Mu muhango wo kwizihiza Isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 24, umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yasabye abaturiye imipaka y’ibihugu bituranyi gukumira abana babo ntibakomeze kwambuka imipaka bajya gusaba servise z’ubuvuzi n’izindi muri ibyo bihugu.
Umukuru w’u Rwanda arumvikanisha impungenge ko abo bana bashobora kwambuka imipaka ntibagaruke ku mpamvu zitandukanye. Arabasaba kubakumira mu gihe izo services bajya gushaka kuko zitabegereye batarazibona hafi yabo akizeza ko bagiye gushyiramo ingufu zikabegera.
Iyi sabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 24 ku rwego rw’igihugu yizihirijwe I Muhanga mu ntara y’amajyepfo mu murenge wa Rongi.
Ni agace k’imisozi miremire ubutegetsi buvuga ko kari karasigajwe inyuma n’amateka mabi akomoka ku butegetsi bwabanje.
Kuri iyi nshuro uyu muhango watangijwe no gusura ibikorwaremezo birimo inyubako ziri mu mudugudu w’icyitegererezo wa Horeezo wubakiwe abatishoboye bari batuye mu manegeka.
Kuri Mme Beatrice Uwamariya, Mayor w’akarere ka Muhanga avuga ko aka gace ka Muhanga abari ku 8% batuye mu manegeka mabi ashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Kuba rero agace ka Ndiza kari karasigajwe inyuma n’ubutegetsi bubi nk’uko abivuga nyuma y’imyaka 24 ibyakorewe abaturage bigaragaza ikinyuranyo.
Mme Antoinette Musabyimana umwe mu batujwe muri uyu mudugudu w’icyitegererezo watanze amashimwe ku butegetsi mu izina rya bagenzi be ngo ntibisanzwe.
Uyu murenge wa Rongi ngo wari warasigajwe inyuma n’amateka mabi, Gen James Kabarebe ministre w’ingabo yibukije ko hagati ya 97 na 99 hari harahindutse indiri y’abacengezi. Yizeza ko ingabo z’igihugu zizakomeza gufatanya n’izindi nzego mu bikorwa biteza imbere igihugu.
Mu ijambo rye Prezida Paul Kagame yasabye ko nyuma yo kwibohora binyuze mu rugamba rw’amasasu, ubufatanye bwaranze inzego zose ari na ko byakomeza na nyuma yaho mu rugendo rwo kwiteza imbere.
Ku kijyanye n’abaturiye imipaka batarabona ibikorwaremezo bihagije aho bamwe bakora ingendo bashaka za services zitandukanye mu bihugu bituranyi, Prezida Kagame yavuze ko amaze iminsi yumva ko biriho kandi bidakwiye maze asaba ababyeyi ko bakumira abana babo ntibakomeze kwambuka imipaka y’ibihugu bituranyi bajya gushakayo services z’ubuvuzi n’izindi.
Prezida Kagame avuze ibi mu gihe mu bihe bitandukanye hakunze kumvikana ibibazo by’umutekano muke ku mipaka ihana imbibe n’u Rwanda ku bihugu bituranyi byakunze gusangira akabisi n’agahiye.
Mu minsi ishize na bwo ministre w’ingabo Gen James Kabarebe yumvikanye abwira intore z’abacuruzi bari I Nyagatare ko ibihugu bituranyi hafi ya byose bibaniye nabi u Rwanda. Abahamagarira kudasubira muri icyo gihugu gukora icyo we yise “Guhunahuna” ahubwo bakaguma mu rwababyaye bakarwubaka.
Mu minsi ishize na none ku ruhande rw’igihugu cy’u Burundi Mme Laurentine Kanyana, minisitre w’ubutabera mu Burundi ubwo yari mu ntara ya Kirundo ihana imbibe n’u Rwanda yasabye abanyakirundo guhina akarenge, abahahiraga mu Rwanda bakemera bagatungwa n’iby’iwabo.