Ingabo z’u Rwanda n’Iza Kongo Zarasaniye ku Mupaka wa Rusizi ya kabiri

Ifoto igaragaza ikiraro cya Rusizi ya 2 cyo ku mupaka uhuza u Rwanda na Kongo, aho bivugwa ko ukurasana hagati ya RDF na FARDC byabereye mu masaha y'umuseso ya none kuwa Gatatu taliki 15/2/2023. Photo: Themistocles Mutijima/VOA

Igisirikare cy’u Rwanda RDF cyakozanyijeho n’icya Kongo mu kurasana. Abaturiye umupaka wa Rusizi ya Kabiri mu Burengerazuba bw’u Rwanda ibyo byabereyeho bavuga ko kwamaze hafi igice cy’isaha mu masaha y’umuseso yo kuri uyu wa gatatu.

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko ibyo byaturutse ku itsinda ry’abasirikare ba Kongo binjiye mu gice cy’umupaka kitagira uruhande cyegukira bagatangira kurasa mu Rwanda.

Ukurikije ibitangazwa n’abaturiye uyu mupaka wa Rusizi ya kabiri ukoreshwa akenshi n’imodoka nini zitwara imizigo, uku kurasana kwaciye igikuba mu baturage ku buryo hari n’abahunze ingo zabo by’akanya gato.

Ubwo twageraga aha ku mupaka, wabonaga ko urujya n’uruza rukomeje ariko rw’abantu bakeya n’imodoka nkeya.

Abasanzwe bashakira amaramuko aha kuri Rusizi ya kabiri no hakurya i Bukavu, bavuga ko kuri uyu wa gatatu mu gitondo serivisi zo ku mipaka ku mpande zombi zabanje gutinda gutangira gutangwa, ariko nyuma ziza gusubukurwa.

Mu itangazo cyasohoye kuri uyu wa gatatu, igisirikare cy’u Rwanda -RDF cyavuze ko uko kurasana kwabaye ahagana isaa kumi n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa gatatu.

Kivuga ko intandaro y’uko gukozanyaho, ari abasirikare ba Kongo bari hagati ya 12 na 14 bavogereye agace katagira urunde kegukira aha ku mupaka, bagatangira kurasa ku ruhande rw’u Rwanda, hanyuma nacyo kikarasa mu kubishyura.

RDF ivuga ko nta musirikare wayo waguye cyangwa ngo akomerekere muri uku kurasana kwabereye ku mupaka. Iki gisirikare cy’u Rwanda kikavuga ko icya Kongo – FARDC cyaje kugaruka hanyuma “kigakubura aho ibyo byabereye.”

RDF igasoza ivuga ko yasabye itsinda rihuriweho n’ibihugu byo mu karere rishinzwe kugenzura imipaka kuza gukora iperereza kuri icyo gikorwa yise icy’ubushotoranyi.

Icyakora Repubulika ya Demukarasi ya Kongo iby’uko gukozanyaho kw’igisirikare cyayo n’icy’u Rwanda irabihakana, ikavuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Bwana Theo Ngwabidje Kasi utegeka intara ya Kivu y’Epfo yavuze ko inzego z’igisirikare n’igipolisi za Kongo zikorera ku mupaka wa Rusizi ya 2 zarasanye n’abajura ku ruhande rwa Kongo, ariko ntawarashe mu Rwanda.

Uyu mutegetsi avuga ko abo bajura bitwaje imbunda bageragezaga kwiba muri karitsiye yegereye uyu mupaka, bateshejwe ndetse umwe muri bo yarashwe akahagwa, habaka n’abandi batawe muri yombi.

Bwana Ngwabidje Kasi avuga ko nta musirikare n’umwe wa FARDC wageze mu gace katagira uruhande kegukira – zone neuter cyangwa ngo arase mu Rwanda.

Guverineri wa Kivu y’Epfo akavuga ko ibyo u Rwanda rurimo gukora, ari uguhimba ibinyoma rwigira inzirakarengane kugira ngo rushake impamvu yo gushoza intambara ku ntara ategeka nk’uko rurimo kubikora muri Kivu ya Ruguru.

Twagerageje kuvugisha Brigadiye Jenerali Ronald Rwivanga uvugira igisirikare cy’u Rwanda ku bijyanye n’ibyabaye ndetse n’ikirimo gukorwa, ariko ntibyadukundiye.

Inshuro twahamagaye telefoni ye ngendanwa ntiyitabwaga, n’ubutumwa twamwoherereje kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru yari atarabusubiza.

Bamwe mu bakora ku binyabiziga byari bisanzwe birara aha ku mupaka ku ruhande rw’u Rwanda batubwiye ko bandikiwe ubutumwa bugufi bamenyeshwa ko batagomba kubiharaza iri joro.

Uku gukozanyaho hagati y’ibisirikare by’ibihugu byombi – u Rwanda na Kongo ku mupaka ibihuza kubaye mu gihe umwuka ukomeza kuba mubi hagati y’ibi bihugu bituranyi bishinjanya gushyigikira inyeshyamba zirwanya buri ruhande.

Kongo ishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23 mu ruziha ibikoresho n’abarwanyi mu ntambara zihanganyemo n’igisirikare cyayo- FARDC mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Ibyo ariko u Rwanda rurabihakana, ahubwo rugashinja Kongo gufasha inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutetsi bwarwo.

Kugeza ubu umuhate w’ibihugu yaba ibyo mu karere no hanze yako mu kugerageza guhagarika intambara ishyamiranyije igisirikare cya leta ya Kongo na M23, hamwe no guhosha umwuka mubi yateje hagati y’ibi bihugu bituranyi, nta gifati uratanga.

VOA