INTARA ZA KIVU Y’AMAJYARUGURU NA ITURI MU BIHE BIDASANZWE. TSHISEKEDI YABA AGERAGEZA GUHIGURA UMUHIGO YAHIGIYE I BUKAVU KUWA 07 UKWAKIRA 2019?

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

(UMUSOGONGERO KU MIKINO YA POLITIKI IZAHAJE U BURASIRAZUBA BWA RDC/DRC)

“Mu karere k’Uburasirazuba bwa RDC/DRC, hasobekeyeyo intambara zishingiye kuri politiki z’ubukungu, z’uruvange rw’ibihugu byo mu karere, mu nyungu za ba Mpatsibihugu. Ubwo bukungu bushingiye ku mutungo kamere w’amabuye y’agaciro, imbaho na petroli, nibwo bwubakiyeho amakimbirane y’intambara zihoraho, zidasibayo. Izi ntambara zikaba zihari mu masura atandukanye : y’ishami ry’urusobe rw’imitwe y’iterabwoba ku isi, ngo ryaba rihafite ibirindiro (ISIS) –ubundi uru ni urwitwazo nta rihari mu iby’ukuri-, imitwe irwanya ibihugu by’abaturanyi ihororewe, komora intara zimwe kuri RDC/DRC zikigenga, n’uburyarya bw’ibihugu bituranyi bifasha kuhagarura umutekano, birwanya imitwe ibibangamiye, -ari n’ako bihororeye indi yo kuhateza akaduruvayo, kagamije gusarurira mu nduru-. Hari kandi n’irushanwa ry’ibihugu bikora ku Nyanja y’Abahinde bya Kenya na Tanzaniya, birwanira isoko rigali ry’u Burasirazuba bwa Kongo; ahagera bigoranye ibicuruzwa biva ku Nyanja y’Atlantika, ku bwo kutagira ibikorwa remeze by’inzira zo ku butaka, zihuza Kinshasa n’u Burasirazuba bw’igihugu.”

Kuwa  30 Mata 2021, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, byashyize mu bihe bidasanzwe Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri. Hakaba haremejwe ko izi ntara zombi zizayoborwa n’Abasirikali, mu rwego rwo kuhagarura amahoro; naho inzego za gisivili zikaba zikuwe ku buyobozi mu gihe cy’iminsi 30. Ntibyatinze koko, kuwa 4 Gicurasi, TSHISEKEDI yahise yimika Liyetona Generali Jonny Luboya NKASHAMA nka Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, naho Liyetona Generali Constant Ndima KONGBA yimikwa kuyobora Intara ya Ituri. Kuwa 7 Ukwakira 2019, nibwo Prezida TSHISEKEDI yavugiye i Bukavu, mu rugendo yari yagiriye mu Karere k’i Burasirazuba ko : “yiteguye gupfira umutekano w’ako  karere”. Iki se cyaba ari cyo gihe cyo guhigura uriya muhigo ? Reka tubihange amaso !

Ibikorwa byo kwibasira abaturage b’Intara z’u Burasirazuba bwa Kongo, byarenze kure cyane, guhungabanya umutekano hagamije isahura ry’umutungo kamere; ubu noneho ni ibikorwa by’ubunyamaswa, byihishemo iyindi mikino ya politiki y’ababiri inyuma. Ikibazo cyo mu misozi ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo, ahibasiwe abakongo bo mu bwoko bw’Abanyamurenge cyabaye ndanze. Abasirikari bakuru b’igihugu bakomoka muri ubwo bwoko, bakomeje gutoroka igisirikari cy’igihugu bajya kurwana ku bwoko bwabo, bukorerwa igisa na Jenoside, n’amoko maturanyi, afashijwe n’igihugu cyo hanze –u Rwanda nirwo rushyirwa mu majwi-.

Mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ho ni agahomamunwa. By’umwihariko abaturage bakoze imyigaragambyo mu minsi ishize, binubira Ingabo z’umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), zikomeje kuba ku butaka bw’igihugu cyabo; nyamara ntibibabuze guhora bicwa bunyamaswa. Bazisabaga ko zibavira ku butaka, kandi banashyira mu majwi inzego za Leta, cyane cyane iz’umutekano, ko zifite akaboko mu bibakorerwa, ndetse bahamya ko ubuyobozi bw’igihugu, butitaye ku mutekano wabo. Mu mijyi ya Beni na Goma, ho ndetse, iyo myigaragambyo  yateye n’isubiranamo ry’amoko; amwe ashinja andi, gushyigikira imitwe iza kudurumbanya umutekano w’abanyagihugu. Nta shiti ko, iyi myigaragambyo yibasiye Intara zombi zashyizwe mu bihe bidasanzwe; cyaba ari igisubizo cya TSHISEKEDI, mu kwerekana ko ashyize ku mutima ibibazo byinubiwe n’abaturage.

Umuhigo TSHISEKEDI yahigiye i Bukavu, wari wuzuye amarangamutima, abatuye Akarere k’u Burasirazuba bwa Kongo babifata nk’inzozi z’ibitwenge, za TSHISEKEDI mu mihini mishya.

Prezida TSHISEKEDI yasuye Akarere k’u Burasirazuba bw’igihugu, aho umutekano wakomeje kuba ingume, kuva imyaka myinshi, ahahigira umuhigo udasanzwe! Uwo muhigo yawuhigiye mu nama yamuhuje n’abaturage mu mujyi wa Bukavu, ari nawo cyicaro cy’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, kuwa 07 Ukwakira 2021. Nk’uko n’Ikinyamakuru ‘Le monde’ cyataye iyo nkuru cyabisubiyemo (https://www.lemonde.fr/afrique/article/2019/10/08/a-bukavu-le-president-TSHISEKEDI-se-dit-pret-a-mourir-pour-la-paix-dans-l-est-de-la-rdc_6014670_3212.html), yagize ati : “  intambara yacu izaba iyo kubazanira amahoro, amahoro ya burundu, amahoro ya ngombwa ku busugire bw’igihugu cyacu… kandi ayo mahoro, mwizere ibyo mbabwira, niteguye gupfa kugira ngo abe impamo…” 

Nka Prezida w’umusivili wasimbuye umusirikari General Joseph KABILA, nawe wananiwe kugarurira amahoro akarere k’u Burasirazuba; kuvuga ayo magambo byateye ururondogoro benshi, babifashe nko kwigerezaho cyangwa guhiga ibyo atazahigura. Ni cyane ko yanashyizemo amarangamutima, benshi bafashe nk’amareshyamugeni, yihamiriza ko yiteguye gupfira ayo mahoro.

 TSHISEKEDI wari umaze igihe kijya gusingira umwaka, atangiye kuyobora Kongo, amaze gutsinda amatora kuwa 30 Ukuboza 2018; yavuze ayo magambo agifite ibibazo byo gushyiraho Leta, mu gihe yari yarimitse Ministri w’Intebe kuwa 20 Gicurusi uwo mwaka. Kunanirwa gushyiraho Leta, yabiterwaga no kubura ubwiganze mu Inteko Ishinga Amategeko; maze impuzamashyaka FCC y’uwo yari yasimbuye yari ifitemo ubwiganze ikamubera imbogamizi. Ku muyobozi w’igihugu mushya, wagowe no gushyiraho Leta, kwihanukira ko azagarura amahoro mu Burasirazuba aho yabaye ingume, akanabisigiriza n’amarangamutima yo kuyapfira; byasigiye icyizere gike abaturage b’ako karere, abenegihugu bose, ndetse n’ababikurikiranira iyo gihera.

Ibibera mu Burasirazuba bwa Kongo, si intambara zisanzwe zigamije gusahura umutungo kamere gusa,  ni n’isibaniro ry’imikino ya politiki z’ubukungu  mpuzamahanga, iy’akarere n’iy’imbere mu gihugu.

Ubwo Prezida TSHISEKEDI yafataga icyemezo kuwa 30 Mata 2021, cyo gushyira ziriya ntara ebyiri mu bihe bidasanzwe; ku munsi ukurikiyeho hahise hakorerwa ubwicanyi, mu buryo bwaba bwari nk’ubugamije guha inkwenene icyemezo cye. Nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru REUTERS (https://www.reuters.com/world/congo-declares-state-siege-over-eastern-bloodshed-2021-05-01/),    bukeye bwaho, mu masaha make, iki cyemezo gifashwe, kuwa 1 Gicurasi 2021, Abantu 19 barimo n’abasirikari 10 barishwe; mu bitero byagabwe mu duce tubiri, muri aka karere k’uburasirazuba. REUTERS, bakomeza muri iyi nkuru kandi baduhamiriza ko, byibura abantu bayingayinga 300 bamaze kwicwa muri aka karere, kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Mu karere k’Uburasirazuba bwa RDC/DRC, hasobekeyeyo intambara zishingiye kuri politiki z’ubukungu, z’uruvange rw’ibihugu byo mu karere, mu nyungu za ba Mpatsibihugu. Ubwo bukungu bushingiye ku mutungo kamere w’amabuye y’agaciro, imbaho na petroli, nibwo bwubakiyeho amakimbirane y’intambara zihoraho, zidasibayo. Izi ntambara zikaba zihari mu masura atandukanye : y’ishami ry’urusobe rw’imitwe y’iterabwoba ku isi, ngo ryaba rihafite ibirindiro (ISIS) –ubundi uru ni urwitwazo nta rihari mu iby’ukuri-, imitwe irwanya ibihugu by’abaturanyi ihororewe, komora intara zimwe kuri RDC/DRC zikigenga, n’uburyarya bw’ibihugu bituranyi bifasha kuhagarura umutekano, birwanya imitwe ibibangamiye, -ari n’ako bihororeye indi yo kuhateza akaduruvayo, kagamije gusarurira mu nduru-. Hari kandi n’irushanwa ry’ibihugu bikora ku Nyanja y’Abahinde bya Kenya na Tanzaniya, birwanira isoko rigali ry’u Burasirazuba bwa Kongo; ahagera bigoranye ibicuruzwa biva ku Nyanja y’Atlantika, ku bwo kutagira ibikorwa remezo by’inzira zo ku butaka, zihuza Kinshasa n’u Burasirazuba bw’igihugu.

  1. Umukino wa politiki y’ubukungu y’imbere mu gihugu hagati ya Felix TSHISEKEDI na Joseph KABILA, mu guhanganira kuba umugenga w’amasoko y’umutungo kamere wa RDC/DRC, mu nyungu za ba Mpatsibihugu b’u Burengerazuba n’u Burasirazuba bw’isi.

Kuwa 27 Nyakanga 1998 i saa sita z’ijoro, ubwo Laurent Desire KABILA yari amaze amasaha abiri gusa, akubutse mu rugendo rw’icyumweru cyose mu gihugu cya CUBA, yatangaje ko yirukanye ingabo z’u Rwanda, n’uwari  Umugaba w’ingabo za RDC/DRC James KABARE –James KABAREBE mu kuri kwamye- ; wari uhabereye kumuha amategeko yo kuyobora igihugu, no kugisahurira u Rwanda. Icyo LD KABILA yakoze kihutirwa ni ugutera umugongo ba mpatsibihugu b’u Burengerazuba, bari bafite amasezerano yo gusahura umutungo wa RDC/DRC, yihebera ba Mpatsibihugu b’u Burasirazuba. Muri uyu mwaka w’1998 nyine, LD KABILA yashwaniye amasosiyete yiganjemo ayo mu Burasirazuba bw’isi, yari yaramugurije amafaranga yo gukora urugamba; ku ngurane yo kuzacukura umutungo kamere mu gihugu cye. Yagize  ati : “ Munkureho icyugazi burya si buno, ubu njye n’igihugu cyanjye twarigenze !” Ibi bene ukwerekwa igihandure babifashe nko kunyagwa, basigara biga imigambi yo kuzihorera. Ibi ni nabyo byaje kuba ingaruka z’urupfu rwe, kuwa 16 Mutarama 2001, rwateguwe naba mpatsibihugu b’u Burengerazuba, rugashyirwa mu bikorwa n’u Rwanda, ku kagambane n’umuhungu we Joseph KABILA, waje kumusimbura. Ubu bugambanyi bwa Joseph KABILA mu kwica se, bikaba byarasesenguwe na Bwana Honoré NGBANDA  NZAMBO KA ATUMBA, umuyobozi w’umuryango wa Politiki wa APARECO, mu gitabo, kiboneka kuri murandasi yise : “JOSEPH KABILA ? Des Origines Cachées du Sphinx à son Accession Sanglante au Sommet du Pouvoir. »

 N’ubwo Joseph KABILA ageze ku buyobozi bw’igihugu yagerageje kubererekera u Rwanda, ngo rwisahurire uburasirazuba bwa RDC/DRC, binyuriye mu ntambara zo gutobatoba akarere k’u Burasirazuba bw’igihugu, hagamijwe kwisahurira umutungo kamere; yagize amakenga ntiyasesa amasezerano y’amasoko yasize asinywe n’umubyeyi we. Nk’uko tubisoma ku rubuga rwa « GIS-ASIE RESEAU ASIE » (http://www.gis-reseau-asie.org/en/sino-drc-mining-contract-century-and-global-constitution) kuwa 28 Mata 2008, RDC/DRC yasinyanye n’Abashinwa amasezerano ya mbere ku isi magari mu kinyejana y’ubucukuzi bw’umutungo kamere. U Rwanda rukaba rwarahise rubirakarira rubigaragaza rubinyujije ku mukuru w’Inyeshyamba za CNDP, General Laurent NKUNDA –wakoreraga u Rwanda mu kuri kwamye-. Nk’uko tubisoma ku rubuga rw’Ikinyamakuru « Le Monde » (https://www.monde-diplomatique.fr/2008/12/ABADIE/16596) ;NKUNDA akaba yarahise ahamagarira Leta ya RDC/DRC, kwihutira gusesa ayo masezerano bagiranye n’u Bushinwa bitaraba nabi !

 Ingaruka z’ibi byose, nizo zaje guhanganisha KABILA n’u Rwanda; ku rugero rw’uko rwamubangamiye mu kwiba manda ya gatatu.  Si ibyo gusa kuko, rutanamworohereje no kwimika umukandida yibonagamo Emmanuel Ramazani SHADARY, mu matora y’Ukuboza 2018 ;mu gihe rwashyigikiraga mu gicucu cya ba Mpatsibihugu b’u Burengerazuba, umukandida Martin FAYULU. Aho kugira ngo Martin FAYULU, atsinde amatora, kandi batabyumva kimwe, kandi no kwibira E.R. SHADARY, byamuteza igitutu ; KABILA yaje gufata indi ngingo. 

Iyo ngingo KABILA yafashe, nta yindi rero, itari ukwibira TSHISEKEDI amajwi by’amaburakindi, ku masezerano y’ubwumvikane, agamije kuburizamo intsinzi ya Martin FAYULU wari ushyigikiwe na ba Mpatsibihugu b’u Burengerazuba. U Burengerazuba, bubifashijwemo n’u Rwanda, ruharanira inyungu zabwo mu karere, bakaba barashakaga intsinzi ya Martin FAYULU; ngo azabagarurire amasoko babujijwe na KABILA, ayaharira ba Mpatsibihugu b’u Burasirazuba, ubwo azaba afashe ubutegetsi. Iki kiri no mu ibyatumye intsinzi ya TSHISEKEDI irwanywa n’u Burengerazuba, ndetse n’u Rwanda ; ubwo muri icyo gihe, Prezida KAGAME yari akuriye umuryango w’Ubumwe bw’Afrika.

Nk’uko tubisoma ku rubuga rwa « TheAfricaReport » (https://www.theafricareport.com/11318/drc-martin-fayulu-the-kabila-system-is-still-in-place/amp/) FAYULU yakomeje kwiruka mu Burengerazuba bw’isi, ashaka ubufasha bwo kurenganurwa ko yibwe amatora. Mu mbwirwaruhame ze, yahamyaga amasezerano y’ibanga yabaye hagati ya KABILA na TSHISEKEDI wibiwe amatora ;akanashimangira ko KABILA ari we ukiyoboye igihugu, kandi ko TSHISEKEDI azicuza cyane ayo manyanga yishoyemo.

TSHISEKEDI akigera ku butegetsi yakomeje, kubangamirwa na ya masezerano impuzamashyaka ye CACH, yagiranye n’iya KABILA, FCC. Ashyiraho Leta bimugoye kandi bimutwaye igihe. Nyuma yo gushyiraho Leta akomeza kubangamirwa n’ubwiganze mu Inteko Ishinga Amategeko kw’Impunzamazamashyaka ya KABILA, FCC yabuzaga imishinga ye gutambuka. Mu kwikura ku cyugazi cya KABILA, atangira kwiyegereza u Rwanda, nk’uburyo bwo kuzamufasha kugira ingufu, zizanamuha ububasha ku masoko y’umutungo kamere, na n’ubu akiri mu maboko ya KABILA. Yakoze amavugurura ya politiki amuha ububasha bwa politiki busesuye, avangura n’impuzamashyaka ya Joseph KABILA yahoraga imubuza kwisanzura.

Aho KABILA aviriye ku butegetsi, ntiyaretse kugira ububasha bwinshi, bugikomeje gukakabiza TSHISEKEDI mu miyoborere ye. Mu ntambara zihora mu Burasirazuba bw’igihugu, yaba afitemo uruhare anyuriye mu basirikari bakuru, bakiri inkoramutima ze; na cyane ko abenshi ariwe wabazamuye mu ntera zihuse, mu itonesha rifite intego runaka. Abazamuwe mu ntera zo hejuru mu buryo bwihuse binyuze mu itonesha; ni abavuye cyane mu mitwe yahoze irwanya igihugu, bakaza gushyirwa mu ngabo z’igihugu. Akaduruvayo gakenewe mu Burasirazuba bwa RDC/DRC kugira ngo; abasarurira mu nduru babone uko bakora mu mudendezo. Umutekano uramutse uhabonetse, amasoko yanyura mu nzira za Leta, bityo ntabe akiri ay’umuntu ku giti cye, nk’uko KABILA yabikenetse.

Intambara zihora mu Burasirazuba bw’igihugu, KABILA azifitemo akaboko, mu rwego rwo gusigasira ayo masoko ye, yakoze ku giti cye, ntayakore ku giti cya Leta yari ayoboye. Izi ntambara zatangiye kera, yanazifashishaga muri politiki yo gushaka kuguma ku butegetsi. Umuryango Nyamerika Uharanira Uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Watch), n’ikimenyimenyi, washyize hanze iri banga mu nkuru dusoma ku rubuga rwawo. (https://www.hrw.org/blog-feed/democratic-republic-congo-crisis).

Nk’uko na none tubisoma ku rubuga rw’Ijwi ry’u Budage, (https://dw.com/fr/beni-et-butembo-paralyses-par-un-mouvement-de-protestation/a-57212224) mu myigaragambyo yibasiye Kivu y’Amajyaruguru, ubwo abaturage binubiraga MONUSCO, bayisaba kubavira ku butaka, kubera ko kuhaba kwayo kutababuza kwicwa nk’ubushwiriri ;babazaga aho Inyeshyamba zibica zikura imyenda n’ibirwanisho bya FARDC, Polisi y’igihugu na MONUSCO. Aba baturage kandi ntibariye iminwa mu gushinja ingabo za FARDC, ubufatanye busesuye n’umutwe wa ADF ;bigahumira ku murari rero, ko FARDC ari umufatanyabikorwa wa MONUSCO. Ari n’aho uruhare rwa MONUSCO mu makuba abo baturage bahura nayo, barushingira. Imiryango iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu nyiyahwemye gutunga agatoki, ingabo za FARDC, kugirana imikoranire n’imitwe y’inyeshyamba zihora zica abaturage.

Nk’uko tubisoma ku rubuga rwa « Amnesty International » (https://www.amnesty.org/en/latest/campaigns/2016/11/speak-out-against-the-killings-in-the-beni-dr-congo/) hari n’abawofisiye bo mu ngabo za FARDC, bahamya batarya iminwa ko bazi neza, ko bagenzi babo bijandika mu bwicanyi bukorerwa mu karere k’u Burasirazuba bwa RDC/DRC. Umutwe ushinjwa gufatanya cyane na bamwe mu bawofisiye bakuru ba FARDC ni uwa ADF, uherutse no gushyirwa na US, ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Nguko uko Joseph KABILA akomeje kugira akaboko mu ihungabana ry’umutekano, mu karere k’u Burasirazuba bwa RDC/DRC; amasoko y’umutungo kamere yasinye mu izina rye bwite, ritari iry’igihugu, ashoboka gusa ari uko, ahari uwo mutungo kamere, hahora intambara. Imitwe y’inyeshyamba ibarizwa mu Burasirazuba bwa RDC/DRC; ntisigana no kwiba umutungo kamere, ishyikiriza abafatanyabikorwa, nabo bayoherereza ba shebuja bakuru, ariyo masosiyete ya ba Mpatsibihugu. Nk’uko tubisoma ku rubuga rw’ikinyamakuru «Le Monde» (https://www.monde-diplomatique.fr/2008/12/ABADIE/16596), abateza umutekano muke mu karere k’u Burasirazuba bwa RDC/DRC, bigarurira ibirombe by’amabuye y’agaciro, bakanasakuma umusaruro w’abaturage bakora ubucukuzi ku giti cyabo ;nyuma bagashyikiriza amasoko y’ababa babiri inyuma, nabo basehera ba Mpatsibihugu baba bafitanye amasezerano y’ibanga.

 TSHISEKEDI rero nawe, nta kundi azagira uruhare kuri ayo masoko, atarebye uko yagarura umutekano muri ako gace; cyangwa se nawe akaba yagerageza kuhakama, abinyujije mu kaduruvayo. Amahitamo kuri we ni abiri : kuhagarura umutekano, cyangwa se kwishora muri iyo mikino yo guteza umutekano muke, hagamijwe gusarurira mu nduru. Abamutanze muri uyu mukino azababasha !? Ikigaragara cyo hari icyo yahisemo ! Icyiza ni uko yagarura umutekano, akirukana iyo mitwe y’inyeshyamba yose ikinishwa iyo mikino, hanyuma we agatangiza uburyo bwe, ntavogerwa, bwo kuba umugenga w’ayo masoko y’umutungo kamere.

  1. Umukino wa politiki nshoberamahanga y’ubukungu, y’u Rwanda mu kugerageza kwigarurira ibihugu byose bibikanijwe narwo; ari naryo pfundo ry’imishinga ya Repubulika ya Kivu,  Repubulika ya Yiira, n’igishobora kuzitwa itsembabwoko ririmo gukorerwa Abanyamulenge.

Abahanga mu busesenguzi, bahamya ko amateka y’intego z’intambara ya kabiri y’isi yose yigishwa, agishingiye ku kugenekereza. Ese koko HITLER yashakaga kwigarurira isi, akayiyobora, ate se ? Buriya se koko byarashobokaga !? Nk’uko tubisoma mu mpaka ziri ku rubuga rwa « quora.com » (https://www.quora.com/how-exactly-did-world-domination-look-in-hitlers-mind), icyo Hitler yashakaga mu iby’ukuri ntikwari ugutegeka isi ;ahubwo mu gutangiza Intambara ya Kabiri y’isi yose, yari yifitemo umujagararo yaterwaga no kurwanira igihagararo mu Burayi. Akumva u Burayi bwose bwaba bugendera ku myumvire ya politiki y’u Budage, naho Asiya yose ikagendera ku myumvire ya politiki y’u Buyapani, mu gihe igice cya Mediterane na Africa byo byajyaga kugendera ku myumvire ya politiki y’u Butaliyani. Byumvikane ubwo Buyapani n’u Butaliyani, nabyo hari uburyo byagombaga, kuba bidahabanya mu murongo wa politiki n’u Budage.

Mu gutinya cyane Ubwami bw’Abami bw’u Bwongereza, bwari bwarigaruriye uduce twinshi tw’isi, ndetse n’igihangange Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zari zimaze kuvuka, nyuma y’intambara ya mbere y’isi yose ;Hitler yavangiwe n’amahame ya politiki y’ubwirasi, kumva ko ubwoko bwe buruta ayandi… Nk’uko Bwana Wessam Ahmed abisobanura rubuga rwa « quora.com », (https://www.quora.com/what-exactly-was-hitlers-objective-in-world-war-II-/answer/Wessam-ahmed-4) Hitler yifuzaga urubuga rugari rw’Abadage kwisanzuriramo nk’ubwoko buhebuje, kuvanaho Abayahudi n’intekerezo za Marxism na communism, ndetse no kugarurira ishema u Budage bwari bwaratakaje mu byemezo bwafatiwe nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose.  

Izi mpamvu zitadafaditse zishingiye ku bwibone, nizo zashyize isi yose mu makuba y’Intambara ya mbere y’isi yose. Akaba ari nacyo gituma bamwe bagenekereza ko, mu gushora igihugu cye mu ntambara ya kariya kageni, nawe ashobora kuba atari azi ibyo arimo! Hari n’abadatinya kuvuga ko yari afite akayihoyiho k’uburwayi bwo mu mutwe; akaba aribwo bwamuteraga gushora igihugu cye, mu mushinga w’ubusazi kandi udashoboka.

Mu buryo bwenda gusa n’ubu, ntawabasha gusobanura neza, igitera u Rwanda : guhora mu mihibibikano yo kudurumbanya ibihugu bituranyi rwifuza kubyigarurira. Ukwenderanya ibihugu bituranyi, u Rwanda ntirugobwa ururimi mu gusobanura ko ruba rwirinda. Kwirinda uhungabanya ibindi bihugu ? Iyi myumvire ihuye neza n’iya NAZISME yo kubwa Adolphe HITLER, kurinda u Budage n’ubwisanzure bw’Abadage nk’ubwoko bw’ikirenga ; uhungabanya ayandi mahugu.

 Ni koko u Rwanda rwigeze kwigarurira igihugu cya DRC/RDC; mu buryo budasobanya n’ubukoloni bwarangaga ibihugu by’u Burayi kuri Afrika na Aziya, mu gihe cy’ubukoloni. Nyamara kandi, u Rwanda ntirwahiriwe, Laurent Desire KABILA yaje kurubera ibamba, arumenesha, mu itangazo yashyize ahagaragara, kuwa 27 Nyakanga 1998. U Rwanda rwaje kwikiza LD KABILA, mu kwicwa kwe kwari kwuzuye ubugambanyi kuwa 16 Mutarama 2001, maze rutangira ikenda gusa n’ubukoloni butaziguye kuri RDC/DRC; mu buryo bumwe n’ubukokoloni bushya (neo colonialisme/New colonialism) ba Mpatsibihugu basimbuje ubukokoloni buziguye.

Na none kandi Rwanda rwigeze gusa n’urwigaruriye igihugu cy’u Burundi, mu gihe ku kagambane na US ;bafashije igisirikali cy’u Burundi guhirika inzego za gisivili zarimo kwiyubaka mu bihe bigoranye, maze Major Petero BUYOYA akagaruka ku butegetsi. Icyari kigamijwe, kikaba cyari ukwinjiza u Burundi, mu ntambara yo guhirika MOBUTU mu icyahoze ari Zayire, rujya kubifatanya n’u Rwanda na Uganda. Ibihano by’ikomanyirizwa mu bukungu byakurikiyeho ku Burundi. U Rwanda rwakomeje gufasha u Burundi, burutiza ikibuga cy’indege cya Kanombe –icyabo cyari gikomanyirijwe- gukoreraho ibishoboka byose, ndetse rubabererekera, mu guhangana n’izindi ngaruka zose zavaga kuri iri komanyirizwa. Ndetse nk’uko Bwana Stephen WEISSMAN yabyanditse ku rubuga rwa « fpif.org », (https://fpif.org/burundi_and_the_crisis_in_central_africa/) ubutegetsi bwa Bill CLINTON bwakomeje gushyigikira Petero BUYOYA, butitaye ku bihano yari yarafatiwe n’amahanga.

Kuba u  Rwanda ari rwo rwari rwaragaruye Petero NKURUNZIZA ku butegetsi, kugira ngo ajandike igihugu mu ntambara ya mbere ya Congo, si amakuba yo gukomanyirizwa mu bukungu ubutegetsi bwe bwahuye nayo gusa. Ahubwo byatumye n’imitwe y’inyeshyamba z’abahutu za FDD ya Leonard NYANGOMA zarwanyaga u Burundi, zisenyerwa ibirindiro byazo muri Zayire ;maze zinjira mu gihugu ku ngufu kuhashyira ibirindiro ku kibi n’icyiza. Ibyo byakanguye n’izindi nyeshyamba za CNDD zakoreraga rwihishwa muri Tanzaniya, nazo zishima kuza gushyira ibirindiro mu gihugu. Izo zose zaje ziyongera ku iza FNL-PARPEHUTU, yari yibanze mu ntara ya BUJUMBURA RURAL ;maze BUYOYA ahura n’intambara y’inyeshyamba ikomeye mu gihugu.

Izi nyeshyamba zagiye zigarurira uturere twinshi, twiganjemo ubwoko bw’abahutu ;maze ingabo za BUYOYA nazo zigakora intambara yo kurinda imijyi n’uturere tw’igihugu twiganjemo abatutsi. Intambara yarakomeye, maze u Rwanda ruhanyanyaza kohereza ingabo zarwo gufasha iz’u Burundi ku nshuro nyinshi, ariko ntibyagira icyo bifasha BUYOYA. Bikarushaho kuba bibi cyane, ndetse Inyeshyamba z’umutwe wa CNDD-FDD w’imitwe ibiri yari yamaze kwihuza, wo wari wagize n’ibirindiro mu gace k’umujyi wa BUJUMBURA, kazwi ku izina rya KAMENGE. Naho FNL-PARPEHUTU isa n’iyigaruriye uturere twinshi tuzengurutse umujyi wa Bujumbura, muri BUJUMBURA RURAL.

 BUYOYA yagumanye u Rwanda nk’umubyeyi, ariko u Rwanda narwo rwari rufite ubwoba ko izo nyeshyamba z’abahutu nizifata u Burundi ku ngufu, zishobora kuzafasha Inyeshyamba z’abahutu barwanya u Rwanda guhirika ingoma ya KAGAME. Aha haba ariho KAGAME yahwituriye BUYOYA kwemera byihuse, amahinduka yatumye Inyeshyamba z’Abahutu zinjizwa mu butegetsi bw’inzibacyuho, na cyane ko ariwe wamurwanagaho ;kandi akaba yarabonaga ntacyo akibashirije, ahubwo nawe azabihomberamo. Nk’uko byahwihwishijwe, mu 2015 u Rwanda rupfubirwa na kudeta rwari rufitemo akaboko ; hariho isezerano KAGAME yari yarahaye BUYOYA ryo kuzamufasha kugarura ingoma y’ubutegetsi bwihariwe n’abatutsi.

Kwigarurira u BURUNDI, na none u RWANDA rwabigerageje, igihe rwari rupfundikanyije umubano wuzuye uburyarya n’amacenga, n’ingoma ya Petero NKURUNZIZA. Uyu mubano, wafashije Petero NKURUNZIZA kumenya neza umuturanyi we, igihe kiri izina ashatse gutangira kumuha amategeko ayoboresha igihugu, NKURUNZIZA atangira guseta ibirenge. Umubano wahereye aho urakonja, uba ubutita; kugeza utangiye kubyara amakimbirane.

Kuva icyo gihe rero u Rwanda rushyamiranye n’u Burundi, kandi u Burundi ntibwahwemye gushyira hanze imigambi y’u Rwanda, yo gushaka guhirika inzego zitorewe n’abaturage. Nyuma yo gupfubirwa na kudeta yo mu w’2015 ;KAGAME yacumbikiye abasirikari bari bayifatanyije, akomeza no gufasha imitwe ikomoka kubapfubiwe n’uwo mugambi wa kudeta, idahwema guhungabanya umutekano w’u Burundi.

Ese koko u Rwanda rwashobora kwigarurira ibihugu bituranyi, rukaba umukoloni mushya mu karere k’ibiyaga bigari !? Biragoye kubyiyumvisha, niyo mpamvu tuvuga ko; uwo mukino wa politiki y’u Rwanda ari ”inshoberamahanga”. U Rwanda rurakataje guhungabanya umutekano wa Uganda. Kuba rufite intego yo guhirika ubutegetsi bwa Uganda, rugashyiraho ubutegetsi buzarukorera mu kwaha ntibikiri ibanga. Mu nkuru dusoma ku rubuga rwa « trumpetnews.co.ug » (https://trumpetnews.co.ug/inside-rwandans-plan-to-aid-bob-wine-tumukunde-to-potentially-topple-gen-museveni-during-elections/amp/) Prezida MUSEVENI yihanangirizaga igihugu gikomeje kwivanga muri politiki ya Uganda ;n’ubwo atakivuze mu izina, umunyamakuru we bidashidikanywaho yahise atunga agatoki u Rwanda.

 Iyi mihibibikano yo guhirika ubutegetsi bwa Uganda ikaba imaze igihe kirekire ;kuva ku makimbirane y’u Rwanda na Uganda i Kisangani mu 1999, havuzwe byinshi, handikwa byinshi. Icyakora mu buryo ubu cyangwa ubundi, KAGAME ntajya ahisha ko ubutegetsi bwa Uganda, ari umwanzi nawe ugambiriye kumuhirika ku butegetsi. KAGAME yavuze ko Uganda kugambirira guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, yabitangiye za 1998 mu gufasha Nyakwigendera Seth SENDASHONGA. Ibi bikaba byariviriye mu kanwa ka KAGAME ubwe, mu mwiherero wa buri mwaka w’abayobozi b’igihugu, ubwo yishongoraga akaniyemerera ko ariwe wahitanye Seth SENDASHONGA, woshywaga na Uganda. Yavuze ko Uganda yakomeje kuba indiri ya FDRL, ndetse n’ingabo za General KAYUMBA NYAMWASA ;ari nabyo birego bikizahaje umubano w’ibihugu byombi. Nta gitangaza rero, ko KAGAME atazareka agatima ko kumva ko yakigarurira Uganda ;mu gihe agikomeje kurega mugenzi we wa Uganda ibirego nk’ibyo.

Nyuma yo gusobanura ukugambirira kwigarurira ibihugu u Rwanda rubibikanyijwe nabyo bya RDC/DRC, u Burundi na Uganda ;igihugu kibibikanyijwe narwo gisigaye ni Tanzania. Umubano wa Tanzania n’u Rwanda nawo si shyashya ! Ikibirinda kujya irudubi, ni umuco wa Tanzania wa diplomasiya ituje (soft diplomacy). Ku itariki ya 30 Kamena 2013, mu muhuro w’urubyiruko uzwi mu Rwanda nka «Youth Konnect», Prezida KAGAME yahavugiye amagambo y’urukozasoni, yandagaza mugenzi we wa Tanzania Jakaya Mrisho KIKWETE, anatura atarya iminwa ko afite gahunda yo kumwivugana. Uyu mujinya w’umuranduranzuzi, KAGAME akaba yarawuterwaga n’inama yari yagiriwe na mugenzi we i Addis Abeba, mu muhuro w’Ubumwe bw’Afrika ;ko uburyo bwiza bwo gushakira u Rwanda amahoro arambye , ari ugushyikirana n’abatavuga rumwe narwo, barimo na FDLR yitwajwe intwaro ibarizwa mu mashyamba ya RDC/DRC.

Aya makimbirane yakanguye Tanzania, yishunguramo inkumbi, itangira kuvumbura n’indi migambi y’ubutasi bw’u Rwanda muri Tanzania ;bwaba bwari busanzwe bugambiriye kuzahirika ubutegetsi bwa Tanzania umunsi uri izina. Nyuma y’ibyo, hahise hakurikiraho, itoroka rya Liyetona Coloneli  SELUMBO, wakoraga mu Ishami ry’itumanaho ryifashisha ikoranabuhanga mu gisirikali cya Tanzaniya, bigashimangirwa ko yatorakanye amabanga akomeye, akakirwa n’u Rwanda.

 Kuba uyu Lt Col SELUMBO yari afite amaraso y’Abanyarwanda, byakuruye umwuka mubi mu nzego z’igisivili n’iza gisirikali. Abatanzaniya bateye hejuru, hakorwa amaperereza yimbitse, havumburwa Abatanzaniya benshi bafite amaraso y’abanyarwanda –bakomoka ku mpunzi z’abatutsi zo mu w’1959- bari baracengeye inzego za Tanzania, bakorera ubutasi Leta ya KAGAME. Bamwe birukanwe ku mirimo, bahita berekeza iya Kigali. Si n’ibyo gusa, Prezida KAGAME yakunze kuba inyuma y’Abakandida babaga bahanganye n’aba CCM, mu matora yagiye aba muri Tanzania. Kwivanga mu matora y’ikindi gihugu, akaba ari  ubushotoranyi ;akenshi buba bugamije gushyiriraho igihugu gituranyi inzego, ikibiri inyuma kizabasha gukorera mu kwaha.

U Rwanda rwarakataje, rutekereza n’imishinga igamije komora intara zimwe kuri RDC/DRC: ikizwi cyane ni Repubulika ya KIVU yakunze gushyirwa mu majwi, ko wari umushinga wo komora Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyarugu bikaba Repubulika yigenga, ikorera mu kwaha k’u Rwanda. Uyu mushinga nawo ukaba waravuzwemo akaboko ka Joseph KABILA, waba yarateganyaga ko; iyi Repubulika ariyo yaba yari kuzihindiramo, akahayoborera u Rwanda, mu gihe ibya RDC/DRC byari kuba byanze burundu, dore ko byakunze no kumugora. 

Nk’uko tubisoma mu nkuru y’ikinyamakuru «La Libre Afrique » (https://afrique.lalibre.be/52152/rdcongo-une-republiqu-du-kivu-revendiquee-a-bukavu/)  uyu mushinga wa Repubulika ya Kivu na magingo aya uracyarikoroje ;kuburyo kuwa 01 Nyakanga 2020 amabendera n’ibirango bya Repubulika ya KIVU, byaramutse binyanyagiye umujyi wa Bukavu, bigateza intugunda, bitaretse no kwamaganirwa kure na benshi.

 Nk’uko dukomeza tubisoma ku rubuga rw’Ijwi ry’Amerika (https://www.voaafrique.com/amp/la-peur-d-une-balkanisation-enflamme-les-ressentiments-contre-le-rwanda/5249891.html): ikibazo cy’u Rwanda kugambirira gucamo ibice RDC/DRC cyigeze na none, kuzana iterana ry’amagambo hagati y’ibihugu byombi, giteza n’imyuvumbagatanyo muri RDC/DRC muri Mutarama 2020. Aho ni ubwo umunyapolitiki Martin FAYULU yavugaga ko igihugu cye  kigaruriwe ku rugero rwa 70% bikaba bikomeje guhabwa umugisha na TSHISEKEDI, ukorera mu ngata Joseph KABILA muri uwo mugambi mubisha. Mugenzi we bahuriye mu murongo wa Politiki, Adolphe MUZITO wigeze no kuba Ministiri w’Intebe ;nawe yahise ayica umurya, yongeraho ko ndetse RDC/DRC ikwiye kugaba igitero ku Rwanda, mu rwego rwo kugarura amahoro muri RDC/DRC. U Rwanda rwasubizanyije uburakari, ayo magambo y’abo banyapolitiki, rwise ay’ubushotoranyi.

Ariko kandi hari na Repubulika ya YIIRA yo idakunze gushyirwa mu majwi. Nyamara bitabujije ko nayo ari umushinga wo komora District ya KASESE, yiganjemo abo mu bwoko bw’Abakon(j)zo, bafite Ubwami Gakondo bwa Rwenzururu, mu gace k’imisozi ya Rwenzori, muri District ya Kasese, Uganda ;ikajyanana n’agace kabarizwamo abo mu bwoko bw’Abanande/Abandandi, kazengurutse Beni, muri RDC/DRC. Noneho ayo moko yombi y’ibibyara, akomoka ku gisekuru kimwe cya kera cyane cy’abaYIIRA, akikorera Repubulika yigenga. Nk’uko tubisoma ku rubuga rwa «Newsweek.com»  (https://www.newsweek.com/how-traditional-ugandan-kingdom-became-center-deadly-violence-526036%3famp=1); uyu mushinga, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa MUSEVENI, Bwana Kiiza BESIGYE, yigeze kuwukoresha mu myiyamamazo. Kuba rero uyu Kiiza BESIGYE yarakunze kuvugwaho kuba igikoresho cya KIGALI, mu kumufasha guhirika MUSEVENI ;nta kabuza ko u Rwanda rwari rubiri inyuma. N’ubwo uyu mushinga udashyirwa mu majwi ku ruhande rwa Uganda, ku ruhande rwa RDC/DRC i Beni, ni ikimenyabose mu bwoko bw’Abanande ;hakaba hari n’imitwe iwamamaza  ikorera  aho i Beni, kandi iyo mitwe igafashwa n’u Rwanda. Twibutse ko muri Gicurasi 2019 Abanyarwanda 40, bafatiwe muri District ya Kasese, muri Pariki y’Igihugu ya y’Umwamikazi Elizabeti, n’inzego kabuhariwe zishinzwe kurwanya iterabwoba mu gihugu cya Uganda. Bakaba baravaga mu Rwanda, bajya muri gahunda z’imitwe u Rwanda rwororeye i Beni.  Iri rikaba ari rimwe mu mapfundo y’ingenzi y’intambara z’ubutita hagati y’u Rwanda na Uganda mu karere ka Beni. Nk’uko bimeze ku mushinga wa Repubulika ya KIVU, Joseph KABILA nawe yakunze gushyirwa mu majwi, mu kuba inyuma y’uyu mushinga wa Repubulika ya YIIRA.

Akaboko ka KABILA mu ntambara ziboneka mu Intara za KIVU zombi na ITURI, ntikagamije gusa guteza akaduruvayo ngo asarurire mu nduru; ni n’uburyo bwiza bwo kujegeza ubutegetsi bwa TSHISEKEDI, mu ntumbero yo kuzagaruka ku butegetsi. Kwibona mu nyungu zimwe na KAGAME, batari bagicana uwaka; ni rya hame rya politiki ko nta mwanzi uhoraho, harebwa inyungu gusa. Bityo rero, kuba KABILA na KAGAME bakibona mu nyungu zimwe, mu kaduruvayo bateza u Burasirazuba bwa RDC/DRC; ntibibagira abanywanyi, cyangwa se abafatanyabikorwa, mu buryo buziguye. 

Ibi ni nabyo bikataje i MINEMBWE, ahabarizwa ubwoko bw’Abanyamulenge, bavuga ururimi rusa n’Ikinyarwanda; bakabivangurirwa n’amoko abakikije y’Abafuliro, Ababembe, Abanyindo… babarega kuba Abanyarwanda. Bityo rero, bikaba bagomba kubavira mu gihugu, bagataha iwabo. Aba Banyamulenge bigeze kuba inyuma ya KAGAME, mu ntambara yashoraga muri RDC/DRC, ubu bibasiwe n’imitwe y’ayo moko y’abaturanyi, aterwa inkunga n’u Rwanda, nk’uko bitahwemye guhwihwiswa! U Rwanda kandi rukaba rwifashisha imitwe irwanya u Burundi, ikomoka, kubari inyuma ya Kudeta yapfubye i Burundi muw’2015, nka RED-TABARA… Ubwicanyi bukorerwa abo mu bwoko bw’Abanyamulenge, bene ukwibasirwa babusobanura nka Jenoside nk’uko tubisoma ku rubuga rwa «Millecollinesinfos.com », (http://millecollinesinfos.com/index.php/2020/05/02/loni-iratabarizwa-abanyamulenge-bakorerwa-jenoside-mu-minembwe/

 Mukwigarurira MINEMBWE, KAGAME akaba abona yahashinga ibirindiro byiza, byatuma atera u BURUNDI, akabutsinda, akabwigarurira muri ya mishinga ya politiki nshoberamahanga, yo kwigarurira ibihugu bituranyi. Iyi ikaba ari nayo mpamvu, u BURUNDI, buhora bushyirwa mu majwi, ko nabwo bufite ingabo zikorera rwihishwa muri RDC/DRC. Ziba zagiye gukoma mu nkokora imitwe ihororewe n’u Rwanda, kuzafata u Burundi. Abasirikali bakuru bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, bakomeje gutoroka igisirikari cy’igihugu cya FARDC, bajya kurwana ku bwoko bwabo. Ku rundi ruhande ariko, bikaba bihwihwiswa ko, aba bawofisiye b’Abanyamulenge batoroka FARDC, baba banabarirwa muri za nkoramutima za Joseph KABILA, zikomeza gutobera ubutegetsi bwa TSHISEKEDI.

  1. Umukino wa politiki y’ubukungu y’ibihugu byo mu karere, bihanganira umutungo kamere w’amabuye y’agaciro, imbaho na petroli  mu nyungu za ba mpatsibihugu.

Mu bika byabanje haruguru twavuze birambuye, ku mikino ya Kigali yo gutoba akarere k’u Burasirazuba bwa RDC/DRC; hagamijwe kwiba umutungo kamere wa Kongo. Twanavuzemo ukuntu u Rwanda ruhanganira na Uganda, muri KIVU y’Amajyaruguru na Ituri; amakimbirane aba ashingiye ahanini, kukurwanira umutungo kamere uhabarizwa by’umwihariko, no kuba u Rwanda ruhora rugambiriye guhungabanya umutekano wa Uganda, mu ntumbero yo guhirika ubutegetsi buhari, rukabusimbuza uburukorera mu kwaha.

Mu Intara y’Amajyepfo naho mu turere dukungahaye ku mabuye y’agaciro twa za FIZI; hari amakimbirane hagati y’u Rwanda n’u Burundi. Baba bahanganira amasoko y’ayo mabuye. BUJUMBURA nicyo cyambu cy’amabuye yibwa muri kariya karere. Ikibuga cy’indege cya BUJUMBURA, cyifashishwa, mu gutwara amabuye y’agaciro, ava iyo za FIZI, aba yaguriwe ku masoko ya BUJUMBURA. Ibyo rero bituma KAGAME atagoheka, kuko amabuye y’agaciro yo muri kariya gace, nawe ayasahura yifashishije imitwe iharwanira; ariko akaba atihanganira abamuca mu rihumye, bakayajyana ku masoko ya BUJUMBURA.

 By’umwihariko Inyeshyamba izwi cyane General William YAKUTUMBA, urwanira mu bice bya UVIRA, umujyi utandukanyijwe gusa n’umugezi wa RUSIZI n’umujyi wa BUJUMBURA, akaba yaravuzweho umubano wihariye n’u RWANDA. Nyamara iyo bigeze ku busahuzi bw’umutungo kamere, YAKUTUMBA ntibyamubuza kubanira icyari mwe, n’ibihugu bidacana uwaka, aribyo u Rwanda n’u Burundi. Na cyane ko igihe u Rwanda rwari rucuditse n’u Burundi, ku ngoma ya Petero NKURUNZIZA; ubu busahuzi bw’umutungo kamere wa RDC/DRC babukoreraga hamwe nk’ibihugu, bifashije amasosiyete ya mafia y’Abasirikari n’Abanyapolitiki bakuru. Nyuma aho batangiriye kudacana uwaka, u Rwanda rwaba rwarahahombeye byinshi, na cyane ko Generali Adolphe NSHIRIMIRIMANA wavugwagaho guhagarira inyungu z’u Burundi, muri ayo masosiyete ya mafia y’ibihugu byombi, yeretse igihandure uruhande rw’u Rwanda ;maze abashoramari bari bahagarariye u Rwanda ku makusanyirizo y’i Bujumbura  barashoberwa, bikubura basubira i Rwanda, bimyiza imoso. 

Ntiwavuga ku busahuzi bw’umutungo kamere muri RDC/DRC, ngo ushyire ku ruhande ikibazo cya Petroli kitarasakuza cyane; nyamara bitabujije ko nacyo kiriho. Amakimbirane agicecetse hagati ya Uganda na RDC/DRC, ya Petroli yavumbuwe mu Ikiyaga cya Albert n’igihugu cya Uganda, hafi y’umupaka gihana na RDC/DRC, ni irindi pfundo ry’amakimbirane, afite cyane aho ahuriye n’intambara z’urudaca ziboneka mu Intara za KIVU y’Amajyaruguru na Ituri. Imibanire Ya RDC/DRC na Uganda, nayo yuzuyemo amacenga, ashingiye ku bibazo biba bisinzirijwe ku mpamvu za diplomasiya, ariko bitabibujijeho kubaho. FARDC yakomeje kurasa UPDF mu kiyaga cya Albert mu buryo bwo kwerekana uburakari, batewe n’uko Uganda yaba yiba amavuta ya DRC/RDC iyita ayayo. FARDC bageze n’aho barasa abanyamahanga bari muri uwo mushinga, bahasiga ubuzima, ngo ikibazo kibe cyakangura amahanga, biba iby’ubusa.

 Nk’uko Umunyamategeko w’Umunyayuganda Musa SSEKANA abisobanura mu nkuru dusanga ku rubuga rwa «Reliefweb.int» (https://reliefweb.int/report-democratic-republic-congo/uganda-oil-war-fears),  nta mupaka usobanutse uri mu kiyaga cya Albert. Agasanga rero, icyiza ari uko ibihugu byombi byabyumvikanaho nta kurimanganyana, bitaba ibyo, amakimbirane kuri petiroli iri muri kiriya kiyaga akazahoraho !

Na none kandi, byenda gusa n’amayobera ukuntu igihugu cya Uganda, mu mpera z’umwaka ushize cyatoresheje umushinga wa miliyari  240 z’amashiringi ya Uganda ( hafi miliyoni 66 z’amadorali ya US) mu Inteko Ishinga Amategeko, yo kubaka umuhanda wa km 223 ku butaka bwa RDC/DRC; nyamara rukaba rwarabuze gica hagati y’ibihugu byombi, m’Urukiko Mpuzamahanga (ICJ), ku ndishyi Uganda igomba RDC/DRC, ku ibyo iki gihugu cyangirije mu ntambara cyagizemo uruhare, zikayogoza kigenzi cyacyo. Birongera kandi bikaba amayobera, ukuntu RDC/DRC ikomeza, gukurikirana Uganda kuri iyo ndishyi; nyamara igisinzirije indishyi n’u Rwanda n’u Burundi babagomba, ku ibyo ibyo bihugu nabyo byangiririje RDC/DRC, mu ntambara nabyo byasangiyemo uruhare na Uganda. Ibi rero nta kindi bisobanuye, bitari umubano urimo amacenga.

Nta kubica ku ruhande, amakimbirane ya Uganda na RDC/DRC kuri petroli yavumbuwe muri Lake Albert, aracyasinzirijwe n’umutekano muke, ukomeje kuyogoza Intara za KIVU y’Amajyaruguru na Ituri. Bihwihwiswa ko igice kinini cy’iyi Petroli cyaba kibereye ku ruhande rwa RDC/DRC; Uganda yo ikaba ikataje mu mushinga wo kwicukurira petrol, ititaye kuri iyo ngingo y’ingenzi; aho ni aho kwibaza ! Uwahuza ikibazo cy’uyu mushinga wa Petroli watsindiwe na Sosiyete y’Abafransa TOTAL; n’imyitozo ya gisirikali ikunze guhuza ingabo za Uganda UPDF, n’iz’u Bufransa mu misozi ya RWENZOLI ihanamiye iki kiyaga cya Albert, ntiyaba ari kure y’ukuri, ugendeye ku mateka y’u Bufransa muri politiki z’u Bukungu mu tundi duce tw’isi.

Mu minsi ishize igihugu cya Kenya nacyo, cyasinye amasezerano y’ubutwererane n’igihugu cya RDC/DRC. Ayo masezerano yabangikanyijwe n’ay’umutekano, ibizazana umutwe w’ingabo za KENYA, mu kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa RDC/DRC. Kenya rero nayo yinjiye mu kibuga ku mugaragaro. Ukwinjira mu kibuga kwayo mu buhahirane n’umutekano, ntikubuze gutera igishyika, ibihugu byumvaga byihariye aya mahirwe, kubera gusa ko ari bituranyi. 

Twibutse ko Kenya nayo yakomeje kwisiringa mu kibazo cya Sudani y’Amajyepfo; ariko barangajwe imbere n’amasoko y’amavuta ahacukurirwa. Nk’uko tubisoma ku rubuga rw’Ijwi ry’Amerika (https://www.voanews.com/archive/un-blames-uganda-kenya-fueling-conflict-south-sudan%3famp) Umuryango w’Abibumbye wagiye wiyama Kenya na Uganda, kurambisha amakimbirane muri Sudani y’Amajyepfo ku nyungu runaka. Bafasha igihugu kugarura umutekano ku ruhande rumwe, banafasha abarwanya igihugu kubona intwaro no koroherwa n’urugamba ;kugira ngo amakimbirane arambe. Ikiba cyihishe inyuma y’ibi, ni ukwiyibira amavuta, na cyane ko ibi bihugu byagize uruhare runini mu gucikamo ibice bibiri kwa Sudani. Abo bafashaga bari barangajwe imbere na John GARANG nibo bacitsemo ibice. Bose baraziranye rero, kandi nta bundi buryo buhari bwo kwiyishyura amadeni bagurije izari ingabo zagejeje k’ukwigenga kwa Sudani y’Amajyepfo.

Kenya rero igiye guhurira na Uganda mu Burasirazuba bwa RDC/DRC, ahavumbuwe petroli na none, hagakungahara no ku mabuye y’agaciro ! Kuba ibihugu byombi ku bwumvikane bwo gusangira inyungu bahakinira umukino nk’uwo bakinira muri Sudani y’Amajyepfo ;nta gitangaza kirimo. Ibiri amambu umukino nk’uyu wo kwatsa umuriro ujunditse amazi, mu bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC/DRC Uganda n’u Rwanda byo, ni agasanzwe kuva na kera, nk’uko tubisoma ku rubura rwa « reliefweb.int » (https://reliefweb.int/report/democratic-republic-congo/ituri-congos-own-rwanda) Iby’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC/DRC bishobora kuzaba nk’ibyo kwa Mwungeri wa Nyankaka ! Uwavuga ko agahu kagiye guhura n’abanyutsi, ntiyaba akabije kuraguza umutwe !

 RDC/DRC izi neza abaturanyi bayo, n’imikino bakinira ku butaka bwayo; iyo ibitabaza ngo bayifashe kugarura umutekano biba ari amaburakindi. Kwitabaza abajura ngo baze bagukize abafatanyabikorwa  mu bujura bwabo, kuri RDC/DRC, byanafatwa kandi nk’umukino wa politiki, ugamije kwiraza i Nyanza, cyangwa se gucungura igihe, mu gihe hakivugutwa umuti ukwiye. Naho kugambirira kurimbura imitwe y’inyeshyamba ikorana n’abawofisiye bo mu ngabo z’igihugu za FARDC, baha amakuru yose izo nyeshyamba y’uko ibikorwa bya buri munsi bipanze, ni amayobera atagira izina ! 

Aha ni naho hazingiye ibijya bishobera benshi, muri za gahunda zitandukanye zo guhashya imitwe y’inyeshyamba zizahaje RDC/DRC.  Akenshi abayobora ibitero byo kujya guhashya iyi mitwe, baba ari abafatanyabikorwa bayo. Hagiye havugwa ibikorwa bya gisirikari bya baringa, hakirirwa haraswa amasasu, haturitswa n’amabombe, nyamara inyeshyamba zibererekerwa, zikajya kwikinga mu gace runaka, raporo zigatangwa ngo umutwe w’inyeshyamba wahashyijwe ku rugero rusatira 100% ; hacaho iminsi ibikorwa byo guhiga za nyeshyamba birangiye, ukumva ngo zikomeje urugomo ku bukana buri hejuru y’ubwahozeho.

 Ibihugu birarikwa na TSHISEKEDI kujya guhashya imitwe y’inyeshyamba zizahaje u Burasirazuba bwa RDC/DRC, byororeye imitwe imwe muri iyo muri ako gace, ku kagambane n’abawofisiye bakuru muri FARDC b’inkoramutima za Joseph KABIRA, nawe ufite inyungu mu kaduruvayo kari muri ako gace. MONUSCO yitabazwa nayo guhashya iyo mitwe, icuditse na myinshi muri iyo mitwe ;ubucuti bushingiye ku ngurane y’amabuye y’ayagaciro n’ibikoresho bya gisirikari. Ibyo bikoresho bya gisirikari ni ibyo MONUSCO iba yaragiye yambura indi mitwe, ibigurira abawofisiye ba FARDC, cyangwa se ikingira ikibaba abaza kubicuruza muri ako gace. Iyo uganiriye n’umunyekongo akagukangurira gushinga umutwe w’inyeshyamba ngo mwiyibire umutungo kamere –gutangiza umutwe w’inyeshyamba muri Kongo bifatwa nko gutangiza isosiyete y’ubucuruzi- ;akuvira imuzingo uko ibikoresho bya gisirikari byose, muzabikura kuburyo bworoshye kuri FARDC na MONUSCO.

  1. Umukino wa politiki yo kurwanira amasoko y’u Burasirazuba bwa RDC/DRC, ahagera ibicuruzwa bivuye ku Nyanja y’Atlantika bigoranye kubw’inzira z’ubutaka zidahari hagati ya Kinshasa n’u Burasirazuba bwa RDC/DRC.

Uyu ni umukino uri hagati y’ibihugu bya Tanzaniya na Kenya; gusa ntugaragara cyane, kubera imiterere y’ibihugu byombi, yo kuba birangwa na Diplomasiya ituje (soft diplomacy). Ushaka kwitegereza neza uyu mukino w’ihangana ry’ubukungu rituje hagati y’ibi bihugu, yareba imishinga ibiri ya gari ya moshi iva mu bihugu byombi, yerekeza ku bihugu nka Uganda, u Rwanda, u Burundi n’u Burasirazuba bwa Kongo. Iyi yombi isa n’aho yacumbagiye ; kubera  uguhangana kwa ba mpatsibihugu b’u Burasirazuba n’ab’u Burengerazuba.

Umushinga wa gari ya moshi wabanje wari uwagombaga guterwa inkungu ya 90% n’u Bushinwa. Inzira ya gari ya moshi yihuta kandi igezweho, yagombaga kuva Mombasa, igaca Nairobi, Kampala, Juba, Kigali, Bujumbura ndetse no mu Burasirazuba bwa RDC/DRC. Amasezerano y’uyu mushinga akaba yarabaye hagati ya Prezida Uhuru KENYATTA na Ministri w’Intebe w’u Bushinwa Li KEQIANG ; yitabirwa na ba Prezida KAGAME, MUSEVENI na KIIR,  muri Gicurasi  2014. 

Bidatinze haje kuza undi mushinga w’inzira ya gari ya moshi, wo gutobera uyu wabanje wagombaga guterwa inkunga na Banki y’isi, ndetse n’ibihugu by’i Burayi ;wo kuva i Dar es Salaam, werekeza mu Rwanda, u Burundi na RDC/DRC. Amasezerano hagati y’u Rwanda na Tanzaniya kuri uyu mushinga, akaba yarasinywe hagati ya ba Prezida MAGUFURI na KAGAME, m’Ukuboza 2019. Nk’uko tubisoma ku rubuga rwa «TheAfricaReport.com» (www.theafricareport.com/21163/tanzania-and-rwanda-in-push-to-reshape-east-african-logistics/amp/) uyu mushinga wa kabiri waje uje gukoma mu nkokora umushinga wa mbere w’Abashinwa muri Kenya. Ndetse ibi byari impagarara n’igihunga ku gihugu cya Kenya. Iki gihombo gishingiye ku igenamigambi ry’igihugu cya Kenya ryakomwe mu nkokora, cyaba ari nacyo cyashingiweho, hahwihwiswa mu minsi ishize, ko Icyambu cya Mombasa cyaba kiri hafi kugwa mu maboko y’u Bushinwa ;k’ubw’umwenda uremereye iki gihugu gifitiwe na Kenya, ukomoka ku nguzanyo y’ibikorwa-remezo byo kwagura no kuvugurura Icyambu cya Mombasa, ndetse n’inzira ya gari ya moshi yatangiye Mombasa yerekeza i Nairobi mu 1914.

U Rwanda rwahoze rwitabira cyane icyambu cya Mombasa, kurusha icya Dar-es-salaam. Muri ya makimbirane yarwo na Uganda, ruhita rwerekeza amaso ku cyambu cya Dar-es-salaam, mu buryo busa n’ubutera umugongo icyambu cya Mombasa. Ibicuruzwa bijya muri Kongo y’u Burasirazuba mu minsi ya none, binyura cyane ku Cyambu cya BUJUMBURA, bimwe bikaza n’amazi ya Tanganyika, byavuye i Dar-es-salaam na gari ya moshi, naho ibindi bigaca ku mupaka wa Kobero, mu majyaruguru y’u Burasirazuba bw’u Burundi. Ibindi bicuruzwa bijya muri Kongo y’u Burasirazuba binyura ku mupaka wa Rusumo, mu Rwanda, wegeranye cyane n’urya wa Kobero ku ruhande rw’u Burundi, yose mu Intara y’Akagera muri Tanzaniya, ku nzira ihuza iyo mipaka yombi n’icyambu cya Dar-es-salaam.

 Icyambu cya Mombasa cyahombeye cyane mu makimbirane y’u Rwanda na Uganda, kubera ko ibicuruzwa byavaga Mombasa bijya muri Kivu y’Amajyaruguru, byagombaga kunyura mu Rwanda, aho imipaka ubu ifunze ku gahimano. Hari n’ibicuruzwa byavaga Mombasa, bijya i Burundi, bikambukiranya Uganda n’u Rwanda, bitagicana uwaka. Twibutse ko inzira zihuza Uganda na RDC/DRC zitari nyabagendwa ku bw’umutekano muke, no kuba mbi biva kukuba zidatunganywa. Bityo rero, bikaba bikiri imbogamizi kuri Kenya, kuba Uganda yahuza u Burasirazuba bwa Kongo n’icyambu cya Mombasa. Iyi ikaba ari nayo ntandaro ya wa mushinga wa Uganda gukora imihanda muri RDC/DRC, twavuzeho haruguru.

Si ku bicuruzwa biva hanze bikambukira ku cyambu cya Kenya, byerekeza Burundi, Rwanda n’u Burasirazuba bwa RDC/DRC hari igihombo gusa. Ahubwo n’inganda z’imbere mu gihugu, zigizwe cyane cyane n’izo hanze zifite amashami Mombasa na Nairobi, zahombye isoko rinini; kubw’abamakimbirane y’u Rwanda na Uganda. Kenya yaba ifite uwuhe muvuno wo kuziba icyo cyuho !? Korohereza DRC/RDC serivisi zo ku cyambu cya Mombasa, gutunganya ibikorwa-remezo no gufungura amashami ya za ambasade mu mijyi y’u Burasirazuba bwa RDC/DRC; ibyo ntibyagahagije !

Amasezerano mu iby’umutekano na RDC/DRC, hakemezwa no kuza kw’ingabo za Kenya mu mikino yo m’u Burasirazuba bwa Kongo, cyaba ari n’igitutu ku Rwanda ! Kuko byanga bikunze, ingabo za Kenya ntizizajya imbizi n’imitwe u Rwanda rwororeye muri kariya gace. Ibi kandi ntibizaba ari bishya, icyo Umutwe udasanzwe ugizwe n’ibihugu bya Tanzaniya na Afrika y’epfo wakoreye M23; cyaragaragaye. Mu buryo ubu cyangwa ubundi, nta shiti, ko amasezerano y’ubufatanye bwa RDC/DRC mu ngeri zitandukanye, n’imishinga yahise yemezwa ko igiye gushyirwa mu bikorwa; ari igishyika ku gihugu cy’u Rwanda, hitawe cyane ku mikino rwakiniraga muri kariya karere k’u Burasirazuba bwa RDC/DRC, no kuba rwarazambirije icyambu cya Mombasa rubigambiriye !

  1. Umukino waba ugamije gutsiindiira u Burasirazuba bwa RDC/DRC, ibirindiro by’ ishami ry’umutwe mpuzamahanga w’iterabwoba (ISIS), mu gihe abasobanukiwe neza imikino ihakinirwa, bahamya nta shiti ko uwo mutwe waba ari umuhimbano.

Mu bihe bya vuba aha, iterabwoba ryagizwe umuvuno wa ba mpatsibihugu; mukwikiza abo badashaka, no kuvogera amahugu, nyamara hagamijwe, kwiba umutungo kamere. Mu ntangiriro z’umwaka ushize w’2020, Prezida TSHISEKEDI, yagiriye urugendo muri US ahamirizayo ko mu gihugu cye hari imitwe y’iterabwoba, akeneye gufashwa kuyirwanya. Yavuyeyo agiranye amasezerano na mugenzi we TRUMP arimo n’ubufatanye mu iby’umutekano. Nk’uko byasesenguwe ku rubuga rw’Ijwi ry’Abadage, (https://amp.dw.com/en/dr-congo-felix-tshisekedi-moves-closer-to-the-us/a-54652422) n’umuhanga Frank GOLLWITZER ukorera umuryango wigenga HSS (Hanns Siedel Foundation)  i Kinshasa,  amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano nta kindi TSHISEKEDI yayashakiraga kitari ukumuha akabaraga, mu gihugu ayoborana intege nke, mu gihe impuzamashyaka ye ari nyamuke muri Leta n’Inteko Ishinga Amategeko. Frank akomeza avuga ko TSHISEKEDI uyobora igihugu kirimo abawofisiye bakiri Inkoramutima za Kabila yasimbuye, yarimo ashaka no kwirundurira ba Mpatsibihugu b’u Burengerazuba ; mu kwibwira ko hari inyungu yazabigiramo, mu kwisuganya agacubya imbaraga KABILA akimufiteho, mu nzego zose zirimo n’igisikari.

 Nyuma mu ntangiriro z’uyu mwaka , igihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, gifite ikigo cya FBI cyaminuje mu maperereza, nacyo cyarihanukiriye, gishyira umutwe w’Inyeshyamba za ADF, ku rutonde rw’iy’iterabwoba ! Kandi raporo zihora zivuga kuri RDF, zidahwema gusobanura imikino ikinishwa uyu mutwe w’Inyeshyamba. Kuwuhuza na ISIS ni ukuyobya uburari, hagamijwe izindi ntego runaka. Si ibanga rizwi na bake, kandi ntibyagashobeye inzego z’iperereza z’igihugu nka US; ADF y’umwimerere yarangijwe kera mu 2014, ntihasigara n’uwo kubara inkuru. ADF yo mu myaka ya buva aha, ni umuvuno usobekeye mu mutwe ugamije guteza akaduruvayo mu Burasirazuba bwa RDC/DRC ;kugira ngo hiyibirwe umutungo kamere. Nk’uko twabivuze haruguru, abawofisiye bo muri FARDC b’inkoramutima za KABILA bakorana nawo bisesuye, kandi n’ibihugu bituranyi bisanzwe bizwiho kureharehera umutungo kamere wa RDC/DRC, biwufitemo urundi ruhare. 

Bwana Boniface MUSAVURI, Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu akaba n’umwanditsi w’ibitabo, asobanura neza iby’imivuno ya politiki ikinirwa mu Burasirazuba bwa RDC/DRC. Ni n’umugabo wo guhamya ko ADF y’umwimerere yahoze irwanya Uganda, yarangiye kera mu 2014 ;nk’umuntu ukurikiranira hafi ibya kariya karere. Ubuhamya bwe twabusoma mu nyandiko yahise ku rubuga rwa «AgoraVox.fr» (https://amp.agoravox.fr/tribune-libre/article/la-strategie-kabila-kagame-de-224479).

 Uwashaka ubusobanuro bwimbitse akaba yanasoma igitabo, MUSAVULI yanditse cyitwa : « LES MASSACRES DE BENI : Kabila, le Rwanda et les faux islamistes.» Ugenekereje mu Kinyarwanda uyu mutwe ukaba  usobanuye : « Ubwicanyi bw’i Beni : Kabila, u Rwanda n’Umutwe wa Kiyisilamu w’Iterabwoba muhimbano. » Nk’uko bigaragara iki gitabo cyasohotse kuwa 03 Nyakanga 2017 ;kimaze imyaka ikabakaba muri ine gikubitiye ahareba inzega ikinyoma cy’umutwe ukorana n’iy’iterabwoba rya kiyisilamu ISIS ! Kuki !? Kubera ko ntawe utazi neza ko, iterabwoba naryo ryabaye iturufu ya ba mpatsibihugu ; mu gukina amakarita yabo ya politiki z’uturere, bigarurira aho bashaka gusahura umutungo kamere !

Ni ngaruka ki kuri TSHISEKEDI, mu gihe nta mpinduka nziza, ibi bihe bidasanzwe byasigira Intara zombi by’umwihariko, n’akarere k’u Burasirazuba muri rusange ?

Ingaruka ihatse izindi muri rusange, ni uko TSHISEKEDI mu gushyira izi ntara mu bihe bidasanzwe, nk’uko itegeko ribimwemerera ;yafashe icyemezo kimushyira ku karubanda ! Kugeza ubu tuvuga turenda gusatira umwaka wa 2023 ;ayandi matora akaza. Ushatse kureba ibigwi bya TSHISEKEDI mu gihe amaze ku butegetsi ;wasanga biri ku rugero rw’iyanga, ndetse rwenda kuba ntarwo.

Imihigo yose yo mu myiyamamazo yo mu 2018 ;nta n’umwe arabasha guhigura ku rugero rufatika, ibitari ugupfunyika amazi. Yashubije inyuma intambwe KABILA yari amaze kwereka Abanyekongo, ko atakijya imbizi n’u Rwanda ndetse na ba Mpatsibihugu b’u Burengerazuba. Gucudika na KAGAME ku mugaragaro, ni igitutsi ku banyekongo, bazi KAGAME nk’uwabahekuye bitavugwa. Kugeza ubu tuvuga, umunyapolitiki wo mu Burasirazuba yari yiyegereje bya hafi Vital KAMERHE, ari mu gihome. Abo mu Burasirazuba bwa RDC/DRC, hejuru y’umutekano yabasezeranije ntawubahe, yanabafungiye umwana uhavuka !

Mu matora ataha azahanganamo na KABILA, wamwibiye amatora y’ubushize, bivuze ko byibura we azi n’ibanga ry’uko amatora yibwa ;na burya akimurusha inkoramutima mu butegetsi bwite bwa gisivili n’ubw’igisirikali. KABILA amurusha umutungo, akanawurusha igihugu cya RDC/DRC, amurusha amacuti, amanyanga, amayeri n’uburambe muri politiki.

Umukandida wari watsinze amatora akayibwa, ashyigikiwe n’u Rwanda na ba Mpatsibihugu b’u Burengerazuba Martin FAYULU, ubu yateye umugongo abo bari bamushyigikiye ;mu rwego rwo kwigarurira Abanyekongo, no gutegura amatora ataha.

Abanyapolitiki KABILA yari yaregejeyo nka Moise KATUMBI na Jean Pierre BEMBA ;nabo batoroshye muri politiki ya RDC/DRC, yabagaruye mu rubuga. Kandi ntibazabura guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ataha ! Mbega urwo TSHISEKEDI abonye !

Kugarura umutekano mu karere k’u Burasirazuba bwa RDC/DRC, muri iki gihe ashyize ziriya ntara uko ari ebyiri mu bihe bidasanzwe ; nicyo cyonyine TSHISEKEDI yari asigaranye, ngo byibura abe afite icyo yavuga mu mbwirwaruhame, zo mu myiyamamazo yo muw’2023 yegereje.

Ese aho mama, TSHISEKEDI, hari icyo azasarura muri ibi bihe bidasanzwe yashyize mu intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri !? Reka tubihange amaso !