Kagame uranze urufashe ku munwa?

 

 

 

 

Warusanze rurese

Abarwo barya baryama
Urutera ubuhanda
Ngo bahinge ibitako
Yo kubeshya amahanga
Yo gukeza mu bera
None inzara iranuma

Ko wasanze abataburara
Ukabambura ababahingira
Ukanabakubitira ubusitani
ukaba ubaka ubutaka bwabo
Ukabafungira n’imfashanyo
Urabahora iki bacumuye?

Ko inzara itsemba ntirobanure
Nibatsemba se uzunguka iki
Ko n’ugukeza izamutwara?

Wadusanze turya ibihaza
Amataba atemba amashaza
Usanga ingaga z’urutoki
N’amafuku yisasira ibijumba
Amasaka yera no ku ihara
None hose inzara iranuma
N’aho itarinjira irateguza

Uciye uburo mu Rwanda
Yari imbuto ya Gihanga?
Uciye amateke n’ibihaza?

Harya koko urabikomeje
Mu Nduga induru izabe ndende
Ngo Amarangara azeguke ku kijumba?
Ngo ntitugahinge Gacyacyari
Ngo urashaka Gitaminsi
Nayo tuzaruhira urutanda
Nduzi ariryo zina rukwiye
Ko uruganda rukora byeri?

Mbe, ko uje mu Nduga n’ibigori
Abavutse barya ibijumba
Wabasanganye amavunane
Menya ko bajunditse ishavu ryinshi
Niribarenga ntuzayatokomwa!

Wakwunamuye icumu
Ko ntawugendana igufwa mu nda
Ko ubu twanambye ibi byo guhenuka
U Rwanda rw’ejo ruzabazwa he?

Kura abahigi aha mu bahinzi
Ntibanabyigiye mu ishyamba
Turekere imvange duhoze abana
Tuvane hejuru iby’amahanga
Kuba abanyarwanda ntibitumwaje
Igihe tuzabona ikijya mu nda

Reka kuducira ku miceri
Jyana hirya iyo Nyakagori
Nawe uzayirye uzane ibondo
Uwanyoye ku kagwa
Uwariye inyamunyo
N’uwariye ikirayi
Nabikumbura uzagwa.

Mathias Muhindo
Mushubati
January 2013

6 COMMENTS

  1. Mwabiryaga se ngo muse nabyo! Muzajya mwirirwa mudutukira umutwareeee…! Nyamara ni mumara gusarura inoti zitubutse mu bigori ntimuzibuka kumushimira!cushu bagyinga bule kabisa!

  2. John,

    Inda nini uvuga ni iza bande? Ngira wari ukwiye kutubwira uko ubona umuvugo tugezwaho na bwana Muhindo, nako ndabona ikinyarwanda cyawe kitakwemerera kuwusoma ngo uwushungure!

  3. nonese sha wowe wiyise john wowe nabo mutekereza kimwe inda zanyu mwazishyize kumigongo birakunda,

  4. Rujindiri rurya ntiruhage rwakozwe nisoni aho abantu batari bake baje barwamagana ubusambo bwarwo. Igisambo kitamwara! Ngose kobanteye amagi, kuki batayariye?
    Rwabonye se rubarusha ibondo?
    Ibisambo bizahora byamagannwa.

Comments are closed.