Ingabo za FLN zateye mu Bweyeye. (yavuruwe)

Bimwe mu byo FLN yerekanye ivuga ko satse ingabo za RDF mu gîter cyo mu Bweyeye

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko ingabo za FLN zagabye igitero mu gace ka Bweyeye mu ijoro ryo ku wa kane rishyira ku wa gatanu tariki 8 Ugushyingo 2019.

Nk’uko abaturage bo muri ako gace babivuga ngo imirwano yabereye ku musozi wa Shita mu kagari ka Nyamuzi hegeranye n’akandi kagari bihana imbibi ka Gikungu mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi, abaturage bahatuye ngo bakanguwe n’urusaku rwinshi rw’amasasu, ako gace kakaba kari hafi y’ishyamba rya Nyungwe.

N’ubwo abayobozi bo muri ako gace birinze kugira icyo batangaza ngo imirwano yamaze igihe kinini kandi hakoreshwa n’imbunda ziremereye.

Ku ruhande rwa FLN, twashoboye kubona amakuru avuga ko ari bo bagabye icyo gitero. Umwe mu bantu bari hafi ya FLN yabwiye The Rwandan ko muri iyo mirwano haguye abasirikare benshi ba RDF batari munsi ya 20 ngo hafatwa n’iminyago myinshi irimo intwaro nini n’intoya, amasasu, imyenda myinshi ya gisirikare ndetse n’ibindi bikoresho.

FLN kandi yasohoye amashusho agaragaza abasirikare bayo benshi bambaye imyenda isa n’iya RDF.

bimwe mu byangombwa bivugwa ko FNL yakuye ku basirikare ba RDF baguye mu mirwano