INKURU NZIZA YABAYE !

BY Jean-Jacques Bigwabishinze

Inkuru nziza yabaye,

Mbe rubanda rwagowe

Rusonzeye ubusugire

Mu gahugu k’ubucakara.

Inkuru nziza yabaye,

Bigwabishinze ndishima,

Nti « Imana ni yo nkuru

Kuko idukoreye ibitangaza ! ».

Inkuru nziza yabaye,

Tuzi ko mu ijuru hari Imana,

Yo yumvise impfubyi n’umupfakazi,

Bayitakambira igatabara.

Inkuru nziza yabaye,

YESU yakoze mu ntagara,

Intanage zihoberana n’inkwaya,

Isûrî y’Inkotanyi irasandara.

Inkuru nziza yabaye,

Jambo adusubiza ijabo,

Turijajara adushyira mu ijabiro,

Ijambo rye ritubera itabâaza.

Inkuru nziza yabaye,

Kuko yatabaye kwa Rwigara,

Akabakura mu kanwa ka mugààra,

No mu muriro wo mu itanura.

Inkuru nziza yabaye,

Imbyeyi n’iyayo zajyanywe bunyago,

Injishi yari iziboshye imaze gucika 

Zongera gutaha mu ruhongore.

Inkuru nziza yabaye,

Ubwo tugitegereje ihumure

Twarabutswe akanunu k’ûbûhôro,

Wenda ejo tuzahumeka.

Inkuru nziza yabaye, 

Ariko ije ari igicagate

Kuko Inkotanyi zigicunda urwango,

Zikabuganiza amaraso.

Inkuru nziza yabaye,

Ariko ndacyumva induru

N’imiborogo kuri Nduba;

Ndabona imbunda ikidutunzeho.

Ndumva mwene Kanyarwanda akigongera, 

Amaganya amwuzuye umutima;

Ndabona umuti w’ibibazo bimwugarije

Utaratangira kuvugutwa.

Ndumva igihugu gisambagurika

Kuko Umunyarwanda atinyagambura;

Ndabona imbugita y’i Mbilima na Matovu

Yica imbyeyi itaretse imitavu.

Rwanda, ngobyi yaduhetse,

Duhumurize nta wuheêzâ,

Nta wufunga umunwa ngo umufunge,

Nta wutorongeza ngo agwe ishyanga !

Umunyarwanda wese ugusanga

Umusanganire uvumera;

Umuhe umugisha aho kumuvuma,

Uvune abo wabyaye utavangura !

Turinde abategetsi b’agatuza

Bafite amatwara ya gisirikare

Aho kwimakaza ituze mu baturage

Bakitwara nk’abacanshuro !

Reka umwari wo kwa Rwigara 

Akomeze aduhumurize,

Adahohoterwa n’Inkotanyi

N’abategetsi b’ibihubutsi !

Irinde kugira uwo ugaraguza agati:

Reka buri mwenegihugu yonke atsimba,

Wimutera umugeri ngo umwitaze

Kandi atari umutsindirano !