Imyigaragambyo y’impuruza yo kuwa 29 Mutarama 2015: Twese biratureba

Uyu mwaka wa 2015 twawutangiranye impungenge nyinshi ziturutse ku banyarwanda b’impunzi baba mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bashobora kuraswa n’ingabo z’umuryango w’abibumbye. Icyo izo mpunzi zizira  ngo ni ukuba FDLR itarashoboye kurangiriza igihe igikorwa yiyemeje cyo gushyira intwaro hasi, igikorwa kitagombaga kurenza tariki ya 2 Mutarama 2015. Ntawe utabona ko iri raswa ry’impunzi ryagira ingaruka mbi ku baturage b’akarere k’uburasirazuba bwa Kongo ariko cyane cyane impunzi z’Abanyarwanda ubu zibarirwa mu bihumbi 245. By’umwihariko ariko, abenshi nanjye ndimo basanga gukemura ikibazo cy’umutekano muke kirangwa mu karere bidakwiye gukorwa hashozwa izindi intambara zimena amaraso kuko ayamenetse kugeza ubu ahagije.

Ni muri urwo rwego ku itariki ya 10 Mutarama 2015, bamwe mu banyamashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bagaragagaje ko bahangayikishijwe n’iki kibazo bahuriye i Bastille h’ i Paris mu Bufaransa maze barebera hamwe icyakorwa ngo izi mpunzi zivuganirwe. Kimwe mu byo biyemeje harimo gutegura no gukora imyigaragambyo y’impuruza (SOS Manif/ SOS Protest)  yo gutabariza abari mu kaga. Muri iyi nyandiko ndagira ngo twongere turebere hamwe impamvu nta muntu n’umwe yaba umunyapolitiki cyangwa se impunzi isanzwe udakwiye kwitabira imyigaragambyo y’impuruza izaba kuwa kane tariki ya 29 Mutarama 2015.

  1. Igitekerezo cy’inama

Hakimara gutangazwa ko ibitero kuri FDLR aricyo kigezweho ariko hagatumizwa inama ya SADC na ICGLR ngo irebere hamwe uko ibyo bitero byatangira, byagaragaye ko hashobora kuboneka idirishya ry’icyizere. Ni muri urwo rwego bamwe mu banyapolitiki bafashe icyemezo cyo guhura ngo babyigire hamwe.  Mu butumire bw’inama bwagejejwe ku mashyaka 26 yose harimo 23 akorera mu mahanga hamwe n’andi atatu akorera mu Rwanda, hari igitekerezo nifuza ko buri wese yakwibuka. Kigira kiti:

‘umuco mwiza uranga abantu bashyira mu gaciro ugena ko mu bihe by’amage n’imidugararo abenegihugu bagerageza gushyira ku ruhande  ibyo bari basanzwe bapfa bakishyira hamwe ngo babanze bahangane n’icyorezo kibangamiye rubanda’.Nyuma bitunguranye iyo nama ya SADC na ICGLR yaje kuvanwaho.

  1. Imyanzuro ya Bastille

Inama imaze gutegurwa neza yabereye i Batille –Paris mu Bufaransa. Itangazohttp://gahunde.org/2015/01/11/bastille-paris-itangazo-risoza-inama-yamashyaka-ya-opozisiyo-nyarwanda/ riyisoza naryo ryagejejwe kuri rubanda rikaba rivuga ko abanyapolitiki bahamagariwe kugaragaza ko mu gihe cy’amage bashyize imbere inyungu za rubanda aho kuba utunyungu twabo ku giti cyabo. Itangazo rivuga ko kandi Abanyapolitiki barisinye basanga ikibazo cy’impunzi zo muri Kongo kigomba gukemurirwa hamwe n’icy’abarwanyi ba FDLR kandi byombi bigahabwa ibisubizo biboneye cyane cyane hakitabwa ku guca impamvu zituma habaho imitwe yitwaza intwaro ndetse n’impamvu zitera ubuhunzi. Iri tangazo rinatumira abanyarwanda bose b’impunzi mu myigaragambyo idasanzwe yo kumvikanisha ijwi ry’impunzi no gukangurira LONI, SADC na ICGLR ko inzira zitamena amaraso arizo zahabwa agaciro mu gukemura ibibazo. Iyo myigaragambyo yiswe iy’impuruza cyangwa SOS Manif mu rurimi rw’igifaransa izaba tariki ya 29 Mutarama 2015 ikazabera mu mujyi wa Paris no mu yindi mijyi ndetse no mu makambi y’impunzi hagatangwa ubutumwa bumwe bwumvikanyweho. Ubwo butumwa buzaba busaba ibintu bibiri y’ingenzi:

  • Ko icyemezo cyo kurasa impunzi cyakurwaho bwangu ahubwo impunzi zo muri Kongo zari zaratereranywe zigahabwa ubufasha bwose zikeneye.
  • Gufasha Abanyarwanda gushyira igitutu ku butegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame kugira ngo akingure urubuga rwa politiki, amashyaka ya politiki akorere mu bwisanzure, Itangazamakuru ryigenga rikore, imfungwa za politiki zifungurwe nta yandi mananiza, impunzi zibone inzira yo gutaha zitikanga kugirirwa nabi.

Abantu benshi bakomeje kwitegura kuzajya muri iyi myigaragambyo cyane ko ubuhungiro bumaze kurambirana kandi koko burya  ngo nta shyo ry’ishyanga.

  1. Twese biratureba

Hari umuntu twaganiriye ambaza impamvu imyigaragambyo y’impuruza izaba ari ku munsi w’akazi kandi hari abazaba bagiye gukora. Igisubizo namuhaye ndetse nkaba ngiha n’abandi bibaza nka we gikubiyemo ibice bibiri.

Icya mbere ni uko abo twigaragambiriza, abo dushaka ko bumva ibibazo byacu nta handi twababonera uretse ku kazi. Byaba bimaze iki guhata inzira ibirenge ngo urigaragambya mu gihe abagakwiye kubona akababaro ufite bibereye muri week end cyangwa mu biruhuko?

Icya kabiri ni uko ntawe ukwiye gusiba imyigaragambyo yitwaje ko yagiye gukora. Kubera iki? Kubera ko impunzi ya politiki itandukanye n’impunzi y’ubukungu. Twe abanyarwanda b’impunzi turi impunzi za politiki ni ukuvuga ko tutavuye mu gihugu cyacu tuje gushaka akazi, twaje duhunze itotezwa rya politiki. Ni ukuvuga ko rero niba dufite akazi dukora, tugakora ngo turebe ko twaramuka ariko ntikaturutita kugira igihugu cyacu twigengamo kandi dukunda. Niba dukunda igihugu cyacu rero kwigomwa amasaha makeya y’ikigoroba tukagaragaza ko natwe dufite uburenganzira ku gihugu cyacu, ko tudakunda izina ry’impunzi, nta mpamvu tutabikora.

Iyi myigaragambyo ikwiye gufatwa nka priority. Ni ukuvuga ikintu kikurutira ibindi. Tekereza muri wowe bakubwiye ko umwana wawe agize impanuka, umubyeyi wawe apfuye, cyangwa se ku bakunda amatungo bakubwiye ko inka yawe itembye ku manga, icyo ukora ni iki ? Uhita uva mubyo wakoraga ugatabara ibisobanuro iyo bibaye ngombwa ubitanga nyuma. Abasaba impushya tuzisabe cyane cyane dusobanure ikibazo uko kimeze. Umukoresha wawe azi ko utavukiye mu gihugu wahungiyemo. Yewe n’ubwo waba ufite ubwenegihugu bakubaza aho wavukiye. Fata akanya usobanure impamvu uri impunzi unasobanure uko igihugu cyawe ugikeneye, umusobanurire ko abantu ibihumbi 245 bigiye kuraswa kubera akagambane gakorwa n’ingoma mpotozi ya FPR kandi ko nawe washoboraga kuba uri muri izo ngorwa. Nta shiti umukoresha wese ushyira mu gaciro azakumva. Nataguha uruhushya nibura bizatuma atekereza ku Rwanda burya ijambo ni nk’imvura ngo ni yo idasubira hejuru itabobeje ubutaka.

Uyu muntu wambazaga nanjye namubajije igihe aherukira gusaba konji. Ansubizanya umutima mwiza ngo yasabye agahushya kugira ngo yishimishe n’umuryango we. Kandi barakamuhaye. Nanjye namubwiye ko nta kabuza umuntu uguha agahushya ko kwishimisha si we wabura kuguha agahushya ko gutabara.

Umwanzuro :

Imyigaragambyo y’impuruza twese iratureba. Ni koko mu gihe cy’amage abantu bareka byose bakibagirwa ibyabatanyaga maze bagahanga n’icyago cyugarije rubanda. Dukwiye kuva mu miteto cyangwa se kumva ko ubwo atari twe tugiye kuraswa nta kibazo. Ruriye abandi rutakwibagiwe kandi inkoni ikubise mukeba abayirenza urugo. Ngaho rero egerana n’abo muturanye mwumvikane uko muzagera aho imyigaragambyo izabera dutabarize abari mu kaga. Abashaka n’abakunda guterana amagambo mureke wenda muzabikomeze nyuma y’iki gikorwa.

Ikitonderwa:

*Adresse y’ahazabera imyigaragambyo ni iyi :

2 bis, Place de la Bastille,

75011 Paris

*Station ya Metro ni iyitwa :BASTILLE

  • Ku bazaturuka Gare du Nord na Gare de l’Est muzafata Metro Ligne 5 (M 5), direction Place d’Italie.
  • Ku bazaturuka Gare d’Austerlitz, muzafata Metro Ligne 5, direction Bobigny/Pablo Picasso

Liste y’abatumiwe mu gikorwa cyo gutegura iyi myigaragambyo:

  1. ARRDC-Isangano, Minani Jean Marie Vianney
  2. Amahoro People Congress, Gallican Gasana
  3. Banyarwanda,Rutayisire Boniface
  4. CNR-Intwari, Habyarimana Emmanuel
  5. CNR-Intwari, Rwaka Theobald
  6. DGPR, Frank Habineza
  7. FDLR, Byiringiro Victor
  8. FDU-Inkingi,Victoire Ingabire
  9. FDU-MN-Inkubiri, Eugene Ndahayo
  10. FPP-Urukatsa, Abdallah Akishuri
  11. ISHEMA Party, Nahimana Thomas
  12. MLR, President
  13. MRP, Bonaventure Uwanyirigira
  14. ODR-Dufatanye, Ildephonse Munyeshyaka
  15. PDR-Ihumure, Paul Rusesabagina
  16. PDP-Imanzi, Deogratias Mushayidi
  17. PRM/MRP –Abasangizi, Anastase Gasana
  18. PPR-Imena, Habimana Bonaventure
  19. PS-Imberakuri, Bernard Ntaganda
  20. RDI -Rwanda Rwiza, Faustin Twagiramungu
  21. RDU- Murayi Paulin
  22. RUD-Urunana, Higiro Jean Marie Vianney
  23. Rwanda National Congress, Theogene Rudasingwa
  24. RPRK Ihuriro ry’Inyabutatu, Joseph Mutarambirwa
  25. RPP-Imvura, John Karuranga
  26. UDFR-Ihamye, Hitimana Boniface
  27. AIPAD
  28. CLIIR
  29. CPCH
  30. COVIGLA
  31. IBUKABOSE
  32. OPJDR
  33. JAMBONEWS
  34. PCN
  35. Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation
  36. Réseau International des Femmes pour la Démocratie et la Paix 
  37. CORWABEL asbl
  38. IKONDERA INFO
  39. RIPRODHOR
  40. FEIDAR
  41. TUBEHO TWESE

United we stand, Divided we fall.

Chaste Gahunde

Ishema Party