Inteko Ishinga Amategeko ya EU yasabye u Rwanda kurekura Rusasabagina vuba na bwangu

Paul Rusesabagina mu rukiko kuri uyu wa 12 Werurwe 2021

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) kuri uyu wa kane tariki 7/10/2021 bongeye gusaba u Rwanda kurekura Paul Rusasabagina, akoherezwa mu Bubiligi vuba na bwangu.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 7/10/2021, Inteko ishinga amategeko y’Uburayi yatoye umwanzuro usaba ko Paul Rusesabagina w’imyaka 67 y’amavuko, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, akaba afite ubwenegihugu bw’Ububiligi n’uburenganzira bwo gutura muri Amerika yarekurwa n’u Rwanda akoherezwa mu Bubiligi vuba na bwangu.

Ni umwanzuro watowe n’abagize Inteko hafi ya bose barangajwe imbere na Madamu Hilde Vautmans, wavuze ko Rusesabagina akwiye ubutabera butabogamye kandi ko ntabwo yabonye mu Rwanda bityo nk’umwenegihugu w’u Bubiligi akwiye koherezwa muri iki gihugu kuko ariho yabonera ubutabera nyakuri.

Abagize inteko bavuze ko ‘Batirengagije icyaha cye cyangwa ko ari umwere’ ahubwo ngo icyo bashyize imbere ni ubutabera nyabwo bakaba bahamya ko ntabwo yabonye mu Rwanda.

Icyemezo cyo gusaba ko u Rwanda rwohereza Paul Rusesabagina mu Bubiligi cyatowe n’abagize Inteko hafi ya bose ku majwi 660, abiri yabaye impfabusa, 18 barifata.

Ushinzwe dipolomasi mu Muryango w’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Josep Borrell, yasabye abagize inteko kutirengagiza ibimenyetso by’ubushinjacyaha, ibyinshi muri byo bikaba byaratanzwe n’inzego z’ubutabera z’ibihugu bigize Umuryango.

Si ubwa mbere abagize inteko ya EU basaba ko Rusesabagina arekurwa

Tariki ya 11/02/2021 Inteko Ishinga Amategeko ya EU yafashe umwanzuro 2021/2543(RSP uvuga ko yamaganye ifatwa rya Rusesabagina isaba ko hakorwa iperereza mpuzamahanga.

Icyo gihe, Madamu Hilde Vautmans yaravuze ati “Uyu munsi turasabira Rusesabagina ubutabera. Turamusabira ubutabera bidatewe n’uko ari icyamamare, cyangwa ko yatwaye imidali itandukanye y’amahoro, ahubwo bitewe n’uko abikwiye nk’undi uwo ari we wese [ufite ubwenegihugu bw’ibihugu by’u Burayi.”

Yifashishije imbuga nkoranyambaga, yaravuze ati “Nta bwo tuzi uko Rusesabagina yageze mu Rwanda, ariko icyo tuzi ni uko atashoboraga kwijyanayo ku bushake atanamenyesheje umuryango we. Uyu mwanzuro dutoye, twizeye ko uzongera igitutu mpuzamahanga ku buyobozi bw’u Rwanda kugira ngo hakorwe iperereza ku buryo yoherejwe mu Rwanda.”

Abadepite n’Abasenateri bo mu Rwanda ntibazuyaje kuko Tariki 17/2/2021 bahise bamagana ibisabwa n’abagize inteko ya EU mu mwanzuro 2021/2543RSP.

Tugarutse inyuma gato…

Mu kwezi gushize kwa cyenda Urukiko rukuru i Kigali rwategetse ko Paul Rusesabagina afungwa imyaka 25, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ububiligi byamaganye imikirize y’uru rubanza bivuga ko “nta butabera yahawe”, Leta ya Kigali nayo iti ibyo ni ‘Agasuzuguro’. 

Tariki 21-09-2021 U Rwanda rwahagaritse ibiganiro byagombaga guhuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga, uw’u Rwanda n’uw’u Bubiligi, bitewe n’amagambo Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi Sophie Wilmès yavuze anenga imikirize y’urubanza rwa Paul Rusesabagina.