INYANDIKO IGENEWE ABAPOLISI BOSE B’ U RWANDA NI IZINDI NZEGO ZOSE Z’UMUTEKANO NDETSE NABAHOZE BAKORA MURI IZO NZEGO

IP John Simbaburanga

Bavandimwe twakoranye umwuga wo gucunga umutekano mu Rwanda,
bamwe muri mwe barahemukira umuryango nyarwanda nabo ubwabo batiretse, nyamara ababakoresha ibyo, bo bakababeshya ko ari ugukorera igihugu, ibyo bituma ubareba mu mwambaro umwe ababona kimwe. Nyamara njye nzi neza ko atari mwese muhutaza uburenganzira bwa muntu ariko hari ababitoranirijwe batabihanirwa kuko batumwa gukora amahano bababwira ko ari ubutwari iyo urenganije umwenegihugu mugenzi wawe ugamije gushimisha abagutegeka.

Kubera ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu mukoreshwa n’ubutegetsi bubi bwa FPR Inkotanyi mwibwira ko muri kubahiriza amabwiriza yaba jenerali nyamara mubizi neza ko ibyo mukora ntaho byanditse mu bitabo by’ amategeko y’u Rwanda; ndetse bikaba nta naho bigaragara mu masomo yose ahabwa umupolisi cg umusirikare kubigo bitanga inyigisho zibanze zo kurinda abanyarwanda. ​Ibyo bituma mugaragara nkabaterabwoba bugarije ikiremwamuntu mwakabaye mufasha kubaho gitekanye​.

Niyo mpamvu njyewe Rtd Inspector John B. SIMBABURANGA wakoze mu nzego zitandukanye z’umutekano imyaka igera kuri 16 mu gihe cy’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi kugera mbaye ofisiye mu gipolisi cy’u Rwanda ndetse nkaza guhunga ubwo butegetsi bubi mukorera ndi Admin Officer wa Interforce Unit mu gipolisi cy’u Rwanda, nifuje kubandikira iyi nyandiko ndetse mbasaba gutega amatwi ibiganiro byose bica ku mbuga nkoranya mbaga nizindi nyandiko z’imiryango mpuzamahanga zibasaba kunamura icumu.

Uyu munsi nkaba mpangayikishijwe bikomeye ni impamvu mwe mutabona ko mugihe kije muzugarizwa n’uruhuri rw’ibibazo mugihe abaturage bazaba bisubije ijambo kubwo kurambirwa imigenzereze igayitse y’ubutegetsi buhangayikishijwe ni inyungu za abategetsi aho kwita kunyungu rusange za abaturage niba mudafashe icyemezo ubu mbere yuko icyo gihe kigera. Nkaba mfite icyizere ko iyi nyandiko numurangiza kuyisoma muzagira ubutwari mugahitamo neza kubwa ahazaza heza hanyu, u Rwanda nabazabakomokaho ndetse ni imiryango yanyu ubwayo maze mukiyemeza kurengera abaturage bamaze igihe kirekire ku gacuri.

Iyo urashe nkana ukica cg ugakomeretsa, ugahimbira umunyarwanda mugenzi wawe cg umunyamahanga ibirego kugira ngo agirirwe nabi nubutegetsi, cg ukamushimuta akajyanwa gukorerwa iyicarubozo yagira amahirwe agata gakondo ye akajya gutorongera mu mahanga, burya uba wishyizeho umuvumo kdi uba uhemukiye umuryango nyarwanda wowe ubwawe ukomokamo ni isi muri rusange.

Mbonereho no kukwibutsa ko bagenzi bawe benshi bagiye bakorera FPR Inkotanyi bakica, bakiba ibyarubanda, ndetse bagatera benshi ubuhunzi, ubupfakazi n’ ubupfubyi, igihe cyageze ya FPR Inkotanyi bakoreraga ihitamo ko bicwa imfu zinyuranye inyinshi ziteye urujijo bamwe muri mwe bagizemo uruhare rweruye. Wowe rero naho washimisha abo ba jenerali bagushuka gute, nawe ntibazakurebera izuba kuko bazaba batinya ko igihe kizagera ukamena amabanga yibyo bagukoresheje cg bazi ko uzi, bishobora gushyira ahabona ihutazwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, dore ko ariyo nzira yonyine rukumbi bakoresha mu kuzimangatanya ibimenyetso bishinja ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi ibyaha ndengakamere bukorera abanyarwanda.

Wabonye na amaso yawe ko leta ya FPR Inkotanyi idatoranya mu kwica (waba urubyiruko, igikwerere, umusaza cg umukecuru, umukire cg se umukene, warīze cg utarīze, iyo inyungu zije uricwa nta nzira nimwe ya amategeko ikurikijwe) Nawe rero witegure ko ibyakorewe abandi cyangwa se biri kubakorerwa ntakabuza bizakugeraho. Ingero ni nyinshi kandi nawe ubwawe urazizi.

Nanditse iyi nyandiko mururimi gakondo rwacu rw’ikinyarwanda, kugira ngo ejo hatazagira umwe wo muri mwe uzitwaza ko atumvise neza ibyari biyirimo kdi nundi munyarwanda utaragize amahirwe yo kumenya indimi za amahanga azabashe kuyisoma adategwa yumve neza ibyo wowe mupolisi, umusirikare, umucungagereza, Dasso, Inkeragutabara, Abakozi ba RIB nabakora mu nzego z’iperereza ngusabye gukora ubu.

Nshingiye kuri ibyo byose maze kubibutsa, ndabasaba kwitandukanya ni ubutegetsi bubi bukomeje kubambura ubumuntu bukabateranya n’ umuryango nyarwanda bubashukisha inyungu zagahe gato nazo ica ruhinga na nyuma ikazisubiza, inzira yo kwitandukanya nibyo bibi bibavugwaho mukaba mukwiriye kuyitangira muburyo bukurikira:

  1. Witinya kwitandukanya nimigenzereze mibi ushorwamo na ba jenerali bagamije kugukoresha mu nyungu zabo kubera batinya ubutabera kuko ejo ubwo bazaba batagihari ni wowe uzaryozwa ibyo bagukoresheje
  2. Aho kubahiriza amabwiriza yo guhutaza uburenganzira bwa muntu hitamo guhagarara kuruhande rw’ urengana umuhe amakuru yuburyo yakiza ubuzima bwe
  3. Shyira ku karubanda imigambi mibisha urwego ukorera rufitiye abaturage kdi urinde abanyamakuru guhutazwa bazira umwuga wabo, kuko ari bamwe mubazagutabariza igihe uzaba ugeramiwe nubutegetsi wibeshya ko bugukunda
  4. Irinde guhutaza uwagize ibyago akazanwa aho agomba gukorerwa ibyo bikorwa bya kinyamaswa ahubwo ufate amajwi, amashusho ndetse ni imyirondoro y’ uwafashwe utaretse nuruhererekane rwibyamubayeho nababigizemo uruhare ubitumenyeshe dufatanirize hamwe kurengera ubuzima bwe nkuko nawe ejo nibikubaho aribwo buryo buzifashishwa mukukurwanaho
  5. Igihe abaturage bahisemo kwigaragambya basaba leta kubahiriza uburenganzira bwabo uzirinde kubahutaza cg gutanga amakuru ku rwego ukorera arebana nicyo wamenye kuri izo gahunda z’abaturage kandi nzi neza yuko nawe uwo munsi wabaturage uwifuza ndetse ukaba uwutegerezanije amatsiko
  6. Ugomba guhora ufitiye impuhwe abaturage ukomokamo aho kuzigirira abategetsi babanyabyaha batinya ko amategeko azababaza uko bujuje inshingano zabo mugihe bari mu kazi
  1. Hari uburyo bunyuranye umusanzu wawe mu kurengera abanyarwanda wawutanga utishyize mu kaga urugero; ushobora guhora mu bibazo bijyanye nuburwayi bityo ntuboneke mu kazi gahutaza uburenganzira bwa muntu, cg ugahitamo guta akazi burundu
  2. Kwirinda kubangamira abahunga ukabareka bakagenda byaba ngombwa nawe ukajyana nabo aho gukomeza kwirundaho umurundo w’ibyaha bizagushyira mu rubanza mugihe kigiye kuza.
  3. Abahoze muri ziriya nzego z’umutekano nzi uruhare mugira mukugambanira abanyarwanda bagenzi banyu haba mu gihugu imbere ndetse no mu mahanga aho muba. Ndabasaba rwose kwitandukanya ni ikibi ahubwo mugafasha umuryango nyarwanda kugera ku nzozi nziza z’ubutegetsi burengera bose, mukurikije ukuntu mwumva mufite ubwisanzure kuva mwavanwa mu kazi kumpamvu zitandukanye. Nimufashe umuryango mugari wabanyarwanda kugira ubutegetsi bushyirwaho nabaturage kdi bugakorera abaturage mu nyungu rusange atari munyungu za perezida cyangwa ishyaka rye.

NB: Nizeye ko iyi nyandiko muri buyisomane ubushishozi n’ ubwitonzi kdi mbibutsa ko burya nubwo wakora ibyaha amagana ubitewe n’umwijima w’icuraburindi washyizwemo n’ubutegetsi bubi utabyibwiraga, umunsi uhebuje w’ibyishimo bitagira akagero mubuzima bwawe uzakuzaho ubwo uzaba witandukanije nicyo kibi gikomeje kukubera umutwaro mu buzima bwa buri munsi. Uwo uriwe wese kuva kuri jenerali kugera kuwo hasi nizeye ko izo mbabazi zigomba kukugeraho niba ufashe umwanzuro ubu ugakurikiza ibi ngusabye haruguru.

Nizeye ko abanyarwanda basoma iyi nyandiko bateze amaboko yombi bategereje ko waza ubasanga ukabafasha kwigobotora ubutegetsi bwagahotoro butagirira impuhwe uwo ariwe wese ubusaba gushyira mu gaciro hifashishijwe uburenganzira bw’ibanze bwa muntu ndetse nandi mategeko.

Ndasaba abanyamakuru kumfasha kugira ngo iyi nyandiko izabashe kugera kubo igenewe hifashishijwe ubushobozi bwose nsanzwe mbaziho mu gutanga umusanzu wanyu mu gukangurira abanyarwanda bose gutinyuka.

Ndasaba kandi abanyarwanda bose bazayisoma kuzayishyira mu ndimi zumvwa na abaturage bibihugu baherereyemo kugira ngo bamenye uruhare rwa bamwe mu bapolisi b’u Rwanda bahutaza uburenganzira bwa muntu.

Uwahoze ari ofisiye mu gipolisi cy’ u Rwanda

IP John B. SIMBABURANGA