Macron arateganya kujya i Kigali gusaba imbabazi?

Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme.

Mu kiganiro  Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye n’Abanyamakuru  Marc Perelman wa France 24 na Alexandra Brangeon wa FRI,  kuri uyu wa mbere tariki ya 17/05/2021, yabajijwe byinshi, asubiza bimwe ibindi arabikwepa, ariko by’umwihariko yasabye Ubufaransa ibintu bikomeye. Ni ibiki yasabye?

Mbere na mbere twibukiranye ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari mu gihugu cy’Ubufaransa kuva kuri uyu wa mbere ariki ya 17/05/2021, mu nama isanzwe ihuza Afurika n’Ubufaransa mu rwego rwo kwigira hamwe ku bufatanye bugamije iterambere ry’ubukungu bw’Afurika. Ku ikubitiro Perezida Paul Kagame yabajijwe ku mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa ubu usa naho urimo guhemberwa ngo usubire mu nzira nziza, nyuma y’igihe kirekire usa n’uwazimye. Paul Kagame yashubije ko ari byo koko ko ibihugu byombi bifite ubushake  bwo kongera kubana neza. Yavuze ko hari ibyagaragajwe mu maraporo yakozwe n’impande zombie ati “Ni intambwe ikomeye kuba ukuri kwaragaragajwe na komisiyo zombi yaba iy’u Rwanda, yaba iy’Ubufaransa, bityo bwa mbere hakabaho guhuza. Ku Rwanda n’Ubufaransa ub u hari amahirwe, fondasiyo yakubakirwaho umubano mwiza”. Yavuze ko nubwo nta bufatanyacyaha bwagaragajwe, hari icyitwa “uruhare rukomeye rw’Ubufaransa” muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, cyagaragajwe n’Abafaransa ubwabo muri raporo yabo ya Duclert. Yakomeje avuga ko ariko ari ngombwa kurenga ibyo byose, hakabaho kubabarira ariko bitavuze kwibagirwa. Abajijwe niba Ubufaransa bugomba gusaba imbabazi nk’uko Ububiligi na Loni babikoze, Paul Kagame yavuze ko kuri we atajya gutegeka igihugu kindi kugira ibyo gikora, ko rero Ubufaransa ubwabwo buzakora icyo bwumva gikwiye, kibufitye inyungu. Umunyamakuru Marc Perelman yitsitse kuri icyo kibazo maze amaherezo Kagame arashira agaragaza ibyo u Rwanda rwifuza kuva kera, niko kwatura avuga ko Ubufarans busabye imbabazi byaba ari ibintu byiza cyane. Yavuze ko kandi nyuma yifatwa rya Kabuga Félicien, ashima nk’igikorwa koko kigaragaraza ko Ubufaransa noneho bwatangiye inzira yo gukurikirana abajenosideri bidegembya ku butaka bwabwo, ko byazaba byiza uwo murongo mwiza ukomeje maze uwahoze ari umugore wa Perezida Habyarimana Juvénal,  Agatha Habyrimana , akaba yazanwa mu Rwanda, kuko ari muri mu ba ruharwa  ba mbere ku rutonde rw’abajenosideri bashakishwa.

Ku kibazo cya Rusesagagina cyakomeje kuvugwa no kuvugisha menshi amahanga aho ayo mahanga yagaragaza ko afite impungenge ko u Rwanda rutizewe ku butabera azahabwa, ibyo bigashingira cyane cyane ku buryo yafashwe,  ukongeraho n’urupfu rw’Umucuranzi Kizito Mihigo waguye muri kasho ya Polisi, nawe ashinjwa ibyaha nk’ibya Rusesabagina,  Paul Kagame yavuze ko hari ibintu by’amahomvu bivugwa kuri iki kibazo, ko kuri Leta y’u Rwanda gushimuta Rusesabagina ntacyo bivuze, ko uburyo ubwo aribwo bwakoreshejwe icy’ingenzi ari uko umunyabyaha yafashwe akaba ari imbere y’Ubutabera, aho agomba kuburana ku byaha yakoreye Abanyarwanda. Aha akaba yongeye kwiyama amahanga akomeza kuvuga ko Rusesabagina atazabona ubutabera nyabwo mu Rwanda nk’uko yabubonera mu bihugu byabo, avuga ko ibi ahubwo byakagombye gufatwa nk’ivanguramoko. 

Abajijwe ku kuba niba abayobozi ba Kigali, ni ukuvuga aba Leta ayoboye, biteguye kuba bashyirwa imbere y’ubutabera kubera ibyaha, bavugwa kuba barakoreye muri Kongo, muri raporo yitwa Mapping, Paul Kagame  yavuze ko iyo raporo nta gaciro ayiha kuko uretse no kuba ibyo ivuga ari bya bindi by’ababa bashaka kuzana imitekerereze ya jenoside ebyiri, ko by’umwihariko iyo raporo yakuruye impaka ndende mu bayikoze aribo Loni,  ndetse ko n’abanyekongo ubwabo ivuga ko bahohotewe, batayivugaho rumwe. Naho ku kibazo cy’umutekano muke uri muri Kongo mu  Ntara za Kivu na Ituri, Perezida Paul Kagame  yavuze ko Umuryango mpuzamahanga umaze imyaka 24 muri Kongo, ugomba kwemera ko ntacyo wakoze, ko watsinzwe. Ko ariko u Rwanda rwiteguye gufatanya na Kongo mu bikorwa bya gisririkare byo kugarurira Kongo ubusugire bwayo. Aha ariko yahaswe ikibazo cyo kumenya niba ingabo z’u Rwanda zaba zararangije kugera muri Kongo nk’uko byemezwa n’impuguke za LoniI; Kagame yaciye hirya hirya no hino yigarukira gusa ko Umuryango mpuzamahanga watsinzwe muri Kongo, ariko ntiyemera cyangwa ngo ahakane ko ingabo ze ziriyo. Ku kibazo kijyanye no kumenya niba ashobora kuziyamariza kuba Perezida mu matora ateganyijwe mu Rwanda mu 2024, Paul Kagame yashubije ko icya mbere asaba Imana ari ukugira ubuzima bwiza, ko ibyo kwiyamamaza atarabitekerezaho. Ariko arangiza yishongora ko byanga bikunda  nabisabwa n’Abanyarwanda, azabikora.

Abantu benshi bakaba bahanze amaso uru rukundo rushyushye hagati y’Ubufaransa n’u Rwanda, urukundo rumeze nk’urw’abageni bari mu kwezi kwa buki. Ese uru rukundo rwubakiye ku gushaka ko buri umwe arengera undi, agahishira cyangwa akamuhanaguraho uruhare yagize mu tsemabwoko n’itsemabatsemba ry’Abanyarwanda, ruzashoboka? Kuko biratangaje cyane kubona Kagame agera aho asaba Ubufaransa kohereza ambasaderi wabwo mu Rwanda! Ese Emmanuel Macron azakora iki, tariki ya 27 Gicurasi 2021, i Kigali? Azapfukama asabe imbabazi bityo umugeni we Paul Kagame amuhe ikiganza umwambike impeta? Reka tubitege amaso!