Yanditswe na Nkurunziza Gad

Kuva mu 1986 ni ubwa mbere Ikipe y’Igihugu y’ umupira w’amaguru ya Uganda ‘Uganda Cranes’ itsindiye Amavubi (Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru) mu Rwanda.

Mu mukino wabaye hari abantu bake kuri Stade Regional i Nyamirambo, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, yatsinzwe n’iya Uganda igitego 1-0 mu mukino wo mu Itsinda ‘E’ ry’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar. Akaba ari ubwa mbere Uganda itsindiye u Rwanda i Kigali kuva mu 1986.

Ni umukino watangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo hari abantu bake kuko abafana batemerewe kuhakandagira mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya  Covid-19.

N’ubwo nta bafana benshi bari bari ku kibuga, umutekano wari wakajijwe imbere n’inyuma ya Stade, Abapolisi ndetse n’abasirikare bahazengurukaga ubutitsa.

Mbere y’uko umukino utangira, imihigo yari yose ku mpande zombi, Abanyarwanda babwira Abagande ko kubatsindira iwabo ari inzozi badateze gukabya, Abagande nabo bati ‘uyu munsi turabaha isomo’.

Abanyarwanda bishongoraga ku bagande babibutsa ko uretse no mu mupira w’amaguru no mu rugamba rw’amasasu babatsinze, bakaba urugero rw’ibyabereye Kisangani muri Repuburika ya Demukarasi ya Congo tariki 5 Gicurasi 2000.

Umukino watangiye ubona abasore b’Amavubi bihagazeho, ariko ibintu biza guhinduka ku munota wa 43 w’umukino ubwo igice cya mbere cyendaga kurangira, umugande Bayo Fahad akora u Rwanda mu jisho.

Mu gice cya kabiri, Amavubi yakomeje kwihararaho ashaka kwishyura igitego yatsinzwe no gutsinda ibindi ariko biba iby’ubusa kuko abahungu ba Uganda Cranes bari bambariye gutsinda.

Ngayo nguko uko umutoza Milutin Sredojević Micho, Umunya-Serbia wahoze atoza Amavubi y’u Rwanda, akaza gusezererwa muri 2014 ashinjwa kudatanga umusaruro, yakubise inshuro Amavubi atozwa n’Umunyarwanda Mashami Vincent.

Amavubi arahita yerekeza muri Uganda, dore ko umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 10/10/2021 i Kampala muri Uganda.

“Mashami  adukojeje isoni mu maso ya mucyeba”

Ku mbuga nkoranyambaga, mu biganiro bitandukanye kuri Radio, abakunzi ba ruhago mu Rwanda bararira ayo kwarika bagatunga urutoki umutoza w’Amavubi Mashami Vincent.

Uwitwa Kanyamibwa Joseph yahamagaye kuri imwe mu maradio yo mu Rwanda ati “Mashami adukojeje isoni mu maso ya mucyeba, akwiye kwirukanwa ntakomeze kubabaza Abanyarwanda.”

Mutoni Agnes ati “Turambiwe guhora dutsindirwa mu rugo ndasaba ko Perezida Kagame yagira icyo akora abo bireba bose bagahanwa kuko birakabije.”

Mu ijoro ryakeye, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yagiranye ikiganiro n’Abakinnyi ndetse n’umutoza Mashami, abasaba guhesha u Rwanda ishema no guha ibyishimo Abanyarwanda batsinda uganda.

Perezida Museveni ku rubuga rwa twitter yishimiye intsinzi y’ikipe y’igihugu cye: