Imyigaragambyo y’Abanyekongo Bamagana u Rwanda i Goma

Ibikorwa byambukiranya umupaka hagati y’imijyi ya Gisenyi mu Rwanda na Goma muri DR Congo byahagaritswe n’imyigaragambyo y’abaturage ku ruhande rwa Goma bigaragambirije ku mupaka.

Mu mashusho atandukanye yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, abigaragambya bumvikana baririmba indirimbo zamagana abanyarwanda muri DR Congo, na leta y’u Rwanda.

Umunyamakuru uri ku Gisenyi mu Rwanda yabwiye BBC ko nubwo ubu umupaka udafunze abanyarwanda batemerewe kwambuka ngo bajye hakurya i Goma mu kubuza ko bashobora kugirirwa nabi.

Avuga ko abanyecongo bo ubu bambuka uyu mupaka binjira mu Rwanda cyangwa basubira muri DR Congo.

Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe abategetsi ba DR Congo bakomeje gushinja ingabo z’u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ubu ugenzura umujyi wa Bunagana muri iyi ntara ya Kivu ya ruguru.

Abategetsi b’u Rwanda bahakana gufasha umutwe wa M23 bemeza ko ikibazo kiri muri Kivu ya ruguru kireba DR Congo ubwayo.

Abashinzwe umupaka ku ruhande rwa DR Congo baboneka bagerageza gusubiza inyuma abigaragambya basaga n’abashaka kwinjira mu Rwanda ku ngufu.

Nyuma y’igihe kitari kinini iyi myigaragambyo yavuye ku mupaka ikomereza hagati mu mujyi wa Goma, ibamo n’ibikorwa byo gusahura amaduka nk’uko umunyamakuru uriyo abivuga.

Gen Sylvain Ekenge, umuvugizi wa guverineri wa Kivu ya ruguru yumvikanye mu butumwa asaba abigaragambya kubikora “mu mahoro bigendeye n’amabwiriza y’ubutegetsi”.

 

Ku mashusho amwe, abari kwigaragambya ku mupaka ku ruhande rwa Goma baboneka batera amabuye ku ruhande rw’u Rwanda.

Ahandi bumvikana baririmba ngo “Felix [Tshisekedi] fungura imiryango abanyarwanda basubire iwabo.”

Umunyamakuru Julien Ngoyi uri i Goma yabwiye BBC ko muri iyi myigaragambyo habonetse ibikorwa byo gusahura amaduka amwe n’amwe, avuga ko abasahura bavugaga ko ari ay’abanyarwanda.

Mu butumwa yavugiye imbere y’abigaragambya, Gen. Ekenge yabasabye kubikora mu mahoro, yumvikana kandi ashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, yita “abaterabwoba”.

Yagize ati: “Igisirikare ntikizareka ko na santimetero imwe ya RDC iguma mu maboko y’abaterabwoba bafashijwe n’u Rwanda… u Rwanda nirushaka intambara ruzabona intambara.”

Ekenge yizeza abigaragambya ko ingabo zizongera zigafata umujyi wa Bunagana.

Ku mbuga nkoranyambaga bamwe baragaragaza impungenge ko iyi myigaragambyo ishobora kuvamo urugomo n’ubugizi bwa nabi.

Ku mbuga nkoranyambaga kandi hari abavuga ko abanye-Congo bavuga ikinyarwanda, n’Abanyarwanda baba muri DR Congo bashobora kwibasirwa n’abahezanguni muri aya makimbirane.

Iyi myigaragambyo y’i Goma ikurikiye indi nk’iyi yabaye mu kwezi gushize i Bukavu hafi y’umupaka w’u Rwanda.

BBC