Ingabo za Uganda zahawe karibu muri Congo!

Yanditswe na Arnold Gakuba

Inkuru dukesha Radiyo Mpuzamahanga y’Ubufaransa (RFI) yo kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2021 ni uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yemereye ingabo za Uganda kujya ntara za Ituri na Kivu y’amajyaruguru mu burasirazuba bwayo muri gahunda yo kurwanya inyeshyamba za ADF, nk’uko yari yabisabwe na Leta ya Uganda mu minsi ishize.

Perezida wa Congo Félix Tshisekedi yahaye umugisha icyifuzo cya mugenzi we wa Uganda Yoweri Museveni. Mu busabe bwe, Museveni yamusabaga uburenganzira bwo gukurikirana abarwanyi b’umutwe wa ADF ufite ibirindiro mu burasirazuba bwa Congo. N’ubwo bimeze bityo, abakurikiranira hafi amateka aherutse yo muri icyo gihugu, bemeza ko icyo ari icyemezo gikomeye nyamara kitigeze gitangazwa ku mugaragaro n’ibyo bihugu byombi. 

Uwo mwanzuro, umukuru w’igihugu cya Congo yawufashe ku wa gatanu ku mugoroba maze utangazwa ku wa gatandatu n’intumwa y’Umuryango w’Abibumbye yatangaje ko yamenyeshejwe ko Félix Tshisekedi yagize ubushake bwo kureka ingabo za Uganda (UPDF) zikinjira mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.  

Intego nyamukuru ijyanyeyo ingabo za Uganda ngo ni ukurwanya umutwe witwaje intwaro wa ADF. Umutwe wakajije ibitero ku baturage n’ingabo za Congo muri ino myaka ishize. Ku itariki ya 16 Ugushyingo 2021, Leta ya Uganda nayo yashinjije umutwe wa ADF kuba ariwo wagabye ibitero mu mujyi wa Kampala. Ibyo bikaba byaratumye Yoweri Museveni yotsa igitutu mugenzi we wa Congo ngo amwemerere kuwusanga aho bafite ibirindiro. 

Hari hashize igihe perezida wa Uganda asaba mugenzi we Félix Tshisekedi wa Congo ko yamwemerera agakora icyo gikorwa kuko ngo bifite ingaruka ku bukungu. Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo hashyizweho amasezerano yo kubaka imihanda ihuza ibyo bihugu byombi. Bikaba rero, koherezayo ingabo kwa Uganda byafasha mu kurinda ibyo bikorwa. 

Kugera magingo aya, Leta ya Congo ntacyo iratangariza RFI ariko perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Umutekano Bertin Mubonzi yemeye ko yagejejweho uwo mwanzuro w’ibiro by’umukuru w’igihugu. Gusa, yavuze ko ugushyirwa mu bikorwa k’uwo mwanzuro bigomba kongera kwigwaho binonosoye n’inteko ishinga mategeko. 

Uko ni nako Umuryango w’Abibumbye ubibona, usobanura ko MONUSCO yamenyeshejwe ko igomba guhuza ingabo ziri muri ako karere. Kohereza ingabo za Uganda muri Congo bifite ingaruka nyinshi, cyane cyane ku baturage batuye mu burasirazuba bw’icyo gihugu. Amakimbirane yabaye mu myaka ishize muri ako karere yashyamiranyije ibihugu by’ibituranyi kandi abo baturage barakibuka ihohoterwa ryahakorewe.   

Benshi mu babirebera kure, abo mu miryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abanyamahanga basanga kohereza ingabo muri Ituri no muri Kivu y’Amajyaruguru ari iterabwoba ku baturage. Basanga ingabo z’umutwe wa ADF zarivanze n’abaturage, ibyo bikaba bizatuma kuzimenya bitoroha. Umwe mu baganiriye na RFI aribaza ati : ‘Ese hari icyo ingabo za Uganda zizakora kirenze ibyo ingabo za Congo (FARDC) ndetse na MONUSCO zakoze? Birashoboka ariko nta cyizere. 

Hakwibazwa rero byinshi ku bizakurikira kugera kw’igabo za Uganda mu burasirazuba bwa Congo. Ese izo ngabo zizakorana zite n’iza Congo ndetse n’iza MONUSCO? Ese aho u Rwanda narwo ntirwaba rwarasabye Félix Tshisekedi ko narwo rujya gukurikiranayo FDLR nk’uko rusanzwe rubigira urwitwazo maze rukavogera ubusugire bwa Congo? Ese ko u Rwanda na Uganda ubu birebana ay’ingwe, aho ntirwaba rugiye kwamikanira ku butaha bw’abandi?