Inama ya mbere y’abagize Komite Nshingwabikorwa y’ishyaka ISHAKWE-Rwanda Freedom Movement.

Sixbert Musangamfura, Umunyamabanga mukuru

Inama ya mbere ya Komite Nshingwabikorwa y’ishaka ISHAKWE-Rwanda Freedom Movement yateranye kuri uyu wa 8 Nyakanga 2017.

Komite yishimiye imirimo yakozwe n’abahagarariye amashyaka yabyaye ISHAKWE-Rwanda Freedom Movement mu gutunganya za gahunda zose zari zikenewe kugira ngo iyo ntambwe ikomeye igerweho. Icyizere abagize Inama Nkuru y’ubuyobozi bagaragaje hagati yabo ni urugero rwiza ruzamurikira ishyaka ryacu n’abayoboke.

Komite yashishikarije abayoboke b’ishyaka ryabo rishya ISHAKWE – Rwanda Freedom Movement kwitabira ibikorwa byaryo aho bari hose.

Ku birebana na gahunda z’ishyaka muri iki gihe, mu gihe cya bugufi no mu gihe kirekire, inama yemeje ko izabigarukaho mu minsi ya vuba, abayobozi bireba bamaze kumurika gahunda z’ibikorwa (action plan).

Abagize Komite Nshingwabikorwa ni aba:

Dr. Theogene Rudasingwa, Perezida

Bwana Eugène Ndahayo, Visi Prezida, akaba anashinzwe iby’ububanyi n’amahanga.

Bwana Sixbert Musangamfura, Umunyamabanga Mukuru

Bwana Jonathan Musonera, Umunyamabanga Mukuru wungirije

Dr. Nkiko Nsengimana, Ushinzwe Ingamba, igenamigambi n’ibirebana n’amategeko

Bwana Joseph Ngarambe, Ushinzwe Radio, Itangazamakuru n’Itumanaho

Bwana Emmanuel Nshimiyimana, Ushinzwe ubukangurambaga

Bwana Edouard Ngarambe, Ushinzwe umutungo

Madame Assumpta Umuratwa, Ushinzwe Imibereho myiza, n’uburinganire bw’abagabo n’abagore

Bwana Jean de Dieu Tulikumana, Ushinzwe Ibibazo by’Impunzi

Bwana Venant Ndamage, Ushinzwe iby’Ubukungu bw’igihugu

Bwana Blaise Nicyolibera, Ushinzwe iby’umuco

Abandi bayobozi

Bwana Deo Lukyamuzi, Uwungirije ushinzwe Ububanyi n’amahanga

Bwana Joseph Cikuru Mwanamayi, Umujyanama mu by’amategeko,

Bwana Pierre Rugero, Uwungirije Ushinzwe Radio, itumanaho n’itangazamakuru

Bwana Félicien Hategekimana, Uwungirije ushinzwe Ubukangurambaga

Bwana Boris Rukundo, Ushinzwe ibirebana n’urubyiruko

Docteur Domitille Niyitegeka, Uwungirije ushinzwe iby’uburinganire bw’abagore n’abagabo

Ishyaka Ishakwe kandi ryashyizeho urwego rw’ishuri ry’ubuyobozi. Riyobowe na Dr. Theogene Rudasingwa.

Mu bindi

Inama ya Komite yaganiriye ku bibazo bya politiki bivugwa mu Rwanda muri iki gihe. Ku birebana n’ingirwamatora yo guhatanira umwanya wa Perezida wa Republika y’u Rwanda muri kanama 2017, urutonde rw’abemerewe n’abangiwe kwiyamamaza rwasohotse.

Ntacyadutangaje kuko n’ubundi mu mashyaka twahozemo twagaragaje kenshi mbere na mbariro ko FPR idashobora kwemera amatora adafifitse.

Ishyaka Ishakwe riramenyesha Abanyarwanda ko iryo tora ridakwiye kubarangaza. Ibizava mu matora birazwi kuko uyakoresha, ari mu biyamamaza, akagena gahunda yayo, akabarura amajwi kandi akemeza ko ari we uyatsinze yihishe inyuma y’akanama k’amatora yishyiriyeho.

Aya matora arabera mu gihugu kirwanya ubwisanzure muri politiki no mu bindi kandi kitemera amashyaka ya politiki adakoma yombi. Agamije kwimika umunyagitugu Paul Kagame ngo akomeze ategeke kugeza apfuye.

Amatora yagiye aba mu Rwanda muri iyi myaka, yaba aya Perezida wa Repubulika, cyangwa se itora rya Kamarampaka yo kuvugurura itegeko nshinga kugira ngo umunyagitugu Paul Kagame akomeze ayobore ubuziraherezo, agamije kurangaza Abanyarwanda no kubeshya abanyamahanga. Kuba hari utavuga rumwe na Leta ya FPR Inkotanyi utari ku rutonde rw’abaziyamamaza, nta gitangaza kuko abandi banyapolitiki bayirwanya harimo benshi bahunze igihugu, hari abafunze ndetse n’abishwe.

Kubera izo nenge-mizi, ishyaka Ishakwe Rwanda Freedom Movement ntiryemera ibizava muri ariya matora. Turahamagrarira Abanyarwanda n’abanyamahanga kutabyemera.

Inama yayobowe na Dr. Theogene Rudasingwa, Prezida w’ishyaka Ishakwe-Rwanda Freedom Movement.

Bikorewe i Helsinki, ku wa 08.07.2017

Umunyamabanga mukuru
Sixbert Musangamfura