Inzara iravuza ubuhuha mu Burasirazuba bw’u Rwanda

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Bugesera, Ngoma na Kirehe tugize intara y’Iburasirazuba, abaturage baratabaza bavuga ko bishwe n’inzara yatewe n’izuba ryavuye igihe kirekire imyaka yabo ikaba yararumbye magingo aya ababishoboye bagiye banyura ‘panya’ bahungira mu bihugu bihana imbibe n’u Rwanda.

Ikibazo cy’inzara mu Burasirazuba bw’u Rwanda si icya none nk’uko abaturage twaganiriye babitubwiye gusa ngo muri iyi minsi kubera icyorezo cya Covid-19 gituma bamwe batabasha gutarabuka ngo bajye guca inshuro cyangwa se basuhuke mu buryo buboroheye.

Ubwo twageraga mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza hafi ya Parike y’Akagera twasanze abana, abagore ndetse n’abagabo bahinnye akabero mu mbuga, mu ziko hadaheruka umuriro kandi ubwo hari mu masaha yo gufata amafunguro ya saa sita.

Mu ngo zirenga 10 twagezemo batubwiye ko abarya ifunguro rya saa sita na nimugoroba muri ako gace ari abarimu cyangwa abandi bakozi ba Leta.

“Inzara yishe Data turamuhamba”

Umugabo umwe mubo twaganiriye yatubwiye ati “Mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize Data yarapfuye turamuhamba. Nta kindi yazize ntiyari arwaye ahubwo yari amaze icyumweru kirenga nta kintu ashyira mu nda. Ndakubwiza ukuri inzara yishe data turamuhamba. Ubu inaha abishoboye bajya za Tanzaniya, abandi bakajya mu majyaruguru y’u Rwanda gusa ntibyoroshye kubera corona.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko nawe ntako abayeho. Ati “Mfite umugore n’abana batandatu. Abana bacu batatu batoya bose barwaye bwaki bajya gufata amata ku kigo nderabuzima, ariko kubera ko twese tuba dushonje iyo bazanye izo litiro eshatu babaha twongeramo amazi twese tukanywaho. Inaha ntiwabona akazi ngo ukore, ntiwabona aho uca inshuro, imyaka mu murima yarumye uyu ni umwaka wa gatatu duhinga ntitugire icyo tweza nukuri turashonje Leta natwe ikwiye kudutunga nk’uko numvise ngo hari abo bahaye ibiryo muri za Rwamagana.”

Mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera naho inzara iravuza ubuhuha ku buryo bamwe mu baturage basiga ye bitwikira ijoro bagasuhuka. Ubwo twageraga muri uyu murenge mu mpera z’umwaka wa 2021, batubwiye ko hari imiryango ibarirwa mu majana yahungiye mu Gihugu cy’u Burundi.

Umwe mu baduhaye amakuru yaravuze ati “Abaturage benshi inaha barahunze bajya i Burundi bahunga inzara, ahubwo nuko kwambuka bitorohera buri wese naho ubundi twese twakwigendera. Izuba ryaravuye imyaka irarumba, ntiwapfa kubona akazi niyo kabonetse nko gukora imihanda muri VUP n’ibindi bahera ku bacitse ku icumu ku buryo kugirango uhabwe akazi uri umuturage usanzwe inaha bitoroshye.”

Undi yavuze ati “Kwambuka ujya i Burundi bisaba ko uba ufite ibihumbi bitanu ugaha abanyerondo bakakureka ukagenda. Iburundi naho iyo ugezeyo bisaba ko uba ufite andi uha imbonerakure. Ubu rero abantu baba bashakisha uko babona amafaranga nibura nk’ibihumbi 10 by’amanyarwanda ubundi bagacaho kuko hakurya bo ubuzima buroroshye si nk’inaha.”

“Nta nzara iri mu Burasirazuba ni amapfa”

Leta ya Kigali nta narimwe yigeze yemera ko abaturage bo mu gace runaka bafite ikibazo cy’inzara, ahubwo buri gihe abategetsi bavuga ko ikibazo gihari ari icy’amapfa.

Iyi mvugo yabaye nk’ivanjiri kuva mu mwaka wa 2016, ubwo bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba basuhukiraga muri Uganda ku bwinshi kubera inzara yiswe ‘Nzaramba’ icyo gihe, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Mukeshimana Geraldine yavuze ko abavuga ko mu Rwanda hari inzara ari abanzi b’igihugu baba bagamije kugisebya.

Yaravuze ati “Nta nubwo ari inzara, ni amapfa yagaragaye mu turere tumwe na tumwe two mu ntara y’ibirasirazuba byagize ingaruka zikomeye ku buhinzi nko mu karere ka Kirehe na Ngoma aho hegitari zigera ku 9000 z’imyaka zumye. Abo bavuga ko mu Rwanda hari inzara ni ababa bagamije gusebya igihugu mukwiye kubima amatwi.”

Abaturage bo mu Turere dutandukanye two mu Ntara y’Iburasirazuba, bifuza ko mu gihe bahinze imyaka ikarumba Leta iba ikwiye gukora mu kigega cyayo ikabaha ibyo kurya, aho kugirango bakwire imishwaro basuhuka dore rimwe na rimwe bitanya imiryango.

Ikibazo ariko ngo nuko niyo habonetse inkunga y’ibiribwa ihabwa bamwe abandi bakaburiramo kubera ikimenyane n’icyenewabo byahawe intebe mu Rwanda.

Iyi nkunga kandi itangwa ihagarikiwe n’abapolisi ngo bamwe muri bo baba ari imbata za ruswa ku buryo abo ikwiye bataha bimyiza imoso igahabwa abatanze akantu (ruswa) cyangwa abemeye kuza kugabana n’abakora mu nzego zishinzwe umutekano.