Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Gicurasi 2017, Intumwa za gouvernement y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, zakiriwe neza mu nteko-nshingamategeko y’igihugu cya Australiya.
Impande zombi zaganiriye birambuye ku kibazo cy’ubutegesti bw’agastiko bwa FPR Inkotanyi bukomeje guhohotera abanyagihugu buhonyora butanzitse uburengazira bwabo bw’ibanze.
Impande zombi kandi zagarutse ku kibazo cy’amatora avugwa mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka: Intumwa za gouvernement y’u Rwanda ikorera mu buhungiro zasobanuye ko n’ubwo FPR inkotanyi ikomeje kwiharira urubuga rwa politique ku ngufu za gisirikali, abanyarwanda bataciste intege na gato ko ahubwo bakomeje guharanira uburenganzira bwabo bwo kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu cyabo.
Ibiganiro bizakomeza kuri uyu wa gatatu ku itariki ya 24 Gicurasi 2017 mu nzego zinyuranye za gouvernement ya Australiya.
Nyuma ya Australiya, Intumwa za gouvernement y’u Rwanda ikorera mu buhungiro zizerekeza ku mugabane w’uburayi aho zitegerejwe na bamwe mu badepite b’umuryango w’ubumwe bw’uburayi
Nadine Kasinge
Gouvernement y’u Rwanda ikorera mu buhungiro