Intumwa z’Afrika yunze ubumwe ntizikigiye i Kinshasa

Yanditswe na Marc Matabaro

 

Umuryango w’Afrika yunze ubumwe (UA/AU) wasubitse urugendo abayobozi b’ibihugu by’Afrika na Perezida wa Komisiyo y’uwo muryango bari kugirira i Kinshasa kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Mutarama 2019 mu rwego two kumvikanisha impande zitavuga rumwe mu byavuye mu matora yabaye muri Congo tariki ya 30 Ukuboza 2018.

Abaperezida 5 b’Afrika bari bategerejwe i Kinshasa kuri uyu wa mbere ari bo: Paul Kagame w’u Rwanda, Cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo, João Lourenço wa Angola, Idriss Debbi wa Tchad na Hage Geingob wa Namibia. Bari kuba bari kumwe na Moussa Faki Mahamat, Perezida wa komisiyo y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe.

Kuri uyu wa kane ushize umuryango w’Afrika yunze ubumwe mu nama yabereye i Addis Abeba muri Etiyopiya wari wasabye ko ibyo gutangaza ibyavuye mu matora muri Congo byaba bihagaze maze hakabanza hakoherezwa intumwa zigizwe n’abaperezida b’ibihugu by’Afrika i Kinshasa kugira ngo bahure na Perezida Kabila n’impande pose zitavuga rumwe mu byavuye mu matora.

Ariko hagati aho urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga muri Congo mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru rwemeje ibyo komisiyo y’amatora yari yatangaje mbere ndetse runavuga ko ibirego rwari rwashikirijwe bivuga ko amatora yabayemo inenge zikomeye nta shingiro bifite.

Umwe mu bari batanze ikirego Martin Fayulu yahise atangaza ko ibyatangajwe n’urukiko atabyemera ndetse avuga ko ubu ariwe Perezida wa Congo anasaba abaturage kujya mu myigaragambyo y’amahoro bakamagana ko Félix Tshisekedi yaba Perezida.