Inama y’Umushyikirano ya 18: Kagame avuga ko hari abayobozi bagiye mu bikorwa bimeze nka Tombola

Kuri uyu wa mbere mu Rwanda hatangiye inama y’umushyikirano ya 18 yitabiriwe n’abantu barenga 2000.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame watangije iyo nama yanenze abayobozi batita ku byo bashinzwe ahubwo bakigira mu bibafitiye inyungu ndetse n’ibikorwa yise ko bimeze nka Tombola.