Ingabo za Uganda zikomeje kurwanya ADF mu gihe igipolisi cy’u Rwanda gishobora gutangira gukorera mu mujyi wa Goma

DIGP Dan Munyuza

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha Ikinyamakuru “Daily Monitor” yo ku wa 13 Ukuboza 2021, aremeza ko ngabo za Uganda (UPDF) zifatanije n’iza DR Congo (FARDC) zikomeje urugamba rwo kurwanya inyeshyamba za ADF. Hagati aho ariko, mu ijambo rye, yagejeje ku baturage, perezida Felix Tshisekedi we yemereye abaturage be ko ingabo za Uganda zifite igihe gito ku butaka bw’icyo gihugu.

Mu ijambo rye, perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Antoine Felix Tshisekedi yavuze ko, kuri ubu, ingabo za Uganda zitazamara gihe kinini mu gikorwa zirimo muri icyo gihugu. Bwari kandi ubwa mbere, perezida wa DR Congo yemera ku mugaragaro ko ingabo za Uganda ziri muri icyo gihugu. Yavuze kandi ko icyatumye byo bihugu bihagurukira rimwe ngo birwanye ADF, ari uko abo barwanyi bakorera amarorerwa muri ibyo bihugu byombi, imyaka 25 yose ikaba ishize. Yavuze ko ariko noneho, ikibazo cy’’umutekano muri Kivu y’’Amajyaruguru na Ituri cyaba kigeye kubonerwa umuti urambye.

Ikinyamakuru “Chimpreports” cyo cyatangaje, ku ya 13 Ukuboza 2021, ko hari ibitero bishya byagabwe ku barwanyi ba ADF. Lt Col Ronald Kakunguru yagize ati: “Twateye ibindi birindiro bibiri byabo, nabyo twabibonye ku ya 30 Ugushyingo”.  Yongeyeho ko icyo gikorwa bagifashijwemo na serivisi z’’ubutasi kandi ko iyo mirwano ituma inyeshyamba za ADF zitagira aho zinyagamburira. Ubu ngo ibirindiro bya UPDF bikaba biri Mukakati muri Ituri, ni nko mu birometero 18 uvuye ku mupaka wa Uganda wa Busunga.

Andi makuru atangwa n’abaturage ba DR Congo, aremeza ko abarwanyi ba ADF bakigaba ibitero ku baturage, mu rwego rwo kwihimura. Nyamara ariko ngo amajana muri bo amaze kuhasiga agatwe nk’uko bitangazwa na Kakurungu. Yogeyeho ko kugeza magingo aya, abarwanyi bagera kuri 61 ba ADF bamaze kwishyikiriza ingabo za UPDF na FARDC, naho abagera kuri 31 bakaba bamaze gutabwa muri yombi, mu bitero bihuriweho n’’izo ngabo z’’ibihugu byombi.

N’’ubwo muri ibyo bikorwa, ingabo za Uganda (UPDF) n’’iza DR Congo (FARDC) zirimo kwitwara neza mu kurwanya ADF mu burasirazuba bwa DR Congo, Umuryango w’’Abibubye (UN) wo uhangayikishijwe n’’uko ingabo za Uganda zishobora kongera kugwa mu makosa zakoze ubushize, nk’’uko byatangajwe n’’umwe mu bakozi b’’Umuryango w’’Abibubye.

Robert Kotchani, Uhagarariye Komisiyo Nkuru  y’Uburenganzira bwa Muntu muri Uganda yagize ati: “Twamenye ko ingabo za Uganda n’iza DR Congo, zifatanije hamwe, zirimo kurwanya inyeshyamba za ADF.  Inama twaziha ni uko zigomba kwitwara kimwuga mu bikorwa zirimo. Ndibutsa ko Uganda yagaragaweho kurenga ku mategeko arengera ikiremwamuntu, bityo ayo makosa ntazasubirwe.” Twibutse ko Uganda yaciwe ibihano bigera ku madolari miliyari 10 (angana na tiriyari 3.6 z’amashlingi ya Uganda) kubera gusahura umutungo kamere wa DR Congo no guhohotera uburenganzira bwa muntu, igihe ingabo z’’icyo gihugu zari muri DR Congo (1996-2003). 

Mu gihe Uganda na DR Congo bihangayikishijwe n’’umutekano muke uterwa n’’imitwe yitwaje intwaro, bakaba bariyemeje kuyihashya bivuye inyuma, hari amakuru avuga ko igipolisi cy’’u Rwanda nacyo kigiye gushyira igisata cyacyo gishinzwe kurwanya iterabwoba mu mujyi wa Goma. Ibyo byatangarijwe i Kigali ku murwa mukuru w’’u Rwanda ku ya 13 Ukuboza 2021, aho igipolisi cy’u Rwanda n’’icya DR Congo byashyiraga umukono ku masezerano y’’ubufatanye.