Kuba kandidatire yacu itemewe, ntibiduteye ipfunwe nta n’isoni dufite ku bw’icyo: Gilbert Mwenedata

Gilbert Mwenedata n'umuryango we

Bavandimwe, nshuti namwe mwese tumaze kumenyana,

Mu gihe kigera ku mezi abiri nabagejejeho igitekerezo nari nagize cyo gutanga kandidatire ku mwanya w’Umukuru w‘Igihugu mu matora ateganijwe mu kwezi gutaha. Mushobora kuba mwamenye ko hatangajwe lisiti ntakuka y’abemerewe kuzahatana muri ayo matora.

N’ubwo tutasohotse kuri lisiti, turashimira byimazeyo abavandimwe, inshuti, abagabo n’abagore, abasore n’inkumi, na buri wese mu ruhande rwe uburyo mwabanye natwe. Ndetse muri benshi bumvise bakanashima umushinga dutekereza ku Rwanda.

Mbibamenyesha nari kumwe n’umufasha wanjye hamwe na bake mu nshuti n’abavandimwe twiyumvagamo kuba dufite uyu mushinga mu mitima yacu. Mu minsi ishize yose, mwemeye guhagararana na njye, buri wese akorana umwete, nyamara byari ibihe bigoranye bitera benshi ubwoba n’amakenga. Ibi byangaragarije ko urugendo rwari urwacu twese.

Kuba kandidatire yacu itemewe, ntibiduteye ipfunwe nta n’isoni dufite ku bw’icyo. Twakoze ibishoboka byose, hamwe na mwe twakoze neza ibyo twari dushoboye gukora. Ibitarashobotse rero muri uru rugendo ntabwo ari ibyo twari dufitiye ubushobozi bwo guhindura.

Kubera izo mpamvu, turabashimira ko mwatugaragarije ko turi Abanyarwanda benshi dufite inyota yo: kubaka igihugu kigendera ku mategeko; guharanira ubwiyunge nyabwo bw’Umuryango nyarwanda; guharanira amahoro n’umutekano kuri buri wese; guteza imbere ubukungu busaranganijwe; no kuzahura uburezi n’imibereho myiza. Ntiducike intege kandi ntiducogorere mu nzira, ahubwo dufatanye guharanira ko izi ntego zazagerwaho, ngo zibe irage tuzasigira abana bacu n’abazabakomokaho.

Mu izina ryanjye bwite n’umuryango wanjye, turabashimiye tubikuye ku mutima.

Gilbert Mwenedata

1 COMMENT

  1. Twumvikane twese turi Abanyarwanda, nkunda ko Mwenedata na Diane bazi u Rwada cyane nka benshi muri twe, kuva Kagame yarutera kugeza ubu, nukuvuga ko byibura muzi amanyanga ya RPF yose, mukamenya icyo wakora bakakureka n’icyo wakora ntibakureke. mu byo batihanganira icyambere twese tuzi nuko Kagame atagomba kuva ku butegetsi!nukuvuga ko uwashaka guhangana nawe wese badashobora kumwihanganira uko byagenda kose, keretse abo bahamagaye kumuherekeza! niba rero icyo tukemeranyaho, sinumva ko hari umuntu wahaguruka ngo agiye kwiyamamaza kwa Kagame nta plan B, ugomba kubara ko batazanatuma ugera kuri final list, cyangwa ko ugitangaza cyangwa ukirota ko ushaka kwiyamamaza ushobora guhita uhigwa bukware (man hunt); bityo ugomba kuza ufite strategies zo guhangana n’ibyo byose na plan B ready to be implemented. Muzi ko Kagame ahabwa ingufu n’abazungu (Bill Clinton, Blair, Buffet…).; nukuvuga ko kugirango umukureho ugomba either guhera aho imbere, ukamusenya cyangwa ugakora kuburyo abaturage bahagurukira hamwe bakamurwanya, abigaragambya n’abafite intwaro (aha nshyiraho abafite intwaro kuko uko nzi RPF, abigaragambya babarasa bakanabafunga, kuburyo bajya bakwica bakagenda bakica na famille yose ugahahamuka bitryo imyigaragambyo igahagarara kubera kwicwa no gufungwa, nta mpuhwe ziba kwa KAGAME). Iyo tubonye rero umuntu aza avuga ngo agiye guhangana na Kagame, twibwira ko ibyo byose abifite, niko byagenze kuri Rukokoma, nyuma tubona ko ntacyo yari yitwaje, abamugannye bitugiraho ingaruka zikomeye we yisubiriye i Burayi! Niko byagenze kwa Ingabire, aho abantu bumvaga ko rwose hari ingabo zirahita zitera nihagira ikimubaho! none no kuri mwe (Diane na Gilbert) muzi RPF koko bibabeho!!! ubwo mutambeshye mwumvaga bazabareka? ese nta plan B?? reka noye kubagaya, ahubwo ndangize mbashima ibyo mwakoze, ariko ndifuza kubasaba ko mukomeza kuko ntimurarangiza urugamba mwadushoyemo, mureke tururangize, kutabashyira ku list ntibivanaho ibibazo dufite namwe mwagiye mugaragaza, ibibazo birahari, list muyireke dukomeze urugamba our own way, force the bastard out! Giddy up y’all!

Comments are closed.