MINICOM, intangarugero mu kunyereza umutungo w’igihugu

Ubwo intumwa za MINICOM zitabaga PAC ziyobowe na PS Sebera (Wifashe ku munwa)

Yanditswe na John Williams Ntwali

Ubwo yarahizaga abadepite bashya mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yabasabye kurushaho kuba ingirakamaro, bakaba intumwa z’abo bahagarariye, banareba ko ibyo bagenerwa bibakorerwa koko (accountability). Ni na hano yahereye yibutsa ko PAC igomba kongererwa ingufu mu kugenzura abangiza umutungo wa Leta ari nawo w’abaturage.

Hagati aho ariko, bamwe mu bagaragaza amakosa ari mu bigo bya Leta bagamije ko akosorwa ngo umutungo wa Leta we kunyerezwa, baragerwa amajanja, kuko abawunyereza nabo batajenjetse. Mu nkuru z’uruhererekane tuzabagezaho kuri iki kibazo, duhereye muri Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM.

Muri Kamena 2018, icyegeranyo cyashyizwe ahabona n’Umugenzuzi w’imari ya Leta (Auditor General), kigaragaza ku rupapuro rwa 23 ko iyahoze MINICOM yakubye imishahara y’abakozi inshuro eshatu itabyemerewe. Mu kwitaba PAC, iyi Ministeri yarezwe ko yemeje imishahara y’abakozi itabiherewe uburenganzira na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, bihombya umutungo wa leta.

Mur’icyo gihe, Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) yakiriye Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ngo itange ibisobanuro ku makosa akomeye ashingiye ku kutubahiriza amategeko yagaragaye mu yahoze ari MINEACOM nk’uko byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta ya 2016-2017.

Iyi niyo minisiteri ya mbere yari yitabye PAC, kuko izindi usanga zitajya zitumizwa.
Mu bibazo abadepite bagaragaje harimo icyo kuba mu ishami ryayo rishinzwe imishinga ryitwa SPIU harimo imishinga itandukanye yagaragayemo ibibazo byo kongera uko bishakiye imishahara.

Depite Niyonsega Théodomir yavuze ko mu mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo ya SPIU yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri harimo umushinga wa ‘Enhanced integrated framework’, wari ufite inshingano zo kubaka amasoko mpuzamipaka, aho harimo ko buri mukozi ahembwa ibihumbi 312 Frw, MINEACOM irangije imuhemba ibihumbi 839 Frw.

Yagize ati “MINEACOM yabirenzeho ihemba abakozi bageze kuri batandatu b’uyu mushinga, amafaranga y’umurengera, cyane cyane ku bakozi bakoraga kuri cross border market, aho umukozi yagombaga guhembwa ibihumbi 312 Frw, bo bamuhembye ibihumbi 839 Frw.”

Yavuze ko Umugenzuzi w’Imari yabiteranyije abona Leta yarahombye miliyoni zirenga 37 Frw. Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Sebera Michel, yavuze ko bagize ibibazo mu mishinga ariko ngo bafashe ibyemezo kugira ngo barebe uko babikosora.

Perezida wa PAC, Depite Nkusi Juvenal, yamwibukije ko icyamuzanye ari ugusobanura impamvu amakosa yabaye ndetse no kwerekana ibyemezo bafatiye ababigizemo uruhare.

Sebera yasubije agira ati “Icyo twakoze ni uko amasezerano twayahagaritse abakozi turabirukana, ubu twafashe icyemezo cyo kubakurirana.”

Depite Niyonsenga ntiyanyuzwe, ahita abaza ati “Umukozi uramukurikirana ni we ufite ikibazo cyangwa uwamuhaye amasezerano? Ni ukuvuga ngo mu masezerano yabo harimo ibihumbi 839 Frw aho kugira ngo mushyiremo ibihumbi 312 Frw, ni ukuvuga ngo uwabahaye amasezerano ni we ufite ikibazo, umukozi nta kibazo afite, unamushatse yagutsinda akaguca n’andi mafaranga. Ibyo kuvuga ngo amasezerano yararangiye ni uko umushinga warangiye. Ntabwo ari ukuvuga ngo mwayahagaritse kuko mwabibonye, mukibibona mwarabikomeje, uyu munsi kuba batagikora ni uko wa mushinga utagihari!”

Ubusanzwe iyo urwego rwa leta rushaka guhindura imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo rubimenyesha Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), ikaba ari yo ibyemeza.

Kuba iyari MINEACOM yarabirenzeho igakuba imishahara hafite inshuro eshatu itabyemerewe, Abadepite babifashe nko gusuzugura inzego, bagashimangira ko ibyo bakoze bitubahirije amategeko ndetse ko amafaranga yishyuwe abo bakozi mu buryo butemewe n’amategeko agomba kugarurwa mu isanduku ya leta.

Abakozi bashyizwe mu kazi mu buryo butemewe

Mu mushinga wa ‘Great Lakes trade facilitation’, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko hari abakozi babiri bashyizwe mu myanya batari ku mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ku buryo byatumye leta ihomba miliyoni 18 Frw.

Muri uwo mushinga kandi abakozi ngo banajyaga mu butumwa bw’akazi ntibatange raporo ndetse n’inyandiko z’ubutumwa (ordres de mission) zisa nk’izo batekinitse ku buryo zitagaragazaga aho bagiye gukora ku buryo byatwaye amafaranga hafi miliyoni imwe.

Mu mushinga wa ‘E-waste management’ ngo naho habayeho gushyira mu mwanya umukozi utari mu mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo nabyo bihombya Leta miliyoni 12 Frw.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yanagaragaje ko hari inama ya ‘SPIU Governance Meeting’, aho icyo kibazo cy’imishahara cyagaragajwe, hafatwa icyemezo ko bigomba guhita bikosoka ariko yaje kujyayo asanga bitarakosowe.

Umugenzuzi w’imari ya Leta yagaragaje uburyo miliyoni Bari 38 zanyerejwe mu mishahara ( Amazina y’abakozi twayahishe)

Abagize uruhare mu kugaragaza amakosa ubu bari mu mazi abira!

Mu icukumburamakuru (investigation) twakoze, twasanze aya mafaranga miliyoni 67 Frw yanyerejwe anyujijwe mu kongerera bamwe imishahara mu buryo bufifitse, no gushyira mu myanya abakozi batemewe byaragaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imali ya Leta (Auditor General) abifashijwemo n’umuyobozi mushya w’imishinga ya Leta muri MINICOM (SPIU Coordiator) bwana Hagenimana Martin.

Nyuma y’aho bamwe mu bo bakorana bamaze kumenya neza ko ari we uri kugaragaza aya manyanga yose, yatangiye gutotezwa. Urugero ni nko munama ya senior management meeting yabaye kuwa 11/06/2018 (iminsi itatu gusa nyuma yo kwitaba PAC) aho abayobozi bakuru muri Minisiteri basabye ko umuyobozi w’imishinga yirukanwa kubera ko yatanze amakuru kuri PAC asebya urwego rusanzwe rwubashywe. Byahereye ubwo akomeza gukorerwa akagambane ko kumuburabuza mukazi ke ka buri munsi kugeza ubwo ahagaritswe kumirimo ye nyuma y’amezi atatu gusa MINICOM yitabye PAC. Babiri mubo bakorana batifuje gutangazwa amazina yabo bavuga ko ntampamvu ifatika babona y’iri hagarikwa ku mirimo ndetse ko byabateye impungenge ko uru rwego rwa Leta rushobora gukomeza kumungwa n’inyerezwa ry’umutungo niba utinyutse kubigaragaza azajya ahita abizira.

Imvo n’imvano y’iki kibazo.

Nkuko byavuzwe haruguru, Bwana Hagenimana Martin yagizwe umuyobozi mukuru w’imishinga ya Leta muri MINICOM muri Nyakanga 2017, ahita ahabwa inshingayo yihariye yo kurwanya ibikorwa byose bifitanye isano na ruswa n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta abisabwe n’uwari umunyamabanga uhoraho mur’iyo ministeri Madam Rosemary Mbabazi. muri Ugushyingo 2017, umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yohereje abagenzuzi gukora audit y’imishinga yose ya MINICOM iri muri SPIU (Single Project Implementation Unit), bihurirana nuko hari uyu muyobozi mushya wari warahawe inshingano zihariye zavuzwe haruguru bityo akaba yarafashije aba auditors kubona amakuru yose yari akenewe kumicungire y’umutungo.

Nyuma y’igenzura, raporo y’umugenzuzi mukuru w’imali ya Leta ntiyaguye neza abayobozi bashya ba MINICOM bityo batangira gutoteza uyu muyobozi w’imishinga bamuhora ko ngo yahaye amakuru umugenzuzi w’imali ya Leta, nyamara ayo makuru yari yaragizwe ibanga n’abayobozi bamubanjirije bituma afatwa nk’umugambanyi. Nyuma yo kwitaba PAC mu kwa Gatandatu 2018, abayobozi ba MINICOM barushijeho kwikoma uyu muyobozi w’imishinga kuko ngo yashyize MINICOM ku karubanda, mubyo bise kumena amabanga akomeye y’akazi.

Mu kwezi kwa Munani 2018, Umugenzuzi mukuru w’imali ya Leta yongeye kohereza abagenzuzi gukora audit y’imishinga yose yo muri SPIU ya MINICOM hibandwa ku mwaka w’ingengo y’imari ya 2017/2018. Mugutegura iyi nkuru, abakozi twaganiriye batubwiye ko gahunda yo kwirukana umuyobozi w’imishinga yatijwe umurindi no kubona umugenzuzi w’imali ya Leta agarutse muri MINICOM kandi bazi neza ko amakosa yose yabagaragarije mbere ntanarimwe ryakosowe, bityo bigira inama yo kwihutira kumwirukana kugirango atagaragaza andi makosa yakozwe mur’uyu mwaka w’ingengo y’imali.

Muburyo butunguranye, kuwa 05 Nzeri 2018 umunyamabanga uhoraho SEBERA Michel yamenyesheje Hagenimana Martin (umuyobozi w’imishinga) ko akazi ke agahagaritsweho kuko yakorewe isuzumabushobozi (evaluation) agasangwa adashyitse. Bamwe mubakozi bemeza ko umuyobozi w’imishinga yatunguwe no kubona akorerwa isuzuma bushobozi ku mihigo atasinye atazi kuko bimwe mubiyikubiyemo bitari mu nshingano ze. Bikaba byaratangaje abakozi kubona audit y’imishinga ikorwa umuyobozi w’iyo mishanga agahezwa kandi ariwe muby’ukuri wakagombye gutanga amakuru yose akenewe ku micungire n’imikoreshereze y’amafaranga y’iyo mishanga ayobora.

Tuvugana na bwana Martin Hagenimana kuri telefonne ye igendanwa, yatwemereye ko koko yahagaritswe ku mirimo ye ariko yavuze ko ntabindi atangaza kuri iyi ngingo kuberako yamaze kugeza ikibazo cye ku nzego zibishinzwe ngo arenganurwe.

MINICOM Ntiyifuje kugira icyo ibitangazaho

Twaifuje kumenya icyo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ibivugaho, Minisitiri Vincent Munyeshyaka adusaba kubibaza Umunyamabanga Uhoraho Sebera Michel, nawe utaremeye kugira icyo adusubiza, ahubwo akatugira inama yo kunyura ku Ushinzwe ihererakanyamakuru wa Minisiteri akazadushakira umwanya wo kuvugana nabo (Appointment) igihe bazaba babonetse.

Igihe cyose MINICOM izagira icyo itangaza kuri ubu busahuzi bwayikozwemo bukingiwe ikibaba na bamwe mu bayobozi bayo, n’icyaba cyarakosotse muri raporo babugaragarijweho na PAC, twiteguye kukibagezaho.