Ingabire Victoire yongeye guhamagazwa na RIB

Victoire Ingabire

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nyuma y’aho igikorwa cya INGABIRE Day cyatambamiwe ntikigende uko cyari cyateguwe kuwa 14 Ukwakira 2021, hakanafatwa bamwe mu banyamuryango b’Ishyaka yashinze DALFA Umurinzi, ubu noneho na Victoire Ingabire ahamagajwe n’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB.

Mu butumwa Madamu Ingabire Umuhoza Victoire ubwe yashyize kuri Twitter, yagize ati : “AMAKURU MASHYA: Mpamagawe kuzitaba ibiro by’ubugenzacyaha RIB ejo tariki ya 19 Ukwakira 2021 isaa tatu n’igice za mu gitondo (9h30 AM). Nzajyayo.”

Guhamagazwa kwa Madamu Ingabire Victoire wari umaze iminsi afite agahenge ko kudahamagazwa bya hato na hato, bije bikurikira igikorwa cy’umunsi wamwitiriwe , igikorwa cyiswe “Ingabire Day” Abanyarwanda bari imbere mu gihugu n’abari hanze yacyo bahuriramo hifashishijwe ikoranabuhanga, bakaganira ku bibazo binyuranye byugarije u Rwanda, bagatabariza abarengana, kandi bagasaba ko urubuga rwa politikie rufungurwa, n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bukubahirizwa.

Uyu mwaka iki gikorwa cyari giteganyijwe kuwa 14 Ukwakira 2021, Ingabire Victoire akaganira n’Abanyarwanda bari hirya no hino binyuze kuri UMUBAVU TV Online, ariko umunsi umwe mbere y’uko biba Umuyobozi wa Umubavu TV Nsengimana Théoneste yatawe muri yombi, n’ibikoresho byose bye birafatirwa. Icyo gihe RIB yatangaje ko hari n’abandi batanu batawe muri yombi, biza kurangira Ingabire Victoire atangaje ko abafashwe bose bafite aho bahuriye na Ingabire Day, ko ndetse benshi muri bo ari abo mu ishyaka DALFA Umurinzi.

Nyuma y’iminsi mike, Ingabire Umuhoza Victoire yatangaje ko abafatiwe Ingabire Day bamaze kugera ku icumi, ariko ntiyatangaje amazina yabo.

RIB ntacyo iratangaza ku kuba Ingabire ahamagajwe, niba bifitanye isano na Ingabire Day cyangwa se ikindi cyaha yaba akekwaho.