Perezida Kagame yavuguruye Guverinoma

ITANGAZO RIVUYE MU BIRO BYA MINISITIRI W’INTEBE

Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116; kuri uyu wa mbere tariki ya 25 gashyantare 2013, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuguruye Guverinoma ku buryo bukurikira:

1. Minisitiri w’Intebe: Dr HABUMUREMYI Pierre Damien
2. Minisitiri w‘Ubuhinzi n’Ubworozi: Dr. KALIBATA M.Agnes
3. Minisitiri w’Umutungo Kamere: (Ubutaka, Amashyamba, Ibidukikije Na Mine) : KAMANZI Stanislas
4. Minisitiri w’’Umuco na Siporo: MITALI Protais
5. Minisitiri w’Ibikorwa Remezo : Professor LWAKABAMBA Silas
6. Minisitiri w‘Ubutegetsi bw’Igihugu : MUSONI James
7. Minisitiri w‘Imali n’Igenamigambi: Amb. Gatete Claver
8. Minisitiri w‘Ubucuruzi n’Inganda : KANIMBA Francois
9. Minisitiri w’Ubuzima : Dr. BINAGWAHO Agnes
10. Minisitiri w‘Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta: KARUGARAMA Tharcisse
11. Minisitiri w’Uburezi: Dr BIRUTA Vincent
12. Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo: MUREKEZI Anastase
13. Minisitiri w‘Umutekano mu Gihugu : Sheikh HARELIMANA Mussa Fazil
14. Minisitiri ushinzwe Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba : MUKARURIZA Monique
15. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane MUSHIKIWABO Louise
16. Minisitiri muri PRIMATURE ushinzwe Imirimo y‘Inama y’Abaminisitiri : MUSONI Protais
17. Minisitiri muri Primature ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango : GASINZIGWA Odda
18. Minisitiri w‘Ingabo: Gen. KABAREBE James
19. Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika: TUGIREYEZU Venantia
20. Minisitiri w’ Ibiza no Gucyura Impunzi: MUKANTABANA Serafine
21. Minisitiri w’Urubyiruko n’ Ikoranabuhanga: NSENGIMANA Jean Philbert
22. Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y‘ Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye: Dr. HAREBAMUNGU Mathias
23. Umunyamabanga wa Leta muri Minisitieri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro: NSENGIYUMVA Albert
24. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe Gutwara abantu n’ibintu: Dr NZAHABWANIMANA Alexis
25. Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage n’Amajyambere rusange: Dr MUKABARAMBA Alvera
26. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima rusange n’Ubuvuzi bw’ibanze : Dr ASIIMWE Anita
27. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwererane: Amb. GASANA Eugene Richard
28. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe Ingufu n’Amazi : ISUMBINGABO Emma-Francoise
29. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere ushinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro: IMENA Evode

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kandi yashyizeho Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda : Bwana RWANGOMBWA John

Bikorewe i Kigali ku wa 25 Gashyantare 2013

Dr HABUMUREMYI Pierre Damien

Minisitiri w’Intebe