Ingabo za M23 zishobora kuba zasubiranyemo

Amakuru ava mu karere ka Rutshuru muri Kivu y’amajyaruguru aravuga ko abasirikare ba M23 basubiranyemo hakagwa abantu bagera ku 8. Ibyo byabaye ku cyumweru tariki ya 24 Gashyantare 2013 mu ijoro ahagana mu ma saa mbiri i Rutshuru. Muri abo bahaguye nk’uko bivugwa na BBC ngo harimo umusirikare wa M23 uri mu rwego rwa Major umwe mubungirije Col Baudouin Ngaruye. Nk’uko tubikesha BBC ngo amakuru ava muri Congo avuga ko ku wa gatandatu tariki ya 23 Gashyantare 2013, General Makenga yari yahaye Bishop Runiga amasaha 24 yo kuba yavuye i Bunagana ngo agakurikira Genaral Bosco Ntaganda.

Abakurikiranira hafi ibibera muri Congo, bavuga ko habaye ubwumvikane buke hagati y’uruhande rushyigikiye General Sultani Makenga umukuru wa gisirikare n’uruhande rushyigikiye General Bosco Ntaganda ari narwo rushyigikiye umukuru wa politiki Bishop Jean Marie Runiga. N’ubwo abantu bose batavuga rumwe ku byabaye ariko ngo bivugwa ko hari ubwumvikane buke hagati y’abashaka intambara n’abashaka kumvikana na Leta ya Congo.

Umuyobozi wa Politiki wa M23, Bishop Runiga yatangaje ko ibyabaye ari igitero cya FDLR na Mai Mai, ngo FDLR ngo yateye igisasu mu iduka ryarimo abantu hagwamo umusirikare mukuru wa M23 n’uwari umurinze. Ariko andi makuru avuga ko iyi mirwano ituruka ku bwumvikane buke bumaze iminsi muri M23 bukaba bukomoka mu gihe cya CNDP.

Andi makuru ava muri ako gace avuga ko ibyabaye ari abantu barwaniye mu kabari gusa maze kubera ubwumvikane buke bumaze iminsi mu bagize M23 abantu bagakeka ko habaye gusubiranamo.

Muri make hari amakimbirane hagati y’abanyejomba bashyigikiye General Laurent Nkunda na General Makenga, iki gice gikunze kwitwa Kimberembere. Kikaba kitarebana neza n’u Rwanda ndetse mu gihe intambara ya M23 yatangiraga iki gice abakigize benshi ntabwo bifuzaga kujya muri iyo ntambara basangaga ngo ari iyo kubuza ko General Ntaganda afatwa gusa. Iki gice abakigize bivugwa ko binjiye mu ntambara babanje kubisabwa na General Nkunda usa nk’aho yafatiwe bugwate mu Rwanda kuko batashakaga ngo kurwanirira General Ntaganda.

Ikindi gice kigizwe cyane cyane n’abanyamasisi gishyigikiye General Ntaganda bakunze kukita Kifuwafuwa akaba ari nacyo kibarizwamo na bamwe mu bayobozi ba M23 bashyizweho n’u Rwanda nka ba Bishop Runiga. Kimwe mu biherutse gutera ubwumvikane buke n’igihe General Ntaganda yashatse guha ipeti rya General uwitwa Colonel Baudouin Ngaruye ariko General Makenga akabyanga. Iki gice kiregwa n’abo muri Kimberembere kuba ibikoresho by’u Rwanda no kuba ngo baragambaniye General Nkunda. Kugira ngo musobanukirwe neza mwasoma iyi nkuru yacu yasohotse mu minsi ishize: Umunyamakuru wacu yasuye akarere kagenzurwa na M23: uko ikibazo hagati y’abanyejomba n’abanyamasisi kimeze.

Marc Matabaro

1 COMMENT

  1. Byatangiye kuri 22 ubwo bategaga ambushi bashaka kwivugana Makenga hakavuga amasasu akarusimbuka nawe nibwo yahise aha Runiga 24h; ibyo byo mutubari muvuze n’ugutera urwenya mubikomeye

Comments are closed.