Intambara irongeye irarose? Ese ni yo nzira isigaye? Izindi ntizigishobotse? Turabaza abatumirwa

Ibitero biragabwa kandi bishobora no kuba bikomeye kurusha uko bamwe tubyibwira.

Icya mbere cyabaye tariki ya 19 Kamena, icya kabiri muya 01 Nyakanga mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru.

Mu minsi yakurikiyeho, muri iyo ntara y’Amajyepfo hanavuzwe imirwano kugeza ubu bikaba bikigoranye kumenya neza impamo kuko ari abategetsi b’u Rwanda ari n’abateye bose ntacyo batangaza.

Ibi bibaye mu gihe abanyarwanda basanzwe bafite ibibazo by’insobe. None se intambara yaba ari yo yabikemura?

Ese izindi nzira zo gukemura ibibazo zarananiranye. Ibi bibazo ni bimwe mu by’ingenzi tubaza abatumirwa bacu.