MU KWIBUKA BY’UKURI ABANYAPOLITIKI BAGUYE MURI GENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI NI NGOMBWA NO KWIBUKA ABAYOBOKE BABO BAGUYE MU BUNDI BWICANYI

Me Bernard Ntaganda

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 006/PS.IMB/NB/2021:

Kuri uyu wakabiri taliki ya 13 Mata 2021, haribukwa abanyapolitiki bo mu mashyaka atandukanye baguye muri genoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe ku musozi wa Rebero mu Mugi wa Kigali.

Muri abo banyapolitiki bibukwa,haragarukwa cyane cyane ku bayobozi b’amashyaka ya PSD,MDR na PL yari ku isonga mu kurwanya ubutegetsi bwa MRND.

Koko rero,aba banyapolitiki baharaniraga ko Rwanda rwaba igihugu kigendera ku mategeko kandi kirangwa na demokarasi no guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Ishyaka PS Imberakuri rirasanga kwibuka aba banyapolitiki ari igikorwa Leta y’u Rwanda ikora mu nyungu za politiki bityo ikaba igikora bya nyirarureshwa mu rwego rwo kwigaragaza neza nyamara kandi bigaragarira buri wese ufite amaso ko itita ku ndangagaciro zaranze bariya banyapolitiki nk’uko zashyizwe mu cyezi haruguru.

Ishyaka PS Imberakuri rirasanga kwibuka by’ukuri abanyapolitiki baguye muri genoside yakorewe Abatutsi bishoboka ari uko Leta ya FPR INKOTANYI yemeye kwibuka abarwanashyaka n’abayoboke b’amashyaka bariya banyapolitiki bakomokagamo bazize ubundi bwicanyi, butari bwitwa genoside, bwabanjirije cyangwa bwabaye mu gihe cya genoside ndetse na nyuma yayo.Aha,haravugwa abahutu bahitamwe ,kabone naho batazize ubwoko bwabo, nk’uko byemejwe n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.

Muri urwo rwego,Ishyaka PS Imberakuri rirashimangira ritabiciye inkereramucyamo ko kwibuka bariya banyapolitiki ari ukurangaza Abanyarwanda,igihe cyose Leta ya FPR INKOTANYI itazagira ubutwari n’ubumuntu bwo:

– gushyiraho umunsi wo kwibuka no kunamira abayoboke babo b’ Abahutu bapfuye;
-Gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abayoboke babo b’Abahutu yanamye ku misozi hirya no hino; -Gufasha abarokotse ubwicanyi bwakorewe abayoboke babo b’ Abahutu.

Bikorewe i Kigali,kuwa 13 Mata 2021
Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri w’Ishyaka PS IMBERAKURI (Sé)