Perezida Cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo na Uhuru Kenyatta bakeje Félix Tshisekedi

President Cyril Ramaphosa engaging in a bilateral meeting with the President of the Republic of Kenya Uhuru Kenyatta at the conclusion of the G7 Leaders' Summit in Quebec, Canada. 10/06/2018 GCIS

Yanditswe na Marc Matabaro

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’umukuru w’igihugu muri Afrika y’Epfo, Perezida Cyril Ramaphosa yakeje Félix Tshisekedi wemejwe n’urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga muri Congo ko ari we watsinze amatora yo ku wa 30 Ukuboza 2018.

Iryo tangazo riragira riti:

“Mu izina rya Leta n’abaturage b’Afrika y’Epfo, Nyakubahwa Perezida Cyril Ramaphosa yakeje Bwana Felix Tshisekedi Tshilombo, Perezida watowe wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kwemezwa n’urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga rwa Congo.”

Perezida Ramaphosa akomeza ahamugarira impande zose kubaha icyemezo cy’urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga, bakiyemeza gukomeza inzira yo gutsimbataza amahoro bashyira hamwe abaturage ba Congo kandi bagaharanira ineza ya bose.

Perezida Ramaphosa yakeje kandi abaturage ba Congo kuba amatora yarabaye mu mahoro, no kuba barihanganye ntihabe imvururu mu gihe bari bategereje ko amajwi yavuye mu matora mu buryo budakuka atangazwa.

Perezida Ramaphosa kandi yibukije ko ubusugire n’ubutavogerwa bw’ubutaka bwa Congo bugomba kubahirizwa hakurikijwe amahame y’umuryango w’abibumbye, amahame y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe, n’ay’umuryango wa SADC.

Iri tangazo risoza ryizeza Perezida wa Congo watowe  Félix Tshisekedi n’abaturage ba Congo inkunga y’igihugu cya Afrika y’Epfo mu rwego rwo gutsimbataza amahoro, umutekano, n’amajyambere. Ngo bikaba ari ngombwa ko hajyaho uburyo bw’imikoranire mu karere k’ibiyaga bigari mu gushaka amahoro, umutekano n’ubutwererane.

Undi wakeje Félix Tshisekedi ni Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta akoresheje urubuga rwa Twitter aho yagize ati:

“Ndagukeje Perezida watowe Tshisekedi ku ntsinzi yawe mu matora rusange ashize. Intsinzi yawe ni ikimenyetso cy’icyizere cy’abaturage ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bafitiye ibitekerezo byawe, ubuyobozi bwawe n’uko ubona ejo hazaza.”