Umubyeyi wa Cyuma yarekuwe.

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera ku bwanditsi bwa The Rwandan kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo 2021 aravuga ko Se wa Cyuma Hassani wari watawe muri yombi yarekuwe.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga umubyeyi wa Cyuma Hassani yarekuranywe n’umushoferi wa Cyuma n’abandi bantu babiri bakorera urubuga rwa YouTube rwitwa Imbarutso ya Demokarasi kuri uyu wa gatandatu.

Nabibutsa ko batawe muri yombi mu minsi ibiri ishize igihe bari basuye Cyuma Hassan kuri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere mu nkengero z’umujyi wa Kigali.

Amakuru yatangajwe n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Eric Bagiruwubusa igihe bafatwaga akoresheje urubuga rwa twitter ni uko batawe muri yombi bazira ko ngo bashatse gufata amafoto Se wa Cyuma mbere ya Gereza ya Mageragere.

Andi makuru dukesha na none Eric Bagiruwubusa ku rubuga rwe rwa twitter aravuga ko abarekuwe babanje guhatwa ibibazo kandi ngo ibikoresho byabo byari byafatiriwe n’urwego  rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) bizabasubizwa kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Ugushyingo 2021.