mu ngingo yaryo yi 193 riteganyako kugirango manda za prezida zihindurwe, zaba zongerwa cyangwa zigabanywa bigomba kunyura muri referendum ikozwe n’abaturage, nyuma yuko inteko zombi z’amategeko zimaze kwemeza umushinga w’itegeko. Abaturage rero nibo bagomba kumara impaka kuri icyo kibazo.

Tuzi uko inteko nshingategeko z’uRwanda ziteye. Abazirimo bose ni inkomamashyi za FPR ya Kagame. Nubwo igihugu gisa mu mpapuro no mu mvugo n’ikitwa ko kigendera ku mahame ya demokrasi, imikorere y’ubutegetsi bwacyo ni iy’abanyagitugu kabuhariwe. Akarusho kur’ibwo hiyongeraho ubwicanyi no kureganya abaturage birenze urugero bikorwa n’inzego zinyuranye za leta.

Mu minsi bamwe mu banyarwanda twibukako igihugu cyacu kigeze kugira igihe cyajyaga kizihiza umunsi wa demokrasi kuri 28/01 za buri mwaka, none imyaka ikaba ishize irenga mirongo ine uwo munsi waribagiranye mu mateka yu Rwanda, igihe kirageze ngo demokrasi nyayo mu mitegekere n’imibereho y’igihugu cyacu igaruke kandi inonosorwe. Twese dusabwe kubigiramo uruhari aho turi hose, dutanga umuganda wacu uko tubishoboye.

Ihindurwa ry’itegeko nshinga ry’uRwanda kugirango ritangire gukorwa rigamije kongerera manda za prezida Kagame ntirizakorwa mw’ibanga abaturage batabizi. Igihe rizatangirira cyose, dusabwe kuba maso kugirango tuzaryamagane twivuye inyuma. Tuboneyeho umwanya wokwamagana iriya mikorerere ya FPR yo kuvugisha intore zayo ko ntawundi ushobora kuyobora abanyarwanda nkaho abanyarwanda bageze kuri miliyoni 11 bose ari ibicucu uretse Kagame.

Biriya byabaye muri Republika Iharanira Demokrasi abaturage bangako itegeko nshinga rihindurwa ngo rihe icyuho uburyo prezida Kabila yategeka imyaka irenze manda yemerewe, nibibere ubutegetsi bwa prezida Kagame n’abanyarwanda twese isomo. Aramenye rero ntazibeshye ngo aranunganunga agerageza guhindura itegeko nshinga ngo rimuhindure umwami w’uRwanda wategeka atagengwa na manda agenewe.

ambrose-nzeyimana

Ambrose Nzeyimana

Political Analyst/ Activist

Organising for Africa, Coordinator
The Rising Continent, Blog editor

London, UK
Email: [email protected]