INTWARI NTIPFA IGUMA MUBAYO: RWIGARA NTITUZAMWIBAGIRWA.

Eric Niyomwungeri

Yanditswe na Eric Nyomwungeri

Ndabyibuka kuwa kane nimugoroba Rwigara yaraye apfuye, ubwo ni ukuvuga ku italiki 5 Gashyantare 2015 nahuye n’abantu barenze babiri bavugaga ngo umenya amahirwe abajene bari bategereje batakiyabonye. Byanteye impungenge cyane kuko babihuzaga n’urupfu rwa nyakwigendera Assinapol Rwigara benshi bafataga nk’urugero rw’abato bashaka kwiteza imbere. Byavugwaga cyane ko Rwigara yazamuwe no gukunda umurimo, kwitwararika mubo babana ku buryo yavuye mu gushora ibintu ku isoko agahinduka umushoramari.

Nahise negera umwe mu barimu batwigishaga mubaza impamvu iyo nkuru y’urupfu rwa Rwigara yasaga n’iyaciye igikuba mu bantu. Yabanje kunyihorera ariko hashize iminsi ibiri arampamagara ambwira ko ntacyo yagombaga kubitangazaho ku buryo bwihuse ariko kubera ubutwari naringize bwo kumubaza yumva agomba kunsubiza.

Yarambwiye ati:”ni ay’ingoma.” Bivuga ko byashoboraga guteza ikibazo kinini mu rwego rwa politiki mu Rwanda. Yambwiye byinshi ariko ambwira ko cyane cyane ngomba guhora nibuka ko n’ubwo Rwigara yagiye agira ibibazo ku ngoma ya Habyarimana bitamubujije kubaho neza ariko ko yanitanze cyane kugirango impunzi zari hanze zibashe gutaha. Ngo yajyaga afasha abasore benshi kujya mu nkotanyi. Byongeye ku bwa Habyarimana, Rwigara ntiyambuwe umutungo we none kuba bibaye ubu bizatera umwuka mubi mu gisirikare, mu bucuruzi no muri politiki muri rusange ku buryo bishobora gutuma igihugu kigwa mu kaga.

Nahise numva harimo akarengane gakabije ntangira gutekereza ku bandi bacuruzi nagiye numva leta ya FPR yateje ibibazo kubera imitungo yabo bamwe bakicwa, abandi bagafungwa ndetse n’abandi bagahunga. Ibyo kandi byanteye impungenge kuko intero mu Rwanda ni uko urubyiruko rugomba kwihangira imirimo. Nkibaza nti niba abirwanyeho hakagira icyo bageraho birangira bivuganywe n’abari mu butegetsi kubera ibyo baruhiye, twe ab’iki gihe byazagenda bite? Numvise ngomba no kwigiramo ubutwari bwo gukunda ukuri no kurwanya akarengane.

Amagambo ya Anne Rwigaran yatangarije kuri BBC kuya 13/05/2015 yongeye kuntera imbaraga mpita niyemeza gushyigikira umuryango wa Rwigara uko bishoboka kose nk’umuryango duhuje imyemerere.

Noneho rero aho Diane Rwigara atangarije ko aziyamamariza umwanya wa perezida nakiriye neza umugambi we ku buryo niyo agira ishyaka mba nararigiyemo gusa na none nibwirako mu buryo yakoresheje nakoze ibishoboka byose kugirango numve ko tugendana. Kugeza na n’ubu mparanira ko igihugu cyacu cyabohoka nk’uko umuryango Diane yatangije wabivugaga.

Muri ino minsi sinabura kubwira abakunda ukuri,abaharanira amahoro by’umwihariko bakunda igihugu cyacu, ko tugomba kwitabira impuruza ya madame Adeline Rwigara twamagana itotezwa agirirwa na RIB imushinyagurira mu bihe bikomeye nk’ibi byo kwibuka abacu; no gukomeza kandi ubwo bumwe ari nabwo bwaduha kuzuza inshingano zihuye na n’intego ya mouvement Diane Rwigara yatangije.

Abemera ubutwari bwa Rwigara twese tuzirikane iteka ko intwari idapfa ahubwo iguma mu bayo. Bityo duhaguruke dukore ibikorwa cyane cyane urubyiruko dore ko ari natwe dusigaye twibasirwa. Amatwara ya Rwigara n’izindi ntwari tuyagire ayacu kugirango tubashe kurengera abe ndetse no kubaka u Rwanda ruzira akarengane.