Leta y’u Rwanda Irashinja Amerika Kunyuranya na Gahunda Igamije Amahoro muri Congo

Leta y’u Rwanda iranenga Amerika n’umuryango mpuzamahanga kubangamira inzira zigamije kugarura umutekano mu karere k’ibiyaga bigali no kutamagana leta ya Kongo rushinja gukorana n’umutwe wa FDLR.

Ibyo bibaye nyuma y’uko mu cyumweru gishize ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yashinje u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 no kohereza ingabo zayo muri Kongo.

Amagambo ashinja Leta zunze ubumwe z’Amerika kunyuranya na gahunda igamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, yasohotse mu itangazo ry’uvugira guverinoma y’u Rwanda ku munsi w’ejo.

Iryo tangazo rivuga ko Amerika ishyigikira icyo u Rwanda rwise ‘ibinyoma bya Kongo no kurushinja kuba nyirabayazana w’imvururu’. Rivuga ko mu gukomeza kunyuranya n’ibyemezo bifatirwa mu karere, Amerika ishobora kubipfobya.

Abandi u Rwanda ruvuga muri iryo tangazo ni umuryango mpuzamahanga rushinja kutagira icyo uvuga mu kwamagana leta ya Kongo, no kutagira icyo ukora mu guhosha imvugo ihembera urwango no gukangurira rubanda gutsemba abo mu bwoko b’Abatutsi muri Kongo.

U Rwanda rwemeza ko ingabo za Kongo (FARDC) zifatanyije n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Iryo tangazo rivuga ko umutwe wa FDLR uhangayikishije umutekano w’u Rwanda kandi utagomba kwirengagizwa nk’udafite icyo utwaye. U Rwanda kandi rushinja umuryango mpuzamahanga.

U Rwanda ruvuze ayo magambo nyuma y’uko mu cyumweru gishize ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika irushinje gushyigikira umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kongo, no kohereza ingabo zarwo muri icyo gihugu. N’ubwo u Rwanda rwagumye kubihakana, ntirubura kwemera ko ibibera mu burasirazuba bw’icyo gihugu birureba.

Muri iryo tangazo, ruravuga ko rushyigikiye uburyo bwo kurangiza ibibazo bitera intambara n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo binyuze mu nzira y’amahoro. Rwemeza ko rushyigikiye ibyemejwe mu nama zinyuranye zirimo iheruka y’Afurika yunze Ubumwe yabereye i Addis Abba, iy’i Nairobi muri Kenya n’i Luanda muri Angola.

Gusa Rwanda, ntirwabuze gushinja leta ya Kongo ko yahisemo inzira y’intambara, kongera ingabo n’ibikoresho bya gisirikare no kugwiza ingabo z’abacanshuro ku mupaka uhuza ibihugu byombi. Rwatangaje ko na rwo rwakajije umutekano ku mipaka yarwo kandi rwiteguye guhangana n’uwarugabaho ibitero mu buryo bungana cyangwa bujyanye n’uko rwaba rutewe n’aho ibyo bitero byaba bikomoka.

VOA