Imyigaragambyo Yiyama U Rwanda i Kinshasa

Abantu babarirwa mu majana bakoze imyigaragambyo yimagana u Rwanda kuri uyu wa mbere i Kinshasa ku murwa mukuru wa Repubulika ya demokarasi ya Kongo. Bashinja u Rwanda kuba ngo rufasha umutwe wa M23, mu gihe umwuka mubi hagati y’ibyo bihugu bibiri by’ibituranyi ukomeje kwiyongera.

Abari mu myigaragamyo basabye ko ambasaderi w’u Rwanda yirukanwa. Mu byivugo byabo bavuga ko Kongo ari igihugu cyabo, nta santimetero n’imwe izajya ku Rwanda. Bari bafite ama-bougie, baririmba indirimbo zamagana Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Pasi Nkoy, wo mu ishyaka, UPDS, Union pour la Democratie et le Progress Social, yavuze ko bashyigikiye igisirikare cya Kongo, FARDC, kandi ko urubyiruko rwabo rwiteguye kujya mu gisirikare kurwanira igihugu.

Kongo imaze iminsi ishiknja u Rwanda ko rufasha M23, umutwe ugizwe ahanini n’abakongomani bo mu bwoko bw’abatutsi. Hari inyuma yo kurwana kwabaye hagati y’uwo mutwe n’igisirikare cya Kongo mu cyumweru gishize, mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, ihana imbibi n’u Rwanda.

Ariko, umuvugizi wa leta ya Congo, Patrick Muyaya, yavuze kuri uyu wa mbere ko Kongo idafunze umuryango w’ibiganiro.

Ku wa gatandatu, ikompanyi y’indege, RwandAir yatangaje ko ihagaritse ingendo zayo muri RDC, nyuma y’aho abategetsi ba Kongo bayihagarikiye bongera batumaho ambasaderi w’u Rwanda.

Igisirikare cy’u Rwanda, (RDF) nyuma cyatangake ko hari abasirikare bacyo babiri bashimuswe bari ku irondo. Kivuga kandi ko bari mu maboko y’umutwe wiyemeje kubohoza u Rwanda, FDLR, ufite ibirindiro muri Congo.

ONU yavuze kuri uyu wa gatanu ko iyi mirwano yatumye hahunga abantu 72.000, riboneraho gutangaza ko bashobora kubangamirwa iyo bahungiye kandi n’amazu yabo agasenywa.

VOA